Kigali

Igitego cya Swakali Alafat cyo ku monota wa nyuma cyafashije Tanzania gutsindira Cameroun i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/04/2019 18:47
0


Ikipe y’igihugu ya Tanzania yatsinze Cameroun ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, mu irushanwa rya FERWAFA na Binewa Sports rihuza ibihugu bitatu hakoreshejwe abakinnyi bari munsi y’imyaka 17.



Ni umukino w’umunsi wa kabiri w’iri rushanwa ryatangiye kuwa Gatanu ubwo Cameroun yatsindaga u Rwanda ibitego 3-1.

Muri uyu mukino Tanzania yatsinzemo Cameroun ibitego 2-1, ibitego bya Tanzania byatsinzwe na Maurice Abraham ku munota wa cyenda (9’) afungura amazamu bityo bigeze ku munota wa 52’ Yannick Noah rutahizamu wa Cameroun arakishyura mbere y'uko bigera ku munota wa 90+2’ ubwo Swakali Alafat atsinda umupira uteretse (Free-Kick) yatumye Tanzania icyura amanota atatu y’umunsi.


Swakali Alafat (16) na Maurice Abraham (C,18) nibo batsindiye Tanzania 

Wari umukino ikipe ya Tanzania bari bakaniye kuko barabizi ko bazaba bari kuwe na Cameroun mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku bakinnyi batarengeje imyaka 17 kizabera muri Tanzania kuva tariki 14-28 Mata 2019 aho Cameroun iri mu itsinda rya kabiri (B) mu gihe Tanzania iri mu itsinda rya mbere (A).


Swakali Alafat (Ibumoso na Maurice Abraham (Iburyo) bishimira guha intsinzi igihugu cyabo




Abakinnyi ba Tanzania babyina Tetema ya mwene wabo Diamond Platnumz umuhanzi w'icyamamare uvuka muri Tanzania  

Mu mukino ubanza Cameroun yatsinze u Rwanda ahanini ubona ko bafite igihagararo kiri hejuru ku bakinnyi b’u Rwanda. Kuri uyu munsi wabonaga koko n’ubundi Cameroun ifite igihagararo ariko na Tanzania ukabona bafite uruti ruto banafite umubiri ku buryo mu kubyigana wasangaga nabo batsinda.

Amakosa menshi Cameroun ikunze gukora bakinira nabi abakinnyi bagenzi babo niyo yaje guteza ikosa ryakorewe hafi gato y’urubuga rw’amahina biba ngombwa ko Ruzindaba Nsoro umunyarwanda wasifuraga uyu mukino avuga ko Tanzania igomba kuhaterera umupira byihuse. Swakali Alafat yateregereje Cameroun batunganya urukuta arangije arihengeka atera umupira mu nguni ibusanyije n’urukuta, Mbeubap Bruno wari mu izamu umupira awumva nk’ibihuha by’itariki ya 1 Mata.

Nyuma y’umukino, Oscar Mrambo umutoza mukuru wa Tanzania U17 yavuze ko iri rushanwa rizamufasha kubona neza ikipe azashingiraho yakira igikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Agaruka ku ibanga yakoresheje nyuma y'uko bari bamaze kunganya igitego 1-1na Cameroun, Oscar Mrambo yavuze ko yabonaga Cameroun bafite amashyushyu n’icyizere cyinshi cyo gushaka gutsinda bityo abwira abakinnyi be gutuza bakajya bafata umupira bakirinda kuwutakaza ndetse bakareba uburyo bajya bacisha imipira mu ruhande bihuta bagera hafi y’urubuga bakayinjiza ahagana muri penaliti.

“Twakinnye n’ikipe ikomeye ya Cameroun, ikipe y’igihugu gifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’isi. Abahungu banjye nabasabye gutuza bakumva ko nta kintu cyabaye ahubwo bakarwanira gufata umupira ntibapfe kuwutakaza byoroshye hanyuma bajya bawugeza hafi y’urubuga bakaba bawutanga mu kibuga ahagana muri penaliti bityo ko turi bubone amahirwe y’igitego bitewe n’amakosa badukoreraho”. Mrambo


Oscar Mrambo aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino


Oscar Mrambo ahanura Theonassy Tepsi winjiye mu kibuga asimbuye agahindura umukino 



Theonassy Tepsi ari mu bafashije Tanznia kubona amanota atatu

Thomas Libiih umutoza mukuru wa Cameroun U17 yavuze ko abakinnyi be bageze aho bakava mu mukino bibwira ko Tanzania nta kintu yabatwara ariko bibaho mu mupira w’amaguru aho umukinnyi cyangwa ikipe ikora amakosa bakayikosoza kuyitsinda.


Thomas Libiih umutoza wa Cameroun aganira n'abanyamakuru nyuma y'umukino


Kubera ubukonje wasangaga abakinnyi bavunika cyane mu mukino 



Abraham Maurice kapiteni wa Tanzania ubwo yari amaze guhusha igitego 

Tanzania yahise igira amanota atatu ayishyira ku mwanya wa kabiri inyuma ya Cameroun nayo ifite amanota atu n’igitego kimwe izigamye mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma nta nota ahubwo barimo umwenda w’ibitego bibiri (2). Umukino wa nyuma uzahuza u Rwanda na Tanzania kuwa Kane tariki ya 4 Mata 2019 kuri sitade ya Kigali (15h30’).

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Cameroun XI: Beubap Bruno (GK,1), Nyong Loric 19, Ndzie Fabrice (C,15), Ze Essono Junior 13, Patrice Ngolna 18, Mintongo Arc-En-Ciel 20, Amadou Douda 4, Mvoue Steve 10, Moumbagna Camal Ryan 7, Wamba Leonel 9, Yannick Noah 11.


Cameroun bajya inama nyuma yo kubura amanota atatu 

Tanzania XI: Mwinyi Yahya (GK,20), Msanga Alphonse 6, Pascal Msindo 12, Ally Rutibinga  15, Arafat Swakali 16, Masungwi Chananja 7, Moustapha Nakunku 4, Abraham Maurice (C,18), Kelvin John 10, Edmond John 9, William Dominique 14.


Abraham Maurice (18) kapiteni wa Tanzania agenzura umupira abangamiwe na Ricky Ngatchou (3)






Umukino warimo ubwitange nyuma y'igitego 1-1 hashakwa icya kabiri kuri buri ruhande 


Cameroun ifite ba rutahizamu bafite igihagararo barimo na Yannick Noah (11) watsize igitego


Steve Mvoue arekura umupira ugana ku izamu rya Tanzania 


Wamba Leonel watsinze u Rwanda igitego cya kabiri



Camal Ryan Moumbagna (7) ukina ashaka ibitego bya Cameroun abangamiwe na Pscal Msindo (12) myugariro wa Tanzania 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND