Cedric Karemangingo ni umusore umaze kumenyekana nk’umuhanga mu gufata amashusho y’abahanzi mu gihe bari ku rubyiniro akabakorera video ntoya yo kwifashisha ku muga nkoranyambaga ndetse no mu kwamamaza. Mu minsi ishize uyu musore yashimimwe cyane n’icyamamare Youssoupha wanamuhaye akazi muri Amani Festival.
Uyu musore yamenyekanye cyane ubwo yafatiraga amashusho abahanzi banyuranye b'ibyamamare barimo The Ben, Meddy, Sauti Sol n'abandi benshi yafashije muri ubu buryo. Mu minsi ishize ubwo Youssoupha yari amenye ko azataramira i Goma muri Amani Festival yashatse umuntu wamufasha gufata amashusho yo ku rubyiniro ndetse akanayamutunganyiriza ahitamo Cedric ukunze gukoresha Dric Ent. Nka kompanyi ye.
Mu kiganiro kigufi twagiranye n’uyu musore yadutangarije ko yavuganye na Youssoupha mbere gato ko iri serukiramuco ritangira. Yagize ati” Nagombaga gukorera Butera Knowless ariko kandi nari mfite ibiganiro nagiranye na Youssoupha rero nawe twarakoranye.” Uyu musore twaganiraga bari mu myiteguro yo kuza i Kigali dore ko ariho uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Congo Kinshasa ariko wibera mu Bufaransa ahagurukira ataha i Paris.
Uyu musore yafatiye amashusho Butera Knowless...
Youssoupha umuhanzi w’icyamamare ku Isi wibera mu Bufaransa ariko ufite amamuko mu gihugu cya Congo Kinshasa ni umwe mu bahanzi baririmbye muri Amani Festival ndetse akaba ari nawe waririmbye bwa nyuma ubwo ibi birori byasozwaga. Uretse Youssoupha, abandi bataramye muri Amani Festival ari; Fally Ipupa, Butera Knowless, Yvan Buravan nabandi benshi biganjemo abahanzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Youssoupha ni umwe mu bahanzi bakomeye muri RDC ariko kandi akaba icyamamare ku Isi
Muri RDC uyu muhanzi arakunzwe bikomeye...
Cedric yahawe akazi ko gufatira amashusho Youssoupha muri Amani Festival...
TANGA IGITECYEREZO