RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2019: Alessandro Fedeli yatwaye agace ka mbere, Areruya bakinana muri Delko Marseille aba umunyarwanda mwiza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/02/2019 18:00
0


Alessandro Fedeli umutaliyani ukinira Delko Marseille mu Bufaransa yatwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2019 akoresheje amasaha abiri, iminota 42 n’amasegonda 32’ ku ntera ya kilometero 111.8, ahita anambara umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey).



Tour du Rwanda 2019 iri ku gipimo cya 2.1 yatangiye mu gitondo cy’iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 aho abasiganwa bavaga mu mujyi wa Kigali kuri sitade Amahoro bagana i Rwamagana bakongera kugaruka mu mujyi wa Kigali aho basoreje ku isoko rya Kicukiro.



Alessandro Fedeli w'imyaka 22 yatwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2019

Abakinnyi 78 ni bo batangiranye n’umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019 mu gihe mu makipe y’ibihugu yagombaga kwitabira havuyemo Ethiopia itaje bitewe n'uko ngo bari kwitegura shampiyona ya Afurika 2019, bityo bakaba ariyo gahunda bashyizemo imbararaga.


Abakinnyi bose uko ari 78 batangiye isiganwa baranarisoza nta n’umwe ugize ikibazo cyatuma adasoza cyangwa ngo abe yananiwe gutangira.

Tour du Rwanda 2019 ni isiganwa rya mbere ribereye mu Rwanda riri ku kigero cya 2.1 nyuma y'uko izindi Tour du Rwanda icumi (10) ziheruka zari ku kigero cya 2.2.

Muri uyu munsi wa mbere w’isiganwa, abasiganwa bahuye n’utuzamuka (Climbs) dutatu (3) aho aka mbere bagasanze i Ntunga ku kilometero cya 34.5 mu gihe aka kabiri bakazamutse bageze i Rwamagana mu mujyi aho bari bagenze ibilometero 47.5. Mu gihe abasiganwa bari bagarutse mu mujyi wa Kigali bongeye bazamuka agasozi ka Ntunga. Icyo gihe bari bakoze ibilometero 60.8. Amanota y’uyu dusozi yose yatwawe na Du Plooy Rohan ukinira Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo.


Du Plooy Rohan yihariye amanota y'udusozi yose

Mu muhanda Kigali-Rwamagana-Kigali, abasiganwa bakunze kuyoborwa na Du Plooy Rohan wakunze kuba ari kumwe na Mugisha Moise na Hudry Florian wa Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani.

Nyuma ubwo bari bagarutse i Kigali nibwo Du Plooy Rohan yaje gusigara kuko ubwo bamanukaga Kicukiro bagana ku rusengero rwo kwa Gitwaza ni bwo isiganwa ryahinduye isura hagati y’amakipe nka Astana, Erythrea, Delko Marseille Provence KTM na Team Rwanda kuko Mugisha Moise na Ruberwa Jean Damascene bari ku muhigo ukomeye.

Bamaze kuzenguruka inshuro ya mbere ni bwo ikipe ya Astana yari imbere ariko biza kurangira itakaje umwanya kuko Delko Marseille Procence KTM ifashijwe na Areruya Joseph bahise bakuraho Astana na Tema Erythrea.


Bahatanira kugera ku murongo (Sprint)

Bageze muri metero 50 ugana ku murongo habayeho umuvuduko uri hejuru bituma abakinnyi bagwa nyuma y'uko Edwin Avilav umwe mu bakinnyi ba Israel Cycling Team yari aguye, uwa Erythrea wari umuri inyuma nawe yaguye ariko ntabwo byateje ikibazo gikomeye kuko baje kongera kwibyutsa.

Ku rutonde rw’umunsi wa mbere, Fedeli Alessandro yafashe umwanya wa mbere, Debesay Abreham Yakob (Team Erythrea) aba uwa kabiri asigwa amasegonda abiri (2’’). Uyu musore niwe uheruka gutwara Tour de l’Espoir 2019.


Abanyacyubahiro bakurikiye isiganwa i Rwamagana

Akimara kubona umwenda w’umuhondo, Alessandro w’imyaka 22 yavuze ko ryari isiganwa riryoshye ariko kuba atwaye agace ka mbere abikesha Areruya Joseph wamufashije kumurinda mu muhanda mu gihe bari basatiriwe.

“Ryari isiganwa riryoshye. Gusa Areruya ni we wari witeguye kundusha kuko yamfashije mu muhanda ubwo byasaga nk'aho bikomeye. Ubu igisigaye ni ukureba uko twarinda umwenda w’umuhondo”. Alessandro.


Alessandro Fedeli aganira n'abanyamakuru

Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kane akoresheje 2h41’34” bivuze ko yasizwe amasegonda abiri (2’’). Byukusenge Patrick (Benediction Excel Energy) yaje ku mwanya wa munani (8) asigwa amasegonda atandatu (6’’).


