Kigali

Mr Kagame yasohoye indirimbo ‘Nyizera’ yakoranye na Tom Close -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/03/2019 13:19
0


Umuraperi Kagame Mabano Eric [Mr Kagame] yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Nyizera’ yakoranye na Muyombo Thomas [Tom Close]. Ni indirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo aho Mr Kagame aririmba asaba umukunzi we kumwizera kugira ngo barambane.



Iyi ndirimbo ‘Nyizera’ yasohotse kuri uyu wa 11 Werurwe 2019, igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 20’. Yakozwe na Producer Jay P. Mr Kagame yabwiye INYARWANDA ko yagize igitekerezo cyo gukorana indirimbo y’urukundo yisunga Jay P amufasha kuyishyira mu byuma.

Yagize ati “Ni igitekerezo nagize njya kwa Jay P nkora ‘record’ ya biriya bitero ariko n’indirimbo y’urukundo yanjemo. Ndi kumwe na Jay P twakoze beat ndavuga nti naririmba ku rukundo kuko n’ubundi atari indirimbo abantu bamenyereyemo. Twafashe amajwi y’indirimbo ndirimba ibitero byose.”

Yavuze ko akimara kuririmba ibitero byose yatekereje umuhanzi bafatanya mu bakobwa no mu bahungu, yanzura gukorana na Tom Close. Ati “Natekereje ku bakobwa no ku bahungu nti ese uwahamagara umusaza (Tom Close). Numvaga nkeneye ubufasha bw’umuntu uririmba RnB. Namwoherereje ‘sample’ arayikunda ubundi araza dufatanya kuririmba ‘chorus’ yayo.”

Mr Kagame wakoranye indirimbo 'Nyizera' na Tom Close.

Avuga ko muri iyi ndirimbo ‘Nyizera’ bakubiyemo ubutumwa busaba abakundana kwizerana. Ati  “Ikubiyemo ubutumwa busaba umuntu mukundana kukwizera umwumvisha ko utandukanye n'abo yumva babanye nabi, ko urukundo urufite mbega ntakugireho ikibazo akwizera kugira ngo murambane.”

Mr Kagame avuga ko amashusho y’indirimbo ‘Nyizera’ azatangira gufatwa ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Yongeraho ko yamaze kuvugana n'aba Producers babiri, azahitamo umwe umufatira amashusho.

Tom Close wifashishijwe mu ndirimbo 'Nyizera'.


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYIZERA' YA MR KAGAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND