Kigali

“Numva nishimye iyo abafana b'igitsina gabo bishimiye umugore wanjye”-Ishimwe Clement

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2019 17:14
0


Producer Ishimwe Karake Clement Umuyobozi wa Kina Music akaba n’umugabo w’umuririmbyi Knowless Butera, yatunguranye atangaza ko yishimira kubona abafana b’igitsina gabo bifuza/bishimira umugore we azirikana y’uko ari amafaranga aba yinjira.



Ni igihe kinini benshi bibaza uko Clement yiyumva ahanganye n’igitutu cyo gushyingiranwa n’umunyamuziki nyine mwiza kandi uzwi na benshi wanifujwe na benshi.

Aganira na KT Press ducyesha iyi nkuru,  Producer Clement yatangaje ko buri gihe yishimira kuba umufasha we aho yishimirwa n’igitsina gabo kuko bizana inyungu.

Yagize ati “Nkubwije ukuri iyo mbonye abagabo bamwifuza ndabikunda. Nzirikana y’uko abo bose bazakomeza kwitabira ibitaramo bye asaruremo amafaranga menshi.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DAY TO DAY' YA KNOWLESS

Clement avuga ko yemeye kubana na Knowless azi akazi akora kandi ko abafana b’abagabo baramutse bamukuyeho amaboko (Knowless) byatuma ibyo akora bisubira inyuma.

Ati “Nemeye kubana nawe nzi neza ibyo akora. Abafana b’abagabo baramutse bagaragaje kutamwishimira byatuma buzinesi ye(umuziki) ihomba, ariko icya mbere ni icyizere.”

Clement ngo yishimira kuba abagabo b'abafana bagaragaza kwishimira umugore we.

Knowless uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Day to day’ ni umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda n’ubwo yashinze urugo, abagabo ntibasiba kumwereka y’uko bamwishimira.

Ngo yajyaga atekereza ko narushinga akanabyara, abagabo b’abafana bazareka kumwibandaho ariko ngo umubare waratumbagiye.

Knowless Butera na Producer Clement ureberera inyungu ze, barushinje muri 2016 mu birori binogeye ijisho byitabiriwe n’abafite izina rikomeye mu myidagaduro ndetse n’abanyapolitiki.

Mu gihe Knowless amaze mu maboko ya Clement, amaze kumushyira ku rwego rukomeye. Ubu ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza ku isoko ry’umuziki muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ishimwe Clement yarushinganye na Knowless Butera.

UMVA HANO INDIRIMBO 'DAY TO DAY' YA KNOWLESS BUTERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND