RFL
Kigali

AFCON 2019: U Rwanda mu bihugu 6 byagize umusaruro mubi mu matsinda, muri Afrika y'Iburasirazuba u Rwanda ni rwo rwabuze itike

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/03/2019 16:10
0


Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 ni bwo hamenyekanye amakipe 24 azitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kibera mu Misiri kuva tariki 15 Kamena 2019. U Rwanda ruri mu bihugu byagize umusaruro mubi muri uru rugendo.



Mu bihugu 24 bizitabira imikino y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizaba kiri kuba ku nshuro yacyo ya 32, Senegal yari mu itsinda rya mbere (A) ni cyo gihugu kirusha ibindi amanota kuko gifite amanota 16. Tunisia (J) ifite amanota 15, Mali (C) yazamukanye amanota 14, Nigeria (E) ifite amanota 13 mu gihe Uganda (L) yazamukanye amanota 13.


Senegal ni yo kipe yazamukanye amanota mensi mu mikino y'amatsinda (16)

Nyuma yo kuba hari amakipe yazamukanye impamba iremereye y’amanota, hari ibihugu birimo u Rwanda byasigaye inyuma bitewe n’amanota macye bagiye bakura mu mikino y’amatsinda.

Mu bihugu byakuye umusaruro mubi muri iyi mikino birangajwe imbere na South Sudan na Sierra Leone kuko byose nta nota byakuye mu mikino y’amatsinda y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera mu Misiri. Ibihugu birimo; Seychelles, Botswana na Eswatini biza hafi aho kuko bifite inota rimwe (1). U Rwanda rufite amanota abiri (2).


Jacques Tuyisenge (9) ashoreye umupira ubwo u Rwanda rwakiraga Republique Centre Afrique

South Sudan ni igihugu cyari mu itsinda rya gatatu (C), igihugu cyavuye muri iri tsinda nta nota (0) mu gihe Mali yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 14 imbere y’u Burundi n’amanota icumi (10).

Seychelles yari mu itsinda rya gatanu (E), itsinda yasaruyemo inota rimwe (1). Nigeria yazamutse ari iya mbere n’amanota 13 mu gihe South Africa iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 12.

Sierra Leone yavuye mu itsinda rya gatandatu (F) nta nota bakuyemo (0) kuko hazamutse Ghana n’amanota icyenda (9) mu gihe Kenya iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi (7).

Itsinda rya munani (H), u Rwanda rwakuyemo amanota abiri (2) mu gihe Guinea yazamutse ku mwanya wa mbere n’amanota 12 naho Ivory Coast yazamukanye amanota 11 ku mwanya wa kabiri.

Kugeza ubu mu bihugu biri mu karere ka Afurika y'iburasirazuba, u Rwanda ni rwo rutabonye itike y'igikombe cya Afurika 2019 kuko Tanzania, Uganda, u Burundi na Kenya bose bazakina imikino ya nyuma y'igikimbe cya Afurika.

Ibihugu bikikije u Rwanda byose byabonye itike y'igikombe cya Afurika 2019 kuko DR Congo, U Burundi, Tanzania na Uganda bose babonye itike mu gihe u Rwada bitakunze. U Rwanda ruheruka mu gikombe cya Afurika mu 2004.


South Sudan yavuye mu mikino y'amatsinda nta nota

Botswana yakuye inota rimwe (1) mu itsinda rya cyenda (I) ryari riyobowe na Angola n’amanota 12 naho Mauritania yazamutse ku mwanya wa kabiri nayo ifite amanota 12.

Eswatini (Swaziland) yavuye mu itsinda rya cumi (J) itahanye inota rimwe (1) mu gihe Tunisia yazamutse yemye n’amanota 15 mu gihe Misiri izakira irushanwa iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13.


Amakipe azakina igikombe cya Afurika cya 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND