Kigali

Group Trezzor yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Njyewe nawe’ bujuje imitoma-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2019 8:56
0


Itsinda ry’abanyamuziki Trezzor rihuriyemo abasore babiri Yves Kana na Hategekimana Bertrand bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Njyewe nawe’ banyujijemo amagambo y’imitoma. Iyi ni yo ndirimbo ya mbere iri tsinda rishyize hanze kuva 2019 yatangira.



Igice kimwe cy’amashusho y’iyi ndirimbo ‘Njyewe na we’ yafatiwe  mu Mujyi wa Kigali ahuzwa n’andi yafatiwe mu Mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Yves Kana yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ‘Njyewe nawe’ bayishyize hanze bagamije gufasha benshi muri aya mezi y’urukundo.

Yagize ati "Ni indirimbo y’urukundo nk’uko turi mu mezi y’urukundo. Iyi ndirimbo ifite amarangamutima akomeye. Ni indirimbo kandi navuga ko twitondeye cyane." Avuga ko yayanditse muri 2018, agahitamo ko ‘Mon amour’ bakoranye na Urban Boys ari yo ibanza gusohoka.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Trackslayer. Saxophone yumvikana muri iyi ndirimbo yacuranzwe na Joseph usanzwe uzwi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction, Piano yumvikanamo yacuranzwe na Bertrand, amashusho y’indirimbo atunganywa na Africa.  

Group Trezzor igizwe na Yves Kana usanzwe ucuranga Guitar ndetse na Hategekimana Bertrand ucuranga Piano Classic; bazwi mu muziki w’umwimerere(Live). Bombi bakoze indirimbo zitandukanye zanyuze benshi nka ‘Urukumbuzi’, ‘Nsasira’, Rockstar’, ‘Love song’ n’izindi…

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NJYEWE NAWE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND