Umugabo wamenyekanye cyane mu bijyanye n’imideri aho yagize uruhare runini mu iterambere n’uruganda rw’imideri ku isi cyane cyane muri Chanel, Karl witwa Karl Lagerfeld uherutse kwitaba Imana azize uburwayi hari ibyo yasabye mbere yo gupfa bizamukorerwa napfa.
Amazina ye yose ni Karl Otto Lagerfrld akaba ari
Umudage w’umunyabugeni cyane ndetse ku bijyanye n’imideri akaba yarubatse izina
cyane. Si ibyo gusa kandi, uyu mugabo wavutse tariki 10 Nzeli 1933 agapfa afite imyaka 85 irengaho amezi atanu, yari umuhanzi w’udushya, umwanditsi w’ibitabo
ndetse akaba n’umufotozi. Ubu yari atuye i Paris mu Bufaransa.
Urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 2 tariki 19
Gashyantare 2019, bamwe mu byamamare byo muri Amerika n’ahandi ku isi yose
barimo Kim Kardashian, Nick Minaj, Rihanna n’abandi benshi bagaragaje agahinda
batewe no kubura umuntu ukomeye mu buzima bwa benshi ndetse n’igihombo uruhando
rw’imideri ku isi yose rugize kubera urupfu rw’uyu mugabo bivugwa ko yazize
Kanseri.
Ubusanzwe iyo umuntu apfuye arashyingurwa hagendewe
ku muco w’abantu, hari ababatwika bagashyingura ivu cyangwa rikabikwa hakaba n’abashyingura
umubiri (umurambo) w’uwapfuye. Kuri uyu mugabo rero, nta kiriyo kizabaho ndetse
nta n’ibirori byo kumushyingura kuko ubwe yisabiye ko nta wuzata umwanya we
amukorera iyo mihango ndetse anatangaza impamvu yabyo.
Ubusabe bwa Karl bwo kutazashyingurwa, yabutanze mu
mwaka w’2017 ubwo handikagwa amateka y’inshuti ye magara yari yitabye Imana,
nyakwigendera De Bascher’s wazize Virusi Itera SIDA. Nk’uko byemejwe n’umuvugizi
wa Karl mu kiganiro yagiranye na AFP dukesha iyi nkuru, uyu mugabo
ntazashyingurwa ahubwo ubusabe bwe buzubahirizwa uko yabivuze, ni cyo cyubahiro
gikwiye bamuha.
Karl yavuze ko gushyingura ntacyo bivuze cyane ko
umuntu aba yaraje ku isi umunsi umwe anagomba kuyivamo umunsi umwe. Ubwo
inshuti ye magara De Bascher’s yapfaga, hari ivu rye yabitse igihe yari amaze
gutwikwa, ndetse hari n’ivu yabitse rya nyina umubyara maze byose abibika
ahantu h’ibanga kuri we maze asaba ko we napfa hatazagira uwirushya ajya
kumushyingura ahubwo abasaba kuzagerageza kwegeranya ivu ry’abo bantu babiri n’irye kuko
yumva ko kubaho no gupfa bingana.
Karl Lagerfrld ni umwe mu bari bafatiye runini uruhando rw'imideri isi yose
Ayo magambo Karl yayavuze mu buryo bwe ati “Nafashe ivu rya De Bascher’s n’irya Mama
wanjye mbibika ahantu h’ibanga cyane. Umunsi umwe tuzongeraho n’iryanjye. Ariko
sinshaka ikiriyo, sinshaka gushyingurwa, nta birori, nta na kimwe. Naje ku isi
umunsi umwe kandi nzayivamo umunsi umwe. Ariko nimureke bizabe byaravuzwe ko
nta cyihutirwa. Ndi nka Madame Porgès wabayeho muri Belle Epoque. Ubwo yapfaga,
abantu bavuze ko ari cyo kiremwa cyonyine cyabaye mu isi kitagomba kubamo. Nanjye
ni uko, iyi si sindi igice cyayo…”
Karl umugabo wakundaga gukora cyane akumva ko ntaho aragera, yari afite ipusi akunda cyane yitwa Choupette aho yanasabye ko ivu ryayo nipfa mbere ye rizabikwa aho irye rizabikwa nawe napfa. Ibi yabivuze ubwo yasabaga kutazashyingurwa ngo akorerwe ibirori byo guherekezwa.
Yaragize ati “Mbega agahinda, nta gushyingurwa nimpfa.” Agendeye
ku birori byo gushyingura umuhanzi Johnny Hallyday washyinguwe n’abantu
ibihumbi n’ibihumbagiza barimo n’uwari Perezida w'u Bufaransa yagize ati “Njye nasabye ko nazatwikwa ivu ryanjye
rikabikanwa n’irya Mama, iry’inshuti yanjye magara n’irya Choupette [Ipusi ye]
niramuka ipfuye mbere yanjye.”
Karl yasabye ko ivu rye ryazegerezwa iry'injyangwe ye Choupette
Hagendewe ku busabe bw’uyu mugabo rero, umuvugizi we
yahamirije AFP ko batazakora ibirori byo kumushyingura ahubwo bazakora ibyo
yabasabye kera nk’icyubahiro akwiye.
TANGA IGITECYEREZO