RFL
Kigali

Ibyo nakoze nasubizaga abafana ba Mukura VS banyise umusaza mbere y’umukino-JEAN MUGIRANEZA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/03/2019 14:04
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019 ni bwo ikipe ya APR FC yatsindaga Mukura Victory Sport ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona. Mugiraneza Jean Baptiste yatsinze igitego cy'intsinzi akishimira agenda nk’umusaza uri ku nkoni.



Muri uyu mukino, APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17’ ku gitego cya Hakizimana Muhadjili mbere y'uko Sibomana Patrick Papy wahoze muri APR FC yishyura iki gitego ku munota wa 65’ w’umukino. Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yaje gushyiramo igitego cy’umutwe ku munota wa 88’, umukino urangira APR FC itwaye amanota atatu y’umunsi.



Mugiraneza Jean Baptiste (7) agenda nk'umusaza uri ku nkoni nyuma yo gutsinda igitego

Ubwo yari amaze gutsinda igitego, Mugiraneza Jean Baptiste abari kuri sitade n’abakurikiye uyu mukino kuri Azam TV Rwanda babonye agenda yunamye yifashe ku mugongo nk’uko abasaza bagendera ku nkoni baba bitwaye. Nyuma y’umukino, Mugiraneza yavuze ko byari muri gahunda yo gusubiza abafana ba Mukura VS bamwise umusaza ubwo abakinnyi ba APR FC bari batangiye kwishyushya mbere y’umukino.

“Ni igitego gishimishije kuko kuba nari nkiva mu kibazo cy’imvune nkaza ngahita ntsinda mu mukino wanjye wa mbere. Biriya nakoze nasubizaga abafana ba Mukura kuko mbere y'uko umukino utangira barimo banyita umusaza”. Mugiraneza


Mugiraneza (7) yatsinze Iigitego cyatumye abona uburyo bwiza bwo gusubiza abafan aba Mukura Victory Sport

Mugiraneza yakomeje avuga ko nk’abakinnyi ba APR FC kuko bumvaga ko bitashoboka ko bakongera gutsindwa na Mukura VS yigeze kubatsinda mu mukino ubanza.

“Ni ibintu twishimiye cyane. Uyu mukino twari twawukaniye cyane kuko ntabwo ikipe nka APR FC tugomba gutsindwa n’indi kipe inshuro ebyiri. Umukino ubanza baradutsinze (1-0) banadutsindira iwacu niyo mpamvu rero twaje tuvuga ko tugomba gukora ibishoboka byose tukabatsinda kuko ikipe ya APR FC kuyitsinda imikino yombi biba bisebetse”. Mugiraneza


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy Papa Abby ashimira abafana ba APR FC nyuma y'umukino

Mugiraneza yasoje avuga ko ashima abakinnyi bagenzi be bakinana muri APR FC, abayobozi b’ikipe n’intebe ya tekinike ya APR FC kuko intego bari bihaye kuri uyu mukino bayigezeho.

APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 51 mu mikino 21 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 44 mu gihe Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 mu mikino 20 kuko igoma gucakirana na SC Kiyovu kuri uyu wa Kane.


Ubwo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7) yari amaze kureba mu izamu


Mugiraneza nka kapiteni agira uruhare runini mu gufasha abatoza kuganiriza abakinnyi mu kibuga


Mu kibuga Mugiraneza aba yereka abakinnyi be aho bagomba gufunga neza bagatuza


Mugiraneza Jean Baptiste (7) ahanganye na Sibomana Patrick (11) wahoze muri APR FC





Mugiraneza Jean baptiste Miggy yari yagarutse mu kibuga akina iminota 90' nyuma y'imvune yakuye ku mukino batsinzwemo na Sinrise FC ibitego 3-2 i Nyagatare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nepo4 years ago
    ibyo abafanabamakipe yahanomurwanda bavugako migg arumusaza barye babanZa barebe akamaro amariye ewuip ya Aprfc gusa. azarya abacecekesha gusa tubahaye gasopo





Inyarwanda BACKGROUND