Areruya yanahembwe nk'umunyarwanda witwaye neza

Mugisha Samuel umukinnyi wa Team Dimension Data unabitse Tour du Rwanda 2018, yaje ku mwanya wa 14 asigwa amasegonda atandatu (6’’). Lozano David ukininira Team Novo Nordisk (Spain) yaje ku mwanya wa 16 asigwa amasegonda atandatu (6). Uyu Lozano ni we watwaye agace ka Musanze-Kigali muri Tour du Rwanda 2018.

Manizabayo Eric bita Karadio Wa Benediction Excel Energy yaje ku mwanya wa 23 asigwa amasegonda 13”. Rugg Timothy (Bai Sicasal Petro de Luanda/Angola) yafashe umwanya wa 25 asigwa amasegonda 15”.

Ruberwa Jean Damascene wa Team Rwanda yaje ari uwa 50 asigwa umunota umwe n’amasegonda abiri (1’02’’). Nsengimana Jean Bosco kapiteni wa Benediction Excel Energy/Rwanda) yaje ku mwanya wa 53 asigwa 1’13” naho Uwizeye Jean Claude wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2018 yaje ku mwanya wa 55 nawe asigwa 1’13”.



Ruberwa Jean Damascene yasoje ari uwa 50 

Mu itangwa ry’ibihembo; Alessandro Fedeli yahawe igihembo na SKOL nk’umukinnyi watwaye agace (Stage Winner) anambikwa umwenda w’umuhondo utangwa na Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC). Uyu musore kandi yaje guhembwa nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza (Best Young Rider).


Alessandro Fedeli yanahembwe nk'umukinnyi ukiri muto wari uhagaze neza mu isiganwa

Du Plooy Rohan wa Pro Touch yabaye umukinnyi warushije abandi gukakamba imisozi (Best Climber) kuko amanota y’udusozi yose yayikwijeho ubwo yagendaga azamuka Ntunga yemye.

Uwizeyimana Bonaventure umunyarwanda ukinira Benediction Excel Energy (Rwanda) yabaye umukinnyi wahize abandi mu mbaduko yo hagati mu muhanda (Best Sprinter).




Uwizeyimana Bonaventure yahize abandi mu kuvuduka

Mugisha Moise uri mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabaye umukinnyi warushije abandi guhatana cyane (Best Combative Rider). Ibi yabigezeho nyuma yo kuba yakunze kwirirwa atera igitutu abakinnyi babaga bacitse igikundi (Break Away), igikorwa yatangiye ubwo bari bamaze kurenga akazamuko ka Ntunga kugeza bagarutse mu mujyi wa Kigali.


Mugisha Moise yarushije abandi guhatana

Debesay Abreham Yakob uheruka gutwara Tour de l’Espoir 2019 yahembwe nk’umunyafurika wahize abandi muri aka gace dore ko yafashe umwanya wa kabiri ku rutonde rw’umunsi.


Debesay Jacob umunyafurika witwaye neza

Areruya Joseph umunyarwanda ukinira Delko Marseille Provence KTM mu Bufaransa yahembwe nk’umukinnyi w’umunyarwanda uhagaze neza.

Amaze kubona iki gihembo, Areruya Joseph yabwiye abanyamakuru ko gahunda ihari muri we ari ugukora uko ashoboye abakinnyi azi bakomeye muri Delko akaba yabakorera cyane bagakomeza gutwara ibihembo.

“Alessandro ni umukinnyi mwiza kandi mba nizeye ko nimurinda mu muhanda aza kubasha kwirwanaho nka Delko Marseille tukaba twabona umwenda w’umuhondo. Mu mihanda isigaye tuzagerageza gukora turinda umwenda w’umuhondo kandi birashoboka”. Areruya


Areruya Joseph aganira n'abanyamakuru

Delko Marseille Provence KTM (France) yabaye ikipe y’umunsi nyuma yo kuba batwaye umunsi wa mbere w’isiganwa ndetse na Areruya Joseph akabona igihembo.

Delko Marseile Provence KTM (France) ikipe ikinamo Areruya Joseph (Rwanda)

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019, isiganwa rirahaguruka ku biro by’umujyi wa Kigali. Abasiganwa bazagana mu karere ka Huye ku ntera ya kilometero 120,3. Umwaka ushize (2018), Mugisha Samuel ni we watwaye aka gace.






Abafana ku mihanda ya Rwamagana bategereje igare 


Imitaka ya SKOL irinda abantu imvura 


Astana ikipe ikanganye muri Tour du Rwanda 2019


Bejediction Excel Energy ikipe imaze kuba ubukombe muri Afurika 


Team Rwanda na Benediction Excel Energy mbere yo guhaguruka i Remera 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND