RFL
Kigali

Kwibuka 25 : Foundation Ndayisaba Fabrice yibutse Ibibondo n’Abana bazize Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/04/2019 7:12
0


Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice [Foundation Ndayisaba Fabrice], wibutse by’umwihariko ibibondo n’abana bazize Jenoside.



Umuryango Fondasiyo Ndayisaba Fabrice ufite icyerekezo n’indangagaciro bishingiye ku mitekerereze irangwa n’urukundo, ubumuntu, ubupfura, ubunyamangamugayo, kwitangira abandi no gukunda igihugu. Ni ku nshuro ya cyenda itegura kwibuka ibibondo n’ababa bishwe muri Jenoside.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 09 Mata 2019. Cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Ntarama mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Kwibuka bwabanjirijwe n’urugendo ruva kuri arete bagana ku Rwibutso rwa Ntarama.

Amadirishya, inzu n’ibindi bya Kiliziya byangijwe bikomeye n’amasasu ndetse na gerenade zahatewe. Umukozi ku rwibutso yavuze ko i Ntarama hari interahamwe nyinshi zica abarenga ibihumbi bitatu bari bahahungiye. Yavuze ko bafite amazina y’abantu 1 542 hakaba hashinguye mu cyubahiro imibiri irenga 5 000.

Muri uru rwibutso harimo imyenda, amafoto, amashapure, amasafuriya, irangamuntu, amafaranga, ibivomesho  n’ibindi byinshi bigaragazaga umubare w’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuhuzabikorwa wa NFF, Jean Luc Ndinimana, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo ‘kwigisha abana amateka no kubatoza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri bato bityo bagakuru bazira ingengabitekerezo ya Jenoside’.

Yagize ati “Iki gikorwa twagiteguye dushingiye ku nshingano dufite zo kwigisha abana amateka no kubatoza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri bato bityo bagakura bazira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje ati “Turibuka by’umwihariho ku nshuro ya 9 ibibondo n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuboneraho gukomeza no kwihanganisha ababyeyi babuze abana babo ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muir rusange”.

Bunamiye abashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama.

Intumwa ya Mineduc muri iki gikorwa, yabwiye abakiri bato gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bashungura ibyo basoma n’ibyo babwirwa. Yabwiye kandi ababyeyi kugenzura ibyo abana babo basoma kuri murandasi.

Fondasiyo Fabrice ifite intego yo guteza imbere umuco mwiza wo gufasha, kwitanga, gukunda igihugu, kugitekerereza neza no kugikorera neza hagamijwe kurema abana bafite uburere bwiza bubereye igihugu binyujijwe mu mukino n’imyidagaduro.

Babanje gukora urugendo ku rwibutsoo rwa Ntarama.

Umukozi ku rwibutso rwa Ntarama.


Ndayisaba Fabrice washinze Fondasiyo Ndayisaba Fabrice.

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne yaririmbye muri uyu muhango.

Yacanye urumiri rw'Icyizere.

Umwana wavuze umuvugo.

Bashyize indabo ku mva.

Ndayisaba Fabrice na Miss Nimwiza Meghan.

Uwari uhagarariye Mineduc muri uyu muhango.

Uwari ahagarariye Visi-Meya muri uyu muhango.

Inkuru n'amafoto: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND