Aya Nakamura yakoze amateka yo kuba Umuhanzikazi wa mbere ukomoka muri Afurika ufite Indirimbo yarebwe na bantu barenga miliyari ku rubuga rwa YouTube binyuze mu ndirimbo ye yise Djadja yasohotse mu 2018.
Aya Nakamura akaba abaye undi muhanzi kandi wakoze indirimbo mu rurimi rw'Igifaransa ikagira abayirebye barenga miliyari ku rubuga rwa YouTube, ibi byakozwe n'abandi bahanzi barimo Stromae, Indila ndetse na William William.
Aya Nakamura uririmba mu njyana zirimo "Pop, Afrobeats Zouk na R&B" zigenda zituma amenyekana kugeza kure. Kugeza ubu, amaze gukorana n'abahanzi bakomeye ku Isi barimo Ayra Starr, Fally Ipupa n'abandi, ari byo byatumye kandi ibihangano bye bikomeje guhindura uburyo abantu babona umuziki wa Afurika.
Uyu muhanzikazi Nakamura uretse iyi ndirimbo agaragaramo, yanaririmbye Copines, Pookie, La dot n'izindi nyinshi.
">Aya Nakamura, umuhanzikazi wa mbere wagize Views miliyari 1 mu ndirimbo ye Djadja
TANGA IGITECYEREZO