RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yatwaye agace ka Kigali-Huye, Areruya Joseph abona ibihembo bibiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/02/2019 18:12
0


Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team (Kazakhstan) yatwaye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2019 mu rugendo rwa Kigali-Huye rwari ku ntera ya kilometero 120,5. Kudus yakoresheje 3h02’17”.



Kudus w’imyaka 25 yaje akurikiwe na Kasperkiewcz Przemyslaw (Delko Marseille Provence KTM) wakoresheje 3h2’19” bityo akaza asigwa amasegonda abiri (2’’).



Merhawi Kadus ni we mukinnyi uri imbere muri Tour du Rwanda 2019

Merhawi Kudus yambaye umwenda w’umuhondo kuko kuri ubu yawambuye Alessandro Fedeli (Delko Marseille) wawutwaye ku Cyumweru mu gace ka Kigali-Kigali baciye i Rwamagana. Mu muhanda wa Kigali-Huye, Areruya Joseph ni we munyarwanda waje hafi kuko yabaye uwa kane akanahembwa nk’umukinnyi w’umunyarwanda mwiza ndetse n’umukinnyi ukiri muto. Mugisha Samuel yabaye uwa cyenda arushwa amasegonda abiri (2”).


Merhawi Kudus yambikwa na SKOL nk'uwatwaye agace

Ku rutode rusange, Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Delko Marseille Provence KTM (France) ari ku mwanya wa gatatu (3) aho amaze gukoresha 5h43’51’’. Merhawi Kudus amaze gukoresha 5h43’49”. Bivuze ko Kudus arusha Areruya Joseph amasegonda abiri (2”).

Mugisha Samuel umunyarwanda ukinira Team Dimension Data For Qhubeka akaba anabitse Tour du Rwanda 2018, ari ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange kuko amaze gukoresha 5h43’51’ nawe akaba asigwa amasegonda abiri (2’’).


Abakinnyi bagenda bagera ku murongo buhoro buhoro

Ndayisenga Valens umunyarwanda ufite Tour du Rwanda ebyiri (2014, 2016) nawe arasigwa amasegonda abiri ku rutonde rusange akaba ari ku mwanya wa 12. Munyaneza Didier ari muri ako gatebo ku mwanya wa 17.

Rugg Thimothy wayoboye isiganwa kuva muri Kamonyi yaje gutakara kuko yasoje agace ari ku mwanya wa 40 asigwa amasegonda 26” akaba ari ku mwanya wa 31 ku rutonde rusange arushwa n’ubundi amasegonda 26’’.


Rugg Thimothy yahembwe nk'umukinnnyi ufite umuvuduko uri hejuru

Iyo urebye ku rutonde rusange rw’irushanwa usanga abakinnyi 10 bose barushwa amasegonda abiri na Merhawi Kudus (Astana Pro Team). Muri abo bakinnyi harimo abanyarwanda babiri (2), Areruya Joseph (Delko Marseille Provence KTM, France) na Mugisha Samuel (Team Dimension Data, South Africa/Italy).

Amaze kugera ku mu mujyi wa Huye ayoboye isiganwa, Merhawi Kudus yavuze ko inzira ya Kigali-Huye asanzwe ayizi kuko mu 2012 yari ahari ariko ntatsinde bitandukanye n’uyu mwaka aho ari kumwe n’ikipe y’abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi.

“Mu 2012 nari mu Rwanda kandi muri rusange nari ku mwanya mwiza. Ni imihanda nzi neza kuko hari ahazamuka n’ahamanuka mu buryo bwiza. Ubu rero bitandukanye na 2012 kuko ubu ndi mu ikipe ikomeye ku rwego rw’isi, Astana Pro Team ni ikipe ikomeye”. Kudus


Merhawi Kudusa asesekara i Huye ari imbere

Kudus akomeza avuga ko umwenda w’umuhondo yambariye mu Karere ka Huye igisigaye ari ukureba uko yafatanya na bagenzi be bakarinda ko bawutakaza mu mihanda ya Huye-Rubavu kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019.


Alessandro Fedeli umutaliyani ukinira Delko Marseille yageze i Huye asigwa amasegonda 12"

Merhawi Kudus avuga ko muri iri siganwa ikipe ya Astana ifite amakipe ari kuyicungira hafi ku buryo bigoye ko yazabasha kwigobotora amakipe nka Erythrea na Team Rwanda.

“Ubu birasa n'aho bikomeye kuri twe nka Astana kuko amakipe yose ni twe ari kureba nk’amakipe akomeye arimo nka Erythrea na Team Rwanda nubwo ubona bari kubikora mu buryo butari ubwa kinyamwuga. Gusa tuzagenda tureba uko isiganwa rigenda ryicuma”. Kudus

Merhawi Kudus ukomoka muri Erythrea avuga ko ikimushimisha mu Rwanda ari uburyo abafana baba ari benshi ku mihanda banyuramo kimwe mu bintu bituma Tour du Rwanda ayifata nk’isiganwa riruta ayandi muri Afurika.

Areruya Joseph umunyarwanda ukina muri Delko Marseille Provence KTM avuga ko agace ka Kigali-Huye kuri uyu munsi kari gakomeye bitewe nuko itsinda ry’abakinnyi basigaga igikundi bamaze igihe kinini bari imbere (Break Away).

“Uyu munsi yari stage ikomeye kuko abari bayoboye isiganwa bamaze igihe imbere bityo bidusaba imbaraga kugira ngo tugabanye ibihe. Ikipe yanjye yasabwe kunyongana ingufu kugira ngo tuze kugera ku murongo mu ba mbere bityo ntidusigwe igihe kinini”. Areruya


Areruya Joseph yageze i Huye asigwa amasegonda abiri (2'')

Areruya Joseph ubitse Tour du Rwanda 2017 avuga ko kuba ari mu Rwanda ahari ababyeyi, inshuti n’abavandimwe ari gukora cyane kugira ngo arebe ko yazatwaramo agace bityo akabashimisha.

“Burya iyo uri iwanyu uba ufite izindi ngufu kuko uba uvuga uti ababyeyi, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abafana bari aho hafi. Icyo gihe uba ugomba kugira akantu ukora kugira ngo byibura ubashimishe, niyo mpamvu nanjye mba nkora cyane ngo ndebe ko nabashimisha”. Areruya.

Dore uko ibihembo byatanzwe ku munsi wa kabiri:

Merhawi Kudus umunya-Erythrea ukinira Astana Pro Team (Kazakhstan) yambitswe umwambaro wa SKOL, umuterankunga mukuru wa Tour du Rwanda akaba ari nawe uhemba umukinnyi warushije abandi muri buri gace (Stage Winner).


Amb.Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda akurikiye isiganwa ku musozi wa Kamonyi

Merhawi Kudus kandi yongeye kujya ku ruhimbi guhembwa nk’umukinnyi uyoboye abandi mu isiganwa mu buryo rusange (General leader), yambitswe umwambaro w’umuhondo (Yellow Jersey) utangwa na Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda (MINISPOC). Kudus yongeye guhembwa nk’umunyafurika uhagaze neza kurusha abandi (Best African Rider).


Merhawi Kudus yahawe umwenda w'umuhondo arenzaho no kuba ari umunyafurika uhagaze neza

Muri ibi bihembo, Areruya Joseph yakuyemo bibiri (2) kuko yahembwe nk’umunyarwanda ugahaze neza anahembwa nk’umukinnyi ukiri muto mu bitwaye neza kuri uyu wa Mbere mu muhanda wa Kigali-Huye (120,5 Km). Areruya Joseph yaherukaga mu mujyi wa Huye muri Tour du Rwanda 2017 ahambarira umwenda w’umuhondo ndetse akaba ari nawe watwaye Tour du Rwanda y’icyo gihe.


Areruya Joseph yahembwe nk'umukinnyi ukiri muto

Pablo Torres Muno umunya-Espagne ukinira ikipe ya Interpro Cycling Academy (Japan) yahembwe nk’umukinnyi warushije abandi gukakamba imisozi (Best Climber bityo yegukana igihembo.

QUÉMÉNEUR Perring ukinira Directe Energie mu Bufaransa yahawe igihembo na Rwanda Tea, igihembo gihabwa umukinnyi wese warushije abandi guhatana mu muhanda.

Ikipe nziza mu muhanda wa Kigali-Huye yabaye Astana Pro Team, ikipe ikinamo Merhawi Kudus watwaye agace (Kigali-Huye) akaba ari nawe wambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey).


Astana Pro Team ikipe y'umunsi

Tour du Rwanda 2019 (2.1) irakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 abasiganwa barahaguruka mu mujyi wa Huye bagana mu mujyi wa Rubavu baciye mu karere ka Ngororero ku ntera ya kilometero 213,1 (213,1 Km).





SKOL umuterankunga mukuru w'umukino w'amagare mu Rwanda

Uwizeyimana Bonaventure wa Benediction Excel Energy agera ku murongo


Ikipe ya Directe Energie (France) mbere yo guhaguruka


Isiganwa ryahagurutse mu mujyi rwagati mu marembo y'ibiro by'umujyi wa Kigali

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND