RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2019: Alexandro Fidele (Italy) ukinira Delko Marseille Provence KTM yatwaye agace ka Kigali-Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/02/2019 10:16
0


Tour du Rwanda 2019 iri ku gipimo cya 2.1 yatangiye mu gitondo cy’iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 aho abasiganwa bavuye mu mujyi wa Kigali kuri sitade Amahoro bagana i Rwamagana bakongera kugaruka mu mujyi wa Kigali bagasoreza ku isoko rya Kicukiro.



Alexandro Fidele (Italy) ukinira Delko Marseille Provence KTM ni we watwaye aka gace ka Kigali-Rwamagana-Kigali. Isiganwa ryahagurutse saa yine n’iminota 12’. Abakinnyi 78 ni bo batangiranye n’umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019 mu gihe mu makipe y’ibihugu yagombaga kwitabira havuyemo Ethiopia itakije bitewe n'uko ngo bari kwitegura shampiyona ya Afurika 2019, bityo bakaba ariyo gahunda bashyizemo imbaraga.


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 2019

Tour du Rwanda 2019 ni isiganwa rya mbere ribereye mu Rwanda riri ku kigero cya 2.1 nyuma y'uko izindi Tour du Rwanda icumi (10) ziheruka zari ku kigero cya 2.2.


Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018

Muri uyu munsi wa mbere w’isiganwa, abasiganwa bahuye n’utuzamuka dutatu (3) aho aka mbere bagasanze i Ntunga ku kilometero cya 34.5 mu gihe aka kabiri bakazamutse bageze i Rwamagana mu mujyi aho bari bagenze ibilometero 47.5. Mu gihe abasiganwa bagarukaga mu mujyi wa Kigali bongeye bazamuka agasozi ka Ntunga. Icyo gihe bari bakoze ibilometero 60.8.


Moise Mugisha watwaye agace ka nyuma ka Tour de l'Espoir 2019

KURIKIRA UKO BYARI BIMEZE MURI IRI SIGANWA UMUNOTA KU WUNDI

10h12': Abasiganwa bahagurutse kuri sitade Amahoro bagana ahitwa kuri 12 aho abatekinisiye bari batangiye kubara ikilometero cya mbere (Real Start).

10h20': Abakinnyi barimo Uwizeyimana Bonaventure umunyarwanda ukinira Benediction Excel Energy, Hudry Florian na Rohand Plooy bari imbere y'igikundi umunota umwe n'amasegonda 22'' (1'22").

Abakinnyi bari mu bo kwitaho kuri uyu munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019 barimo; HaileMichael Mulu (Team Dimension Data), Plooy Rohan (Pro Touch), Nsengimana Jean Bosco (Benediction Excel Energy), Mugisha Samuel (Team Dimension Data), Azedine Lagab (Algeria), Areruya Joseph (Delko Marseille Provence KTM) NA Ndayisenga Valens (Team Rwanda).

10h41': Hudry Florian umukinnyi wa Interpro Cycling Academy (Japon) ni we wari uyoboye abandi akaba yari yambaye nimero 114.

Ruberwa Jean Damascene wa Team Rwanda yari arimo gusatira cyane ashaka kugira ngo akorere bagenzi be barimo; Uwizeye Jean Claude, Ndayisenga Valens, Mugisha Moise na Hakiruwizeye Samuel. Itsinda ry'abakinnyi bari imbere y'igikundi bari bari imbere iminota itanu n'amasegonda 25" (5'25").

11:02': Du Plooy Rohan (Pro Touch) na Hudry Florian bakinana bazamutse umusozi wa Ntunga bari imbere ariko bakurikiwe na Mugisha Moise bamusiga amasegonda 13". Habura ibilometero 91 km, Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Excel Energy), Hudry Florian, Rohan Du Plooy, bari imbere y'igikundi iminota 5'35".

Abari gusiganwa muri iyi Tour du Rwanda 2019, bari barabizi ko Ndayisenga Valens ari we mukinnyi ufite Tour du Rwanda nyinshi kuko afite ebyiri (2014, 2016) mu gihe abandi bafite imwe. Abakinnyi bafite Tour du Rwanda imwe (1) barimo ; Girdlestone Dylan, Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco, Reijnen Kiel, Mugisha Samuel, Lil Daren, Adil Jelloul, Teklehaimanot Daniel.

11:11': Du Plooy Rohan ukinira Pro Touch ni we wahawe amanota y'akazamuko ka mbere ka Ntunga. Aha bari basoje ibilometero 34,5. Abatekinisiye ba Tour du Rwanda 2019 bemeje ko mu isaha ya mbere abakinnyi bagenderaga ku muvuduko wa kilometero 39.3 mu isaha.

