RFL
Kigali

UEFA CL: Tombola yasize Manchester United izacakirana na FC Barcelona naho Juventus ihure na FC Ajax

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/03/2019 14:03
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019 ni bwo habaye tombola y'uko amakipe azahura mu mikino ya kimwe cya kane cy’irangiza cy’irushanwa rihuza amakipe y’intyoza ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League). Iyi tombola yarangiye ihuje Manchester United na FC Barcelona.



Muri iyi tombola yakozwe nyma y’imikino ya 1/8 cy’irangiza, Manchester United izatangira yakira FC Barcelona hagati ya tariki 30 Werurwe na tariki ya 1 Gicurasi 2019 ubwo hazaba hakinwa imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza.

Juventus ya Cristiano Ronaldo izacakirana na Ajax FC yo mu Buholandi mu gihe, Manchester City izahura na Tottenham Hotspur amakipe yombi ava mu Bwongereza.

Liverpool iheruka gukuramo FC Bayern Munchen izacakirana na FC Porto yo muri Portugal mu mikino ya ¼ cy’irangiza. Liverpool ni yo izatangira yakira.

Hagati ya tariki 30 Mata na tariki ya 1 Gicurasi 2019 ubwo hazaba hakinwa imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa hagati ya tariki ya 7-8 Gicurasi 2019.


Paul Pogba ukina hagati muri Manchester United akurikiye Lionel Messi ukina ashaka ibitego muri FC Barcelona

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2018-2019 uzakinwa tariki ya 1 Kamena 2019 ku kibuga cya Wanda Metropolitano aho ikipe ya Atletico Madrid isanzwe yakirira imikino yayo.

Dore uko amakipe yatomboranye:

-FC Ajax (Netherland) vs FC Juventus (Italy)

-Liverpool (England) vs FC Porto (Portugal)

-Tottenham (England) vs Manchester City (England)

Manchester United (England) vs FC Barcelona (Spain)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND