Uramutse wicaye ugakora urutonde rw’abakinnyi bakomeye banafite impano yo gukina umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, nyuma ukaza gusanga ku rutonde wakoze hatariho Ukiniwabo Réne Jean Paul, byaba ari urugero rwiza rw’umuntu wibeshye.
Ukiniwabo Réne
Jean Paul ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku
magare (Team Rwanda), umukinnyi uvuka mu Karere ka Rwamagana ndetse akaba umwe
mu bazamuwe n’ikipe ya Les Amis Sportifs de Rwamagana.
Uhereye
mbere gato ya Tour du Rwanda 2019 na nyuma yayo gato, wasangaga abasesenguzi mu
mukino w’amagare mu Rwanda bagihugiye mu gushaka amakuru no kumenya impamvu
Ukiniwabo R.Jean Paul byaba bivugwa ko yahagaritse umwuga wo gukina igare.
Bayingana Aimable perezida wa FERWACY hagati ya Jean Paul Rene Ukiniwabo (Ibumoso) na Jean Claude Uwizeye (Iburyo) mbere gato ya Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2017
Nyuma gato
ni bwo inkuru yabaye kimomo mu isi y’umukino wo gusiganwa ku magare ko uyu
musore yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Benediction Excel Energy
Continental Team, ikipe rukumbi yo mu Rwanda yabashije kwemerwa na UCI nk’ikipe
yajya ikina amarushanwa ahuriramo amakipe yishoboye muri byose.
Nyuma yo
gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Benediction Excel Energy Continental
Team, Ukiniwabo yahise atangira imyitozo nk’umukinnyi mushya mu ikipe.
Kuri iki
Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 Ukiniwabo yagaragaye mu irushanwa rya SKOL Fly
Cycling Club ryaberaga mu cyanya cyahariwe inganda n’ubucuruzi aho yari mu
bakinnyi barindwi (7) Benediction Excel Energy Continental Team yari yitabaje.
Aganira na
INYARWANDA, Ukiniwabo yavuze ko abavuga ko yaretse umukino wo gusiganwa ku
magare bamubeshyera kuko ngo atigeze anabitekereza ahubwo ko gahunda yari
arimo zo gushaka ikipe muri Afurika y’Epfo zatumye aba abuzeho gato ariko bitari
mu rwego rwo gusezera umukino.
“Ntabwo
nigeze ndeka igare barambeshyera. Ahubwo njyewe ahantu nabuze n’abantu
bakambura yaba abafana cyangwa abanyamakuru, abafana n’abandi bantu barimo na
bamwe mu bayobozi, hari ikipe ya Sampada Cycling Team yo muri Afurika y’Epfo
twari twaravuganye ko nayijyamo ndetse byose barabinyeretse ibindi barampa
ariko mbura urwandiko rw’inzira y’ikirere (VISA)”. Ukiniwabo
Ukiniwabo R.Jean Paul umukinnyi mushya muri Benediction Excel Energy Continental Team
Ukiniwabo
avuga ko yari yarasoje gusuzuma amasezerano baranamuhaye ingengabihe y’amarushanwa
azakina ariko ngo yaje gushaka VISA biranga ndetse na FERWACY ibishyiramo
imbaraga ngo abone ibyangombwa bimujyana muri Afurika y’Epfo, biranga burundu.
“Amasezerano
bari barayanyeretse ndayashima mbese ibintu byose biri ku murongo ariko mbura
VISA kandi nari nafite umukino ngomba gukina. Bambwiye ko ibijyanye n’umutekano
waho bigoye. Ni cyo kibazo cyonyine cyabaye gusa narakomeje ndasunika na FERWACY
ibimfashamo birangira byanze. Ni yo mpamvu abantu bari barambuze mu marushanwa
atandukanye yabaye muri icyo gihe”. Ukiniwabo
Ukiniwabo R.Jean Paul avuga ko ibyangombwa by'inzira byatumye abura mu marushnwa atandukanye
Ukiniwabo
avuga ko kuba ataragaragaye mu marushanwa akomeye nka Tour du Rwanda 2019, La
Tropicale Amisa Bongo 2019 n’ayandi marushanwa ari uko buri gihe yahoraga
yiteguye ko yakurira indege agana muri Afurika y’Epfo gukinira Sampada Cycling
Team ikipe ikinamo umunyarwanda Adrien Niyonshuti bakaba baranitabiriye Tour du
Rwanda 2017.
Gahunda yo
kugana muri Benediction kuri Ukiniwabo yaje gute?
Ukiniwabo
avuga ko amaze kubona ko gahunda yo kujya hanze y’u Rwanda yanze yahise avugana
na Adrien Niyonshuti n’ubundi usanzwe azi imibereho ya Les Amis Sportifs de
Rwamagana amubwira ko byanze, nyuma ni bwo yasanze Sempoma Felix uri mu bashinze
Benediction Excel Energy Continental Team bahita bumvikana neza ayijyamo.
“Sempoma
perezida wa Benediction yarampamagaye nyuma mbaza Adrien nti ese ko kujya hanze
byanze ndamutse ngiye muri Benediction hari ikibazo cyaba gihari , yambwiye ko nta kibazo kuko
ngo Benediction ari ikipe ikomeye izwi na UCI bitewe n'uko yazamuye urwego”.
Ukiniwabo.
Ukiniwabo R.Jean Paul ni umwe mu bakinnyi bafite impano n'ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga
Agaruka ku
masezerano afitanye na Benediction Excel Energy Continental Team, Ukiniwabo
yavuze ko yasinye umwaka umwe ariko kuri ubu akaba yemerewe kwitabira
amarushanwa mpuzamahanga nyuma y’ukwezi kwa Kamena 2019 kuko ngo ni bwo UCI
izaba yasohoye ibyangombwa bye.
“Ni umwaka
umwe nasinye. Ni umwaka umwe wo gukorana ariko warangira nkaba nakomeza
bakansinyisha undi mwaka. Ndahembwa mbese mbona buri kimwe umukinnyi w’ikipe
abona nanjye ndakibona. Ariko ikibazo njyewe nemerewe kuba nasohokera ikipe
bitaragera muri Kamena 2019 kuko ntabwo ndabona ibyangombwa bya UCI”. Ukiniwabo
Ukiniwabo yubakiye izina muri Les Amis Sportifs de Rwamagana
Ukiniwabo Réne
Jean Paul w’imyaka 21, yavutse tariki ya 5 Mutarama 1998 kuri ubu akaba abarwa
mu bakinnyi b’abanyarwanda bamaze gukina amarushanwa mpuzamahanga atandukanye
kuko uyu musore ni we munyarwanda wa mbere wabashije kwitabira shampiyona y’isi
2016 yabereye muri Qatar nubwo atabashije kurangiza isiganwa.
Mu myaka ine
amaze mu mukino w’amagare, Ukiniwabo avuga ko imyaka ibiri ya mbere yayimaze
akina mu bato kuri ubu akaba ari mu cyiciro cy’abakuru.
Ukiniwabo R.Jean Paul (Iburyo) na Manizabayo Eric (Ibumoso)
Mu 2018 ubwo
Tour du Cameroun yari igeze ku munsi wa gatandatu Ukiniwabo yayisoje ari ku
mwanya wa 18 ku rutonde rusange mbere yo kujya ku mwanya wa 17 muri La Tropicale Amisa Bongo 2018 ubwo
yari igeze ku munsi wayo wa gatanu.
Ubwo Tour du
Rwanda 2017 yari ku munsi wa gatatu, Ukiniwabo yari ku mwanya wa 17 ku rutonde
rw’umunsi nk’uko byanamugendekeye muri Tour du Cameroun y’uwo mwaka.
TANGA IGITECYEREZO