RURA
Kigali

Miss Jolly n'umuherwe bavugwa mu rukundo bongeye kurikoroza

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/02/2025 11:58
0


Urukundo rwa Miss Mutesi Jolly wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 n’umunyemari Saidi Lugumi, rwongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye n'ibinyamakuru nyuma y'amashusho yagiye hanze benshi bafashe nk'igihamya cy’uko hashobora kuba hari umubano udasanzwe hagati y’aba bombi.



Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025 nibwo ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye inkuru z’urukundo rwa Mutesi Jolly na Saidi Lugumi uri mu batunze agatubutse muri Tanzania, ndetse binavugwa ko acuruza imbunda.

Byari nyuma y’ubutumwa bwahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi baca amarenga y’urukundo, ariko Mutesi Jolly aza kubyamaganira kure, avuga ko bari binjiriwe n’abatekamutwe bo ku mbuga nkoranyambaga (Hackers) nta mubano udasanzwe bafitanye.

Nyuma, Miss Jolly yongeye kwamagana abantu bakomeje kuvuga inkuru z’uko akundana n’umunyemari wo muri Tanzania, Saidi Lugumi, abinyujije mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, aho yagaragaje ko ibivugwa by’urukundo rwe n’uyu muherwe ari ibihuha.

Ati: “Ku banyifuriza ineza bose, ndabashimira byimazeyo ku kungirira icyizere aho kunkekera ibindi, no kunyifuriza ibyiza cyane cyane muri ibi bihe by’amagambo yo gukekeranya. Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.”

Nubwo abantu benshi basaga nk’abamaze kubirenza ingoyi, kuri ubu iyi nkuru yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hongeye kuza ikindi gihamya cy’uko hashobora kuba hari umubano udasanzwe hagati y’aba bombi.

Ibi biri kuvugwa hashingiwe ku mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram rw’umuhanzikazi Gigy Money uri mu bakomeye muri Tanzania, aho uyu mukobwa yumvikana aririmbira Saidi Lugumi yita ‘umuvandimwe we’ amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko yizihije mu ntangiro za Gashyantare 2025, akanamwita ‘umugabo wa Mutesi’.

Muri aya mashusho, Gigy Money asoza kuririmbira uyu mugabo, akamuha impano, agahita agira ati: “Utanga byinshi, ukwiye imigisha myinshi. Isabukuru nziza mugabo wa Mutesi.”

Aya magamba uyu Gigy Money yakoresheje, yongeye guhagurutsa benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko nta kabuza Miss Jolly Mutesi na Lugumi Saidi baba bari mu rukundo ndetse rugeze kure.


Gigy Money yatumye inkuru y'urukundo rwa Mutesi na Saidi yongera kwibazwaho


Ni amashusho yumvikanamo Gigy Money yita Lugumi Saidi umugabo wa Mutesi ubwo yamwifurizaga isabukuru y'amavuko


Hashize igihe gito Miss Jolly ahakanye iby'urukundo rwe n'uyu muherwe wo muri Tanzania






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND