Uwizeye Ally waryubatse nka Ally Soudy agikora mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, yandikanye agahinda ibyabaye kuri we n’abo mu muryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko bihishe mu kazu k’imbwa bamaramo iminsi atabasha kwibuka, baza kuvumburwa.
Ni ku nshuro ya 25 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni isiga ibikomere mu mutima ya benshi. Ally Soudy avuga ko imyaka 25 ishize Sekuru na Nyirakuru, Hitimana Xavier&Nyirabuhoro Anastasie, b anyirasenge be, ba nyirarume be, babyara be, bishywa be ndetse na Nyina, Wibabara Daphrose, bishwe.
Yibuka ko tariki 08 Mata 1994 ari bwo interahamwe zateye mu rugo rwabo aho bari batuye i Kabuga ya Kigali. Banzuye guhunga basimbuka urupangu nyuma yo kumva urusaku, induru n’uburyo interahamwe zahondaguraga igipangu bashaka kurusenya kugira ngo binjire.
Yanditse kuri instagram agira ati “Ndibuka ko ku itariki ya 8 Mata 1994 ari bwo interahamwe zaje gutera iwacu zigamije kutwica, twabaga i Kabuga ya Kigali. Twumvishe urusaku rwazo, induru n’uburyo bahondaguraga urupangu rwari rufunze bashaka kurusenya ngo binjire.
Avuga ko baciye mu gikari basimbuka urupangu bari kumwe na nyina dore ko ariwe wabarerega wenyine kuko ise yitabye Imana mu 1993.
Yakomeje avuga ko bakimara gusimbuka urupangu baguye
mu rugo rw’umuturanyi wabatabaye abahisha mu kazu gato kabagamo imbwa ye. Agira ati
“Twarasimbutse tugwa inyuma mu rugo rw'umuturanyi wari umupasiteri. Kubera
ubwoba nawe yagize kuko bari batangiye kudushakisha mu ngo z’abaturanyi
yaduhishe mu kazu gato cyane imbwa ye yabagamo ariko itagihari.”
Ubutumwa bwa Ally Soudy.
Bihishe muri ako kazu ari barindwi ndetse ngo banakurikiwe n’imbwa yabo iryama kuri ako kazu yanga kuhava. Ati “Twagiyemo twese kandi dukwirwamo twari abantu bagera kuri 7, maze imbwa (iyi yari iyacu) yaradukurikiye iraza iryama imbere y'ako kazu yanga kuhava.”
Yavuze ko atibuka neza igihe bamaze muri ako kazu ariko ko interahamwe zakomezaga gushakisha ahantu hose bagera kuri ako kazu imbwa ikabamokera, bagasubirayo. Ati “Twabayemo iminsi ntazi umubare, gusa interahamwe zarazaga gusaka ahantu hose zagera kuri ako kazu imbwa ikabamokera cyane bagasubirayo.”
Ngo interahamwe zasubiragayo zivuga ko ‘akazu k'imbwa Daphrose atagakwirwamo n’urubyaro rwe’. Hashize iminsi interahamwe zasubiye gusaka muri rwa rugo bari bihishemo bibaza impamvu iyo mbwa itajya iva iruhande rw’ako kazu kandi buri gihe ikabamokera.
Ngo bakuyeho iyo mbwa bafungura akazu babakuramo bose. Ati “Bafata umwanzuro wo kuyihakura maze bafungura ka kazu badukuramo twese, batangira kutugera amacumu, n'imihoro...Gusa iyo isaha itaragera iba itaragera."
Nyuma yo kwandika ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside, Ally Soudy yafashwe mu mugongo n’umunyamakuru Tidjara Kabendera wa RBA wagize ati “Ihangane muvandimwe komeza ubane na Allah we wakurinze abacu bari aheza. Komera cyane.”
Umunyamakuru Mike Karangwa wakoranye na Ally Soudy kuri Radio zitandukanye, yamwihanganishije agira ati “Ntibazazima na gato. Warashibutse kandi ushibukana n'izindi mfura.” Alpha Rwirangira yasabye Ally Soudy ‘gukomera muri ibi bihe bitoroshye’ amuragiza Imana.
Ally Soudy aheruka mu Rwanda mu bikorwa by’urukundo. Arubatse, yashakanye na Umwiza Carine bafitanye abana babiri: Ally Waris Umwiza na Ally Gia-Bias Kigali Umwiza wavukiye i Kigali.
Ally Soudy n'umufasha we Umwiza.
Ally Soudy yakunze kwandika agaragaza ko 'nyina yari umugore w'intwari'.
TANGA IGITECYEREZO