Hon Bamporiki Edouard, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, ni we wasabiye umugeni (Isimbi Roselyne [Mimi]) umunyamakuru Mike Karangwa.
Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2019, ubera Holy Guest Inn KK 515 St ku Kicukiro ugana kuri Bralirwa. Mu bari bambariye Mike Karangwa harimo abanyamakuru Luckman Nzeyimana, Bunane Happy, Friday James na Claude Kabengera wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye. Jules Sentore ari mu bahanzi baririmbiye abageni. Kuya 14 Gashyantare 2019 ni bwo Mike Karangwa yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye ku Murenge wa Niboye ku Kicukiro.
Hon Bamporiki ni we wasabiye umugeni Mike Karangwa
Mike Karangwa yamenyekanye cyane mu biganiro by’imyidagaduro hano mu Rwanda. Yakuriye muri Kiliziya Gatolika abatizwa bwa kabiri muri Eglise Vivante muri 2008. Aherutse kubwira INYARWANDA ko umukunzi we bagiye kurushinga bamaranye igihe kinini baziranyi. Yagize ati “Ni umuntu nzi kuva ari muto cyane, unzi ntaraba Mike mwebwe muzi, tuziranye kuva cyera cyane....".
Mike Karangwa yitegereza umugeni we Mimi
Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuba tariki 23 Gashyantare 2019. Mike na Isimbi bazasezeranira mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, umuhango uzaba saa cyenda z’amanywa. Kwiyakira bizaba saa kumi n’imwe z’umugoroba, bibere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.
Baraberewe.............
Hon Bamporiki ni we wasabiye umugeni Mike Karangwa
Claude Kabengera na Lucky Nzeyimana bari bambariye Mike Karangwa. Ubu bukwe bwayobowe na Mc Philos
Jules Sentore yaririmbiye abageni
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO