Umunyamukuru Karangwa Jean Michel [Mike Karangwa] wubatse izina rikomeye mu myidagaduro, yaririmbiye umukunzi we Isimbi Roselyne [Mimi] mu muhango wo kwiyakira wahurije hamwe inshuti, abavandimwe, umuryango abo biganye, abo bakoranye n’abandi.
Kwiyakira byabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019, bibera mu ihema Akagera Hall muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Abari bakoraniye muri iri hema, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyamakuru, abahanzi, abazwi mu gisata cy’imyidagaduro n’abandi.
Mu birori hagati, umushyushyarugamba yasabye Mike Karangwa kwegera imbere anasaba Aline Gahongayire kumusanganira. Yavuze ko Mike asanzwe ari umuhanzi amusaba kuririmbana na Gahongayire indirimbo ‘Ndanyuzwe’ ikunzwe muri iyi minsi.
Mike Karangwa yaririmbiye umukunzi we yifashishije indirimbo 'Ndanyuzwe' ya Aline Gahongayire.
Aline Gahongayire yasabye Mike Karangwa kumufasha kuririmba iyi ndirimbo ‘Ndanyuzwe’ bakavangamo andi magambo meza y’urukundo, binogera Isimbi wari ubahanze amaso. Mike Karangwa yaririmbaga abwira umukunzi we ko amukunda birenze kandi ko atazigera amuhemukira.
Muri uyu muhango kandi haririmbyemo umuhanzi Senderi International Hit waririmbye indirimbo nshya yise. Umuhanzi Billy Ruzima wahoze mu itsinda rya Yemba Voice, yamuririmbiye indirimbo nshya ‘Imana y’abakundana’ aherutse gushyira hanze.
Kavutse Olivier ubarizwa mu itsinda rya Beauty for Ashes nawe yaririmbye muri ubu bukwe, indirimbo yavuze ko ikundwa na Mike Karangwa. Hope yatunguranye aririmbira Mike Karangwa indirimbo yo mu rurimi rw’Icyongereza ndetse n’indi yo mu rurimi rw’Igifaransa.
Mike aririmbira umukunzi we Isimbi.
Senderi Hit yaririmbye muri ubu bukwe.
Umuhanzi Hope yatunguranye muri ubu bukwe aririmbira abageni.
UMUHANGO WO GUSEZERANA IMBERE Y'IMANA:: MIKE NA ISIMBI
AMAFOTO: Regis Byiringiro
TANGA IGITECYEREZO