Muri iyi minsi umwuka si mwiza hagati ya Marina na KINA Music cyane ko uyu muhanzikazi ashinja ubuyozi bw’iyi nzu ifasha abahanzi kumugambanira bagambiriye kumushyira hasi mu muziki. Marina ashingira ku kuntu yakuwe ku rubyiniro i Musanze atarangije indirimbo ze kimwe n'uko yahise akurwa mu bitaramo bya Tour du Rwanda.
Uyu mwuka mubi wavutse hagati ya Marina na Kina Music nyuma y’ibitaramo bya Tour du Rwanda Marina yari yatumiwemo kimwe n'abandi bahanzi barimo Sintex, Igor Mabano, Social Mula, Dream Boys, Butera Knowless na Riderman. Aba bahanzi bose bagombaga gukorana ibitaramo bibiri harimo icyabereye i Musanze tariki 28 Gashyantare 2019 n’icyabereye i Kigali tariki 2 Werurwe 2019, gusa Marina yaje guhagarikwa muri ibi bitaramo.
Mu gitaramo cyabereye i Musanze Marina yakuwe ku rubyiniro atarangije kuririmba, aha bivugwa ko yazize kubyina cyane yibanda ku bintu bishobora gukurura ab’igitsinagabo ibivugwa ko bitanyuze abari bateguye iki gitaramo bagasaba ko avanwa ku rubyiniro shishi itabona. Marina amaze kuvanwa ku rubyiniro bukeye bwaho ni bwo yamenyeshejwe ko atazitabira n’igitaramo cy’i Kigali kabone n'ubwo yari yemerewe kwishyurwa amafaranga yacyo.
Uyu muhanzikazi warakajwe bikomeye n’ibi bikorwa yagiranye ikiganiro kihariye na Inyarwanda.com atangaza ko we azi neza ko ibyamubayeho ari “Kata” cyangwa se akagambane kateguwe n’umuyobozi wa KINA Music Ishimwe Clement kuko ngo yari abonye ko abafana bamwishimiye bityo ngo ahitamo kumukura ku rubyiniro kugira ngo hatagira umuhanzi wo muri Kina Music arusha.
Marina yatangaje ko atumva neza ukuntu umuntu wateguye igitaramo yabangamirwa bikomeye n'uko yabyinnye mu gihe we bimwe mu byo azi ko akora neza harimo kuririmba anabyinira abakunzi be. Yatangaje ko ari gake cyane mu buzima agira amahirwe yo kubona ibitaramo bikomeye bityo iyo abonye igitaramo nk'icyo yatumiwemo ngo yitegura bikomeye kandi agashyira imbaraga mu gukora ibyo ashoboye byose ngo ashimishe abakunzi be. Yagize ati” Njye nakoze ibyo nagombaga gukora ariko nyine ntibyakunze.”
Imibyinire ya Marina iri mu byatumye akurwa ku rubyiniro anirukanwa muri ibi bitaramo nk'uko byatangajwe nyuma y'igitaramo
Abajijwe icyo akeka kihishe inyuma y’ibyamubayeho byose Marina yagize ati”Ni kata nyine ni za kata zo kumva ko nta muhanzi ugomba kurusha uwawe…” Marina yababajwe cyane no kuba hari abafana be bitabiriye ibi bitaramo baje kumureba ntibamubone cyangwa banamubona ntibamubone igihe gihagije nk'uko byari byagenwe. Marina ati: “Niba ari na kata birababaje…njyewe maze imyaka ibiri mu muziki bariya hari abamaze imyaka icyenda, icumi ni bakuru pe rero ntekereza ko ari umwe mu bantu bakabaye bantera inkunga nanjye ngo mbashe kugera aho bageze, cyangwa babona narageze aho bageze bakaba basigaye bantinya.”
Marina wariye karungu asaba ubuyobozi bwa KINA Music kwerura bakavuga kuri iki kibazo kugira ngo abantu bamenye ukuri cyane ko we asanga ibyo bavuze atari byo. Uyu muhanzikazi yatangarije Inyarwanda.com ko yababajwe bikomeye n’ibyabaye muri ibi bitaramo bya Tour du Rwanda asaba ubuyobozi bwa KINA Music kugaragaza amashusho y’ukuntu yabyinnye nabi cyane ko bari bazanye abafata amashusho.
Ishimwe Clement umuyobozi wa KINA Music abajijwe kuri iki kibazo yatangarije Inyarwanda.com ko we nta kintu yavuga kuri iki kibazo na cyane ko atari bo bateguye iki gitaramo. Yabwiye umunyamakuru ko ibi bitaramo byateguwe na Global Livingstone Institute bityo akaba ari bo Marina yakabaye ajya kubaza impamvu y'ibyamubayeho aho kubibaza KINA Music na cyane ko atari bo bamuhaye akazi.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MARINA
TANGA IGITECYEREZO