Nyuma y'amashusho ateye ubwuzu yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025 agaragaza umuramyi Josh Ishimwe yambika impeta umukunzi we witwa Gloria usanzwe utuye muri Canada.
Ni amafoto n'ubundi ashimangira ibyishimo by'aba bombi ubwo bateraga intambwe ikomeye ibaganisha ku gusezerana kubana akaramata nk'umugabo n'umugore, yagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana by’umuziki mu muziki gakondo, Josh Ishimwe, aya mafoto yayaherekesheje ijambo ry'Imana riboneka mu Imigani:18:22, havuga ngo "Ubonye umugore aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe n'Uwiteka."
Aya mafoto asohotse nyuma y'uko uyu muramyi atangaje
ko yambitse impeta y’urukundo [Fiançailles] umukunzi we Gloria bamaze igihe
bari mu munyenga w’urukundo, banitegura kurushinga.
Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Reka Ndate
Imana’, yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we, byabaye
kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 bibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu
cy’u Bufaransa, aho bamaze iminsi.
Yavuze ko amaze imyaka itatu akundana n’uyu mukobwa,
kandi ko ari umukobwa uzi Yesu. Ati “Tumaze igihe kirenga imyaka itatu.
Namukundiye byinshi gusa muri ibyo harimo Yesu umurimo.”
Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko
akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda, biri mu byatumye mu gihe
cy’imyaka ibitatu ishize yarakunzwe.
Avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo
rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko
icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.
Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko, yanyuze mu matsinda
atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu
myaka ibiri ishize.
Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya
hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu
muziki.
Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza
indirimbo zihimbaza Imana na gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan
Ngenzi’.
Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo
za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka ‘Amasezerano’, avuga ko yibazaga
ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo
yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.
Uyu musore avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite
ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki bazamwakira.
Josh Ishimwe yambitse impeta umukunzi we
Iyi nkuru yasamiwe hejuru n'abakunzi b'ibihangano by'uyu muramyi
Josh yavuze ko uyu mukobwa yambitse impeta bamaze imyaka itatu bakundana
Josh Ishimwe avuga ko mu byo yagendeyeho akunda Gloria harimo no kuba afite Yesu muri we
Josh ahamya ko ubonye umugore aba abonye ikintu cyiza nk'uko Bibiliya ibivuga
Bombi bishimiye intambwe bateye ibaganisha ku kubana akaramata
TANGA IGITECYEREZO