U Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibikorwa byo kwibuka byatangijwe kuya 07 Mata 2019 bikaba bizamara iminsi ijana. Bamwe mu bantu bafite amazina azwi mu ngeri zitandukanye bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bitororoshye babagenera ubutumwa bw’ihumure.
Bamwe bagiye bandika ubutumwa bw'ihumure boherereza abanyarwanda. Abandi bahurijwe mu mashusho y’iminota ine n’amasegonda arindwi 7’ bahuriza ku gusaba y’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Bashimangira ko bifatanyije n’abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Mu batanze ubutumwa bw'ihumure harimo Ellen DeGeneres afatanyije na Portia de Rossi bashyingiranywe. Ellen DeGeneres yamamaye mu kiganiro ‘The Ellen DeGeneres Show’ gitambuka kuri NBC. Kuya 29 Gicurasi 2018 ubwo yari mu Rwanda yahuye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nyuma yaho asura Urwibutso Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ashyira indabo ku mva.
We na Portia de Rossi bavuze ko bazirikana y'uko u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bavuze ko u ‘Rwanda rufite amateka yo kwigisha ibindi bihugu ku Isi yose ashimangirwa no gushyira hamwe ndetse n’ubwiyunge’.
Pasiteri Rick Warren, Umuyobozi Mukuru w’itorero
Saddleback church riherereye California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ‘yifatanyije
n’abanyarwanda muri iki gihe cy’iminsi ijana bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside
yakorewe abatutsi mu 1994.’ Yavuze kandi ko ‘imbabazi’ zabaye ikiraro cy’ubumwe n’ubwiyunge.
Knowless avuga ko abanyarwanda bakwiye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Umuhanzikazi Knowless Butera wo mu Rwanda, yasabye abanyarwanda guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Yagize ati “Ubutumwa naha abanyarwanda ni uguharanira y’uko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Umutima ubaranga w’imbabazi n’ubundi bawuhorane. Kubera ko ni icyo kizadufasha kugira ngo turusheho kubaka igihugu cyiza cyirimo imbabazi n’amahoro."
Umuhanzi Igor Mabano wo muri Kina Music, yifatanyije na buri munyarwanda warokotse Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko ‘ibyiza biri imbere’. Yagize ati "Ndifuza gufatanya na buri munyarwanda wese warokotse Jenoside mubwira ko ibyiza biri imbere..."
Umuhanzi King James, yasabye abakiri bato bavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo guharanira kumenya amateka y’u Rwanda kugira ngo atazisubiramo. Yagize ati "Abana batoya bavutse mu gihe cya Jenoside cyangwa se nyuma yayo ubutumwa nabaha mu by’ukuri ni ishingano zabo kumenya amateka yabo aho igihugu cyavuye kugira ngo amateka atazongera kwisubiramo."
Umunyarwandakazi Sherrie Silver wabyiniye abahanzi bakomeye ku Isi, yishimira ko nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo rwateye intambwe ikomeye mu rugendo rw’iterambere itangarirwa na benshi.
Yavuze ko urubyiruko
rukwiye gufashwa kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo baharanire ko bitazongera
kubaho ukundi, kandi ngo ‘kuvuga ko bitazongera ukundi’ ntibikwiye guhera mu
magambo ahubwo bakwiye guharanirwa.
Pasiteri Rick Warren yavuze ko ari kumwe n'u Rwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushoramari Strive Masiyiwa yavuze ko isi yose ‘ifite inshingano zo kwiyemeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose’.
Umukinnyi Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia, yavuze ko abishyize hamwe ntakibabanira, asaba abanyarwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe. Yagize ati "…Abashyize hamwe ntakibananira kandi nanabizeza ko nidukomeza gusenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda ntabwo Jenoside yakongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu."
Umukinnyi Pierre-Emerick Aubameyang wa Arsenal Fc, yavuze ko ‘kwibuka ari igihe cyo kuba hamwe no gushyira hamwe…’ Yashimangiye ko muri ibi bihe bitoroshye bari kumwe n’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda
Abandi batanze ubutumwa barimo Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, umuhanzi ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Lokua Kanza; Vinai Venkatesham umuyobozi mu ikipe ya Arsenal Fc, Strive Masiyiwa, umukinnyi Didier Drogba, umukinnyi wa filime Nikolaj Coster- Waldau n'abandi.
Jacques Tuyisenge avuga ko u Rwanda rugana heza!.
KANDA HANO UREBE ICYO ABANTU BATANDUKANYE BAVUZE KU KWIBUKA 25
TANGA IGITECYEREZO