RFL
Kigali

Umusogongero w’agatabo ‘Nyampinga mu muco nyarwanda’, Miss Mwiseneza Josiane yagereranyijwe na Ndabaga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2019 17:40
1


Umwanditsi Gatokeza Munezero David yasohoye agatabo yise ‘Nyampinga mu muco nyarwanda’ yakubiyemo igisobanuro cy’umuco nyarwanda, igisobanuro cya nyampinga mu myumvire y’abanyarwanda, Nyampinga na Miss Rwanda, Mwiseneza na Ndabaga….



Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) rigaragaza ko umuco ari inkingi ikomeye y’abagengwa nawo, rishishikariza kandi abantu bose gushakira amajyambere yabo mu muco wabo.

Gatokeza Munezero David ni umwanditsi w’ibitabo. Yavutse ku ya 29 Mata 1991. Amashuri abanza yayigiye ku kigo cy’amashuri abanza cya Bucumba, ayisumbuye ayigira kuri Lycee de Kigali. Icyiciro cya mbere cya kaminuza yakize muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi (University of Rwanda/College of Medicine and Health Sciences).

Ubu ari kwiga iby’imibereho, imibanire, amajyambere n’umuco by’abantu (Sociology and Antropology) mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Atlantic International University. Ni umwanditsi w’igitabo “Inzira y’Umuco Nyarwanda mu Majyambere y’Isi”.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Gatokeza yavuze ko icyumweru gishize ashyize ku isoko kopi zirenga 200 z’aka gatabo amaze gutangaho agera ku bihumbi magana atatu y’amanyarwanda (300,000 Frw).

Umushinga wo kwandika aka gatabo yawutangiye 2016-2017, aba acumbitse yungikanye ibitekerezo abonye uburyo Mwiseneza Josiane yavugishije benshi ndetse irushanwa rya Miss Rwanda rigahangwa amaso abyongera kuri paji z’aka gitabo.

Umwanditsi w'agatabo 'Nyampinga mu muco nyarwanda' Gatokeza Munezero

Yavuze ko ubwo Mwiseneza Josiane yari muri ‘Boot camp’ hamwe n’abandi bakobwa bagenzi be, yagiye ku ivuko rye aganiriza nyina, abavandimwe be ndetse na musaza we utuye i Kigali. Irushanwa rya Miss Rwanda risojwe, yavuganye kuri ‘telephone’ na Mwiseneza Josiane amusaba ko bahura kugira ngo amwereke ibyo yamushakishijeho niba ari ukuri.

Miss Mwiseneza Josiane wagizwe umukobwa ukunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 (Miss Popularity) yasomye iki gitabo, amuha uburenganzira bwo kugisohora nyuma yo gusuzuma byose. Yagize ati “ Natangiye kwandika aka gatabo “Nyampinga mu muco nyarwanda” muri 2016-2017. Nagiye nitondera kugashyira hanze, ubu nakubwira ko mfite n’ibindi namaze kwandika, ndetse naherewe uburenganzira ariko ntarashyira hanze.

“Nabonye uburyo inkuru ya Mwiseneza Josiane mu itangazamakuru n’uburyo irushanwa rya Miss Rwanda ryahanzwe amaso numva ngize igitekerezo cyo kubyongera muri aka gatabo. Nagiye ku ivuko rya Mwiseneza nganira n’umubyeyi we (Nyina), abavandimwe be ndetse na musaza we bambwira byinshi kuri we.”

Yakomeje ati “Umuryango we wansabye ko aka gatabo kazasohoka ari uko Mwiseneza abanje kugenzura niba ibimuvugwaho ari ukuri. Mwiseneza namuhaye agatabo aragasoma, arabyishimira, anyandikira anyemerera kugashyira ku isoko.”

Gatokeza yiteze ko amafaranga yashoye muri aka gatabo azamugarukira, ndetse n’ibitekerezo bye bikagirira benshi umumaro. Arateganya kandi kumurikira abanyarwanda n’abandi aka gatabo mu minsi iri imbere.

Umusogongero w’aka gatabo:

Igitabo gitangira agaragaza icyo Itegeko Nshinga rivuga ku muco nyarwanda n'uburenganzira bwa buri munyarwanda bwo kuwumenya n'inshingano yo kuwusigasira no kuwuteza imbere, ndetse n'uburyo ari wo soko y'amajyambere y'Abanyarwanda.

Igitabo kigizwe n'ibice bine: Igice cya mbere (Chapter one) yacyise Igisobanuro cy’umuco nyarwanda:

Muri iki gice yasobanuye icyo umuco ari cyo, inkomoko y'iryo jambo "Umuco" ariko by'umwihariko asobanura umuco nyarwanda, agaragaza mu magambo macye amasoko yawo, inkingi zawo, ingingo zawo n'akamaro kawo mu ncamake.

Igice cya kabiri (Chapter two) yacyise Igisobanuro cya Nyampinga mu myumvire y’abanyarwanda:

Muri iki gice asobanura ijambo "Nyampinga" akagaragaza aho ryakomotse n'impamvu ari ryo bise abakobwa n'abagore b' i Rwanda ndetse n'inshingano riha abaryitwa bose.

Igice cya gatatu (Chapter Three) yacyise Nyampinga na Miss:

Muri iki gice agaragaza isano n'itandukaniro ry'ijambo "Miss" na "Nyampinga", inkomoko y'amarushanwa y'ubwiza ku isi, amarushanwa y'ubwiza yamamaye ku isi, uko irushanwa ry'ubwiza ryaje mu Rwanda n'uko ryitiriwe "Nyampinga" n'uko ryakiriwe mu Rwanda.

Mwiseneza Josiane yagereranyijwe na Ndabaga mu gatabo 'Nyampinga mu muco nyarwanda'.

Igice cya kane (chapter four) yacyise Mwiseneza na Ndabaga:

Muri iki gice yagarutse ku bari n'abategarugori b'icyitegererezo mu mateka y'u Rwanda nka Robwa watabariye igihugu na musaza we Ruganzu i Bwimba mu Gisaka, agaruka kuri Nyirarumaga wabyaye Ruganzu II Ndoli akanamubera umugabekazi, hanyuma akanagaruka kuri Ndabaga aho amugereranya na Mwiseneza Josiane ashingiye ku ngingo 12 bahuje. Ndabaga ugereranywa na Mwiseneza Josiane yabaye intwari ku rugerero yerekana ko n'abakobwa bashoboye.

Uyu mwanditsi yagaragaje ingingo 10 zatumye Mwiseneza Josiane akundwa kurusha abakobwa bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mateka yaryo, akaba ari ho yahereye amugereranya na Ndabaga. Impamvu ya mbere yahereyeho agereranya Mwiseneza na Ndabaga ni ukuba Mwiseneza avuka mu cyaro ari naho atuye, ariko akigirira icyizere cyo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda rikunze kwitabirwa cyane n'abakobwa baba muri Kigali. 

Ingingo 10 uyu mwanditsi yavuze ko ari zo zatumye abanyarwanda benshi bakunda Mwiseneza Josiane ni izi zikurikira:  Avuka kandi atuye mu cyaro yaje ahagarariye muri iri rushanwa, Ubwiza bwe bw'umubiri, Urugendo rw'amaguru yakoze ajya aho irushanwa ryaberaga, Intego ze, Ubwenge n'ubuhanga, Umushinga we, Kwigirira icyizere no kwigira, Ntiyatewe ipfunwe n'aho avuka (mu cyaro) nk'uko bimenyerewe, Ntiyatinye abo bahanganye, Kudacika intege ngo asubire inyuma.

Asoza atanga umwanzuro n'inama bigaruka ku kuba irushanwa rya Miss Rwanda ari amahirwe y'umurimo akwiriye kubyazwa umusaruro n'impande zose mu by'ubukungu akanagira inama urubyiruko cyane cyane abari/abakobwa ko bagomba kwitinyuka bakagaragaza ibibarimo kandi bakanafata inshingano mu kugira uruhare mu majyambere y'u Rwanda.

Mwiseneza Josiane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019

Aka gatabo “Nyampinga mu muco nyarwanda” kasohotse nyuma yo gusuzumwa n’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco nyarwanda (RALC) ikagaha umugisha. Kasohotse kandi nyuma y’uko abonye ibyangombwa byose nka ISBN na nyuma y'uko Mwiseneza Josiane agisomye agatanga uburenganzira bwo kugisohora.

Munyazikwiye Tewojeni Umukozi ushinzwe Ihindura, isemura, Ubwanditsi n’Itangazanyandiko/Ishami ry’Ururimi, mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yashimye Gatokeza Munezero avuga ko ari umushakashatsi ufite impano yo kwandika mu Kinyarwanda, cyane cyane ku muco n’iterambere. Ati “Ibitekerezo bye ni byiza cyane kandi turabikeneye, nakomerezaho”.

Vuningoma James (PhD) Umunyamabanga Nshingwabikora w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yabwiye Gatokeza Munezero ko RALC imushimira umuhate n’umurava wo kubaka igihugu abinyujije mu bihangano bitandukanye akora.

“Nyampinga mu muco nyarwanda” ni agatabo kanditswe na Gatokeza D. Munezero, gasohoka muri Mutarama 2019. Uwashushanyije ni Uwera Odile; Uwakoze igifuniko ni Ntambara Fred na ho icapiro ni Palloti Press.

Mwiseneza yatumye irushanwa rya Miss Rwanda rirushaho kuvugwa cyane


Gatokeza Munezero David umwanditsi w'igitabo 'Nyampinga mu muco nyarwanda'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mujyanama5 years ago
    N'ubwo icyo gitabo cyasohotse, namukosora ibi bikurikira (Niba ibyo mwanditse ari ko bimeze muri ako gatabo): 1. Nyiraruganzu Nyirarumaga ntabwo ari nyina wa Ruganzu Ndoli kuko nyina wa Ndoli yitwaga Nyabacuzi, akaba yariciwe n'Abanyabungo bafatanije n'Abakongoro ba Nzira ya Muramira, yicirwa I Rubi rw'i Nyundo; ni muri Ngororero. IBY'URU RUPFU RWAHITANYE BENSHI B'IBWAMI NI BIREBIRE, SINABIVUGA NGO MBIRANGIZE! 2. Kugereranya Ndabaga na Mwiseneza byakorwa tudashingiye Ku marushanwa ya Nyampinga, kuko Ndabaga yagiye gucungura se Ku rugerero, nta marushanwa yagiyemo uretse gusa isuzumabumenyi/bushobozi yahawe n'ibwami. 3. Byari kuba byiza ahubwo ashyizemo amafoto ya ba Nyampinga b'u Rwanda kuva mu gihe cy'Abami kugeza muri Miss 2019, Nimwiza Meghan,ibisonga n'abandi batowe nubwo abenshi nabonye barumbye! IntekoNyatwanda y'Umuco n'Ururimi ige ibanza isome neza kandi ishishoze ireke kumera nk'iyariye ruswa!!!





Inyarwanda BACKGROUND