Du Plooy Rohan (Pro Touch) yazamutse umusozi wa Ntunga akurikiwe na Hudry Florian bakinana mu gihe Mugisha Moise yari ku mwanya wa gatatu.

11h25": Abakinnyi bane (4) ni bo bageze muri Rwamagana bari imbere bahita banakata bagaruka mu mujyi wa Kigali. Aba basigaga igikundi iminota itanu (5').

11:28': Ndayisenga Valens (Team Rwanda) ni we mukinnyi umaze gutwara uduce twinshi muri Tour du Rwanda kuko afite eshanu (5) cyo kimwe na Eyob Metkel (Erythrea) utaraje uyu mwaka dore ko aheruka mu Rwanda muri Tour du Rwanda 2017. Nsengimana Jean Bosco afite uduce tune (4), Azzedine Lagab (4), Areruya Joseph (3).

11h35': Mu bakinnyi bane (4) bageze i Rwamagana bari imbere, harimo Abanyarwanda babiri ari bo; Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Excel Energy) ma Mugisha Moise (Team Rwanda). Abakinnyi bari imbere (Break Away) basigaga igikundi (Peloton) minota 3'17".

11:50': Du Plooy Rohan (Pro Touch) yongeye gutwara amanota yo kurira agasozi ka Ntunga. Aha bari basoje ibilometero 60.8. Du Plooy Rohan yaje akurikiwe na Mugisha Moise (Team Rwanda) mu gihe Hudry Florian (Interpro Cycling Academy) yaje ku mwanya wa Gatatu.


Ndayisenga Valens umunyarwanda ufite Tour du Rwanda nyinshi (2) ugereranyije n'abandi bose bari guhatana muri Tour du Rwanda 2019

12:00': Du Plooy Rohan (Pro Touch) yatwaye amanota y'imbaduko (Sprint) nyuma yo kugera ku kilometero cya 96,1 arusha abandi umuvuduko. Aya manota yatangiwe ku murambi wa Karondo mbere y’uko abasiganwa bagera ku nzu icuruza amata y'Inyange.

Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Excel Energy) na Hudry Florian (Interpro Cycling Academy) baje bamukurikira muri ubwo buryo.

12h05': Kuba Du Plooy Rohan (Pro Touch) yikubiye amanota yose y'udusozi turi mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali, bivuze ko ubwo isiganwa riraba risoje ari buhabwe igihembo cy'umukinnyi warushije abandi kuzamuka (Best Climber).

12h08': Mu isaha ya kabiri y'isiganwa, abakinnyi bari barimo gukoresha umuvuduko wa kilometero 41 mu isaha imwe (41km/h) mu gihe muri rusange bari gukora ibilometero 40.5 mu isaha (40.5 km/h).

12h23': Mu gihe habura ibilometero 20 ngo abasiganwa bagere Kicukiro, abakinnyi bane bari imbere (Break Away) basigaga igikundi (Peloton) umunota umwe n'amasegonda 20" (1'20").

12h34': Isiganwa ryari ririmo kwinjira mu Giporoso (Remera), abakinnyi bari imbere y'igikundi bizigamye amasegonda 13". Mugisha Moise (Team Rwanda) yari yasatiriye Du Plooy Rohan na Hudry Florian wa Interpro Cycling Academy.

Abasiganwa bageze Kicukiro SonaTubes bamanuka kuri MINISANTE bakomeza banyura ku rusengero rwo kwa Gitwaza bazamuka kuri SUPA berekeza Kicukiro Centre.

Ku kilometero cya 109.3, Uwizeyimana Bonaventure yahaboneye amanota yo kubaduka, akurikirwa na Rohan Du Plooy naho Moise Mugisha aba uwa 3.

12h44': Isiganwa ryari rimaze kuzenguruka banyura Kicukiro Centre ku isoko. Mugisha Moise yari ari mu bakinnyi batatu bakurikiwe n'igikundi (Peloton). Alexandro Fidele (Italy) ukinira Delko Marseille Provence KTM ni we waje gusiga abandi atwara agace ka Kigali-Kigali.

Alexandro Fidele ukina muri Delko Marseille Provence KTM ibamo Areruya Joseph (Rwanda) yatwaye agace ka Kigali-Kigali babanje kugera i Rwamagana. Urugendo rwa kilometero 111.8.

Mu gusoza, abakinnyi bahageze ku muvuduko wo hejuru ku buryo byatumye bamwe bagwa mbere gato yo kugera ku murongo. Gusa nta mukinnyi wakomeretse mu buryo bukabije.

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanfa.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND