Senderi Hit wamenyekanye bikomeye kubera udushya yagendaga azana mu bitaramo binyuranye yagiye akora yaba ibya PGGSS, ibitaramo bye bwite ndetse n’ibindi yabaga yatumiwemo, kuri ubu agiye gukorera i Nyamirambo igitaramo yemeje ko azaguriramo inzoga abafana be 50.
Mu butumwa bugufi Senderi Hit yageneye abakunzi be yagize ati” Muraho nshuti kuri uyu wa gatanu mfite igitaramo gikomeye i Nyamirambo Bahaus ndabatumiye bizaba ari uburyohe #nkwemereye icupa rya mbere nuhagera mu bantu 50 bazaba bicaye muri VIP# kuza kunshyigikira ni ugukomeza kuzamura umuziki nyarwanda.”
Senderi Hit agiye gutaramira i Nyamirambo...
Bahaus Bar yubatse i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos ifite akabyiniro kagezweho katashywe bwa mbere kuri St Valentin mu gitaramo cyaririmbwemo na Bruce Melody. Byitezwe ko tariki 22 Gashyantare 2019 hazabera igitaramo cyatumiwemo Senderi Hit aho kwinjira bizaba amafaranga igihumbi y’u Rwanda (1000frw). Dj barimo DJ Theo na Dj Fabiola ni bo bazaba bavangavanga imiziki.
TANGA IGITECYEREZO