Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019 ni bwo Gatesi Nadege [Nana] umuririmbyi w'Imena uri mu batangije korali Christus Regnat yasezeweho bwa nyuma mu muhango waranzwe n’amarira n'agahinda ya benshi bazi imirimo ye akiri ku Isi y’abazima.
Nadege Gatesi yasize umugabo n'abana babiri. Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye
mu Mudugudu wa Kimironko mu Mujyi wa
Kigali. Umugabo we yatabawe n'inshuti, abandimwe by'umwihariko korali Christus Regnat nyakwigendera yaririmbagamo.
Tariki 19 Werurwe 2019 ni bwo Nyakwigendera yitabye Imana azize uburwayi. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal biherereye mu Mujyi wa Kigali. Yavutse kuya 01 Nyakanga 1987. Abana bato b'inshuti z'umwana yasize, bamuririmbiye bagira bati: "Yari umubyeyi mwiza. Tugusezeyeho Mama. Uruhukire mu mahoro. Iki ni cyo gihe cyo kugusezeraho mu mahoro. Imana yagukunze. Turabizi ko Imana muri kumwe. "
Korali Christu Regnat yashavujwe n'urupfu rw'umuriirmbyi wayo.
Se wa nyakwigendera, avuga ko Nadege yagiye gitore kandi ko
basigaranye amaboko ye. Yavuze ko Imana yamutwaye asanganira mukuru we. Ati “Kibondo
cyanjye nzahora nkuvuga ibyiza n'ubwo ugiye ntabishaka, kandi nyagasani
akuntwaye nk’uko yantwaye mukuru wawe, ntibizambuza guhora mushimira ibyiza
wakoze byinshi kandi byiza. Wagize icyo wimarira ugira icyo umarira abandi ndetse n’igihugu, ugiye nk’umubyeyi wabyaye, ntaho ugiye dusigaranye amaboko
yawe. Ugiye nk’intore, ugiye nk’imfura utandavuye, utandagaye, udahemutse;
uzajye udusengera udusabire umugisha natwe nibidukundira tuzagende nkawe,
ducane ishema n’isheja imbere y’abandi.”
Nadege yari bucura mu muryango avukamo. Nyina yavuze ko
yamubereye umujyanama mwiza mu gihe yari akiri ku Isi. Ati “ Bucura bwanjye
wambereye umujyanama umbera umunyamabanga none Imana igukunze kundusha, genda
kandi koko ni yo yakumpaye, iguha n'izo mpano zo gukundana mu buzima bwawe
ntawakuganaga ngo umusubize inyuma. Imana ikwakire, Umubyeyi Bikira Mariya
agushyire mu gishura cye undamukirize imfura yacu mudusabire.”
Chorale Christur Regnat nyakwigendera yaririmbagamo, yo yagize iti “Ruhukira mu mahoro
Gatesi! Iryo jwi ryiza Imana yaguhaye, ukamuririmbira hano ku Isi muri Christus
Regnat Choir, none ikaba ishimye ko uyisanga n'ubwo twari tukigukeneye rwose
twizeye tudashidikanya ko uzakomeza kurihanika hamwe n’abamalayika musingiza
nyir’ubuzima we utanga akanisubiza.
“Ngaho urabeho, twagukundaga kandi tuzakomeza kugukunda. Gusa udusize hakiri hare ariko nta kundi byagenda.Tuzagukumbura mfura nziza! Urugwiro, umutima mwiza, inseko nziza, kubana neza n’abandi no gukunda Imana biguherekeze aho ugiye mu Ijuru kwa Jambo. Udutahirize izindi mfura twaririmbanye usanze.”
Umuryango we watabawe n'inshuti n'abavandimwe.
Abaririmbyi ba Korali Christus Regnat baranzwe n'amarira bibuka ibihe byiza bagiranye.
Abana bamusezeyeho bamuragiza Nyina wa Jambo.
Gatesi yasize abana babiri.
REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE,..BYARI AMARIRA N'AGAHINDA
AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM
VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO