RFL
Kigali

Uruhurirane rw’ibitaramo mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/03/2019 13:39
0


Impera z’iki cyumweru zahuriranye n’ibitaramo bitari bicye mu Rwanda ku buryo benshi bakomeje kwibaza uko ibi bitaramo bazabyitwaramo dore ko hateganyijwe ibitaramo n’ibirori bikomeye kandi bikeneye abakunzi b’imyidagaduro izaba biyobowe na SEKA Fest, SALAX Awards, gusoza Mashiriki Film Festival, igitaramo cya Billy Jakes, Aflewo Kigali n'i



Ku wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019:

-SEKA Fest (muri bus): Iki ni igitaramo kidasanzwe mu Rwanda aho abanyarwenya banyuranye baba bataramira abantu mu modoka baba bateze, akaba ari igitaramo kiri mu bikunzwe cyane mu mujyi wa Kigali. Nijoro hazaba igitaramo cya Seka Rising Star aho abakiri bato bafite impano mu gusetsa bazaba basusurutsa abantu muri KJJ Club mu Kiyovu cy’abakire.

-Street Silent Disco: Iki ni igitaramo cyateguwe mu mujyi wa Musanze, igitaramo byitezwe ko kizabera mu muhanda imbere y’isoko rya Goico ao kwinjira bizaba ari 5000Frw. Hazacurangira aba Djs b'abahanga nka; DJ Phil Peter, Dj Anita Pendo, Dj Lenzo, Dj Young na Dj Fabiola.

-Active izaba itaramira abanyamujyi mu mujyi wa Kigali, iri tsinda riri mu yakomeye mu Rwanda kuri uyu munsi rizaba ritaramira i Nyamirambo muri Bahause Club akabyiniro ba nyirako biyemeje ko buri wa Gatanu bazajya basusurutsa abagasohokeramo babazanira umuhanzi. Kuri uyu munsi uzaba atahiwe akaba ari itsinda rya Active.

-Kigali Jazz Junction; Ni igitaramo gitumirwamo abahanzi b'abahanga mu muziki mu rwego rwo gususurutsa abanyamujyi mu rwego rwo gususurutsa abakunzi ba muzika. Muri iki gitaramo hatumiwemo abahanzi nka Teta Diana, umufaransa Medhy Custos na Stella uvuza 'saxophone’. Iki kikazabera muri Kigali Serena Hotel.

-Aflewo Kigali: Ni ijoro ngarukamwaka ryo kuramya no guhimbaza Imana, rikaba rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 8. Aflewo ihuriza hamwe abaramyi baturuka mu matorero atandukanye bakarara ijoro ryose bahimbaza Imana. Aflewo Kigali yo muri uyu mwaka izabera kuri CLA i Nyarutarama kuri uyu wa Gatanu. Kwinjira biba ari ubuntu ku bantu bose.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019:

Seka Fest

-Kuri uyu wa 6 hateganyijwe ibitaramo binyuranye mu Rwanda. Kimwe muri byo ni igitaramo cy’urwenya cya Seka Festival kizabera i Gikondo ahasanzwe habera Expo, aha hazataramira abahanzi nka; Weasel, Charly na Nina ndetse na Sintex. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari 5000frw na 10000frw. Usibye aba bahanzi hakazatarama nabanyarwenya nka; Teacher MPampire, Alex Muhangi n’abandi bakomeye mu gusetsa hano mu karere.

- Umuganda Retreat Beach Party igitaramo Dj Pius na Amaron bazakorera mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho bazaba batera ingabo mu bitugu aba Djs bibumbiye muri 1K Entertainment, igitaramo kizabera ahitwa Litle Paris  kigacurangamo aba Djs bakunzwe mu karere ka Rubavu nka Dj Kelly, Dj BOB, DJ Tiger na Dj Momo.

-Ku muganda Pool Party igitaramo kizaba kirimo aba Djs bakomeye hano mu Rwanda nka Dj Phil Peter, Dj Anita Pendo na Dj Lenzo. Aba ba Djs bakazaba bacurangira abantu ku buntu ahitwa Aura Kibagabaga. Aho abantu bazaba bacurangirwa umuziki banoga muri piscine yahangaha ku buntu.

-Igitaramo cya Billy Jakes: Irakoze Billy uzwi nka Billy Jakes afite igitaramo 'Youth in praise live concert' kuri uyu wa 6 muri Kigali Convention Center aho azaba ari kumwe na Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na Alarm Ministries. Kwinjira ni 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 15,000Frw muri VIP harimo n'icyo kunywa.

Ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019:

Mashariki film festival

-Salax Awards7 ni ibirori byo guhemba abahanzi bitwaye neza mu myaka itatu ishize. Ibi birori biteganyijwe kubera mu mujyi wa Kigali muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000frw, kuri ubu amatike akaba yatangiye kugurishwa ahantu hanyuranye mu mujyi wa Kigali.

-Gusoza Mashiriki Film Festival, ibirori bizabera mu ihema rya Camp Kigali bizaba bisoza iri serukiramuco rimaze icyumweru ribera mu Rwanda, aha hakazatangirwa ibihembo ku bakinnyi ba filime bitwaye neza ndetse na filime zitwaye neza kurusha izindi. Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro yaryo ya gatanu.

-Seka Fest iserukiramuco ry’urwenya riri kubera mu Rwanda rizitabirwa n'abanyarwenya b’ibyamamare bazaba bataramira abantu ku munsi wa nyuma w’iri serukiramuco, aha hakazatarama abanyarwenya nka Basket Mouth, Slavador na Eric Omondi. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10,000frw na 20,000frw. Iki gitaramo kizabera i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

-Kuri uyu munsi ariko nanone Amalon na Dj Pius bazakorera igitaramo mu mujyi wa Kigali ahitwa Suncity aho bazaba bataramira abakunzi ba muzika mu rwego rwo gutuma abanyarwanda basoza ukwezi kwa Werurwe 2019 bahagaze neza mu bijyanye n’imyidagaduro.

salax awards

Hateganyijwe ibitaramo birenga icumi mu mpera z'iki cyumweru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND