Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi muri filime nyarwanda, ni umwe mu bakinnyi ba filime batinywa na benshi kubera ibyo akina akaba avuga ko nawe yifuza kuba ayakina ari umuntu mwiza kuko hari ubwo ibyo akina bimubuza umutekano we n’uwa’abandi cyane cyane abo bamutinya.
Daniel Gaga wavukiye ndetse akanakurira muri Uganda
ari naho yatangiriye amashuri ye abanza, yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 maze akomeza amashuri ye. Bimwe mu byo yize
birimo ibiyanye na filime ndetse na Marketing byombi akaba abifitiye Certificates.
Uyu musore wamenyekanye cyane mu isura itari nziza
muri filime ariko itandukanye cyane n’uko ari mu buzima busanzwe, ‘Ikigeragezo
cy’ubuzima‘ niyo filime yamumenyekanishije, ari nayo ubugome bukabije
bwatangiriye kugaragaramo, si iyo gusa ariko na ‘Ryangombe’, ‘Nkuba’, ‘Rwasibo’
n’izindi zagiye zirushaho kumwagurira izina. Gukina filime kuri we byatangiye
ari impano, nyuma arabyiga kugira ngo age abikora kinyamwuga.
Bwa mbere ajya gukina filime bababwiye ko bagiye
kuba abastar ariko ntiyabyumvaga cyane ko yari akiri muto nk’uko yabihamirije
umunyamakuru wa INYARWANDA bagiranye ikiganiro kirambuye. Ariko ubu ahamya ko
atababeshyaga n’ubwo yabanje guterwa ubwoba n’ubugome yakinnye afite. Byaramugoye
cyane kuko no mu muryango byaragoranye ko yakirwa dore ko nyina umubyara
yabyamaganiye kure nyamara agakomeza kubikora rwihishwa kuko yifuzaga ko
byibura yakina ari umuntu mwiza n’ubo bitahuraga n’amahitamo ya Ngenzi.
Ubwo twamubazaga uko
afatwa hanze aha yagize ati “Ndabyibuka
nyuma yo gukina filime nibwo natangiye kwicara muri Bus bisanzwe cyangwa muri
Restaurant nkabona abantu barampunga ntibashaka no kundeba, ntibanyibonemo ngo
banyisanzureho. Mu isoko ukabona ahantu hose nta na hamwe nakiriwe. Byambereye
ikibazo ariko ubu abantu bamaze kubyumva.” Avuga ko ubuzima bwe nka 80%
kuri ubu abukesha filime cyane ko ari ko kazi yihebeye byuzuye n’ubwo hari ibindi akora, Business ateruye ngo adutangarize
ariko atabiha umwanya munini.
Ubwo twamubazaga Role
yahabwa ntayikine, yabisobanuye mu buryo bwe nk’uko muza kubisanga mu kiganiro,
nko kumuha gukina ikintu yumva kidafite ubusobanuro cyangwa ubutumwa ku bareba
iyo filime. Yagarutse ku myumvire idakwiye mu banyarwanda bamwe na bamwe aho
yigeze kwimwa akazi kubera uko yari ameze icyo gihe nk’uko mubisanga mu
kiganiro aho yavuze ku bantu bafite Dread Locks. Uretse ibyo kandi yavuze ko
abakinnyi ba filime bashoboye banakora ibindi bitari filime badakwiye gufatwa
uko batari na gato.
Yatubwiye ku mugore
wigeze kwikubita hasi amubonye muri Super Market akagwa igihumure bikamubuza
umutekano we ndetse na Ngenzi bikamubuza gukora icyari kimujyanye n’ubwisanzure
bwe ntibubeho icyo gihe. N’ubwo hari igihe yabonaga abantu bamuhunga cyane
bikanatuma areka kugendera muri Bus nta n’imodoka yari afite, akemera kubaho
ubuzima buhenze kubera kwirinda kubangama no kubangamirwa, avuga ko bitazatuma
arekera gukina filime. Kuko filime yose akinnyemo irimo ubugome ari we uba
ubukina yagize ati, “igitekerezo
cyokureka cinema nta na rimwe kiranyura mu bwonko bwanjye. Kuko uretse no kuba
bintunze bikanantungira umuryango, sinayireka kuko ndabikunda. Byarenze kuba
Passion (ko mbikunda) bihinduka hoby (ikintu numva nahugiraho buri gihe). Iyo
maze imindi ntakina mba numva ntameze neza.”
Mu gusoza iki kiganiro
igice cya mbere, umunyamakuru wa INYARWANDA yabajije Ngenzi udashobora gukina
muri filime ibonetse yose kuko atoranya cyane, niba ahawe gukina atari umugome
yakemera gukina asubiza ko yabyemera ati “Oyaaa,
ahubwo mba mbishaka cyane (gukina ndi umuntu mwiza) ikibazo cya hano mu Rwanda
iyo umuntu agiye gutekereza Action ayitekereza mu nzira y’ubugome. Umuntu
ashobora gutekereza Actin atabara abantu…Role yo gukina ndi umuntu mwiza
ndazikunda cyane.” Mu kiganiro kandi
yasubije ikibazo ku bibaza niba ari umusirikare ndetse anatandukanya Ngenzi wo
muri Filime na Daniel Gaga wo mu buzima busanzwe avuga ko burya agira impuhwe
cyane.
Kanda hano urebe ikiganiroNgenzi avuga ko yifuza gukina ari umuntu mwiza
TANGA IGITECYEREZO