RFL
Kigali

Ku rubyiniro ruteye mu Kivu, Charly na Nina bataramiye abatuye I Rubavu –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/02/2019 13:42
0


Muri uku kwezi kwa Gashyantare benshi mu bakunzi b'imyidagaduro baba biteze umunsi wahariwe abakundana wamamaye nka St Valentin, uyu munsi abahanzi banyuranye bawuteguraho ibitaramo binyuranye mu rwego rwo gufasha aba bakundana kuryoherwa n'uyu munsi.NI MURI URWO RWEGO Charly na Nina bazataramiye abatuye i Rubavu.



Umunsi w'abakundana ubusanzwe uba tariki 14 Gashyantare 2019 icyakora muri uyu mwaka wahuriranye no ku wa kane bivuze ko hari nabawijihije muri week end kubera ko umunsi nyir'izina wahuriranye n'akazi. abenshi bari bagoswe n'akazi bakakigobotora muri week end bahita batangira  kwizihiza uyu munsi wabacitse.

Mu karere ka Rubavu Charly na Nina bari mu batekerejweho ngo basusurutse abantu mu mpera z’iki cyumweru, iyi ikaba impamvu y’igitaramo bakoreye mu kiyaga cya Kivu dore ko urubyiniro baririmbiyeho ruteye mu mazi, aha basusurukije abari basohokeye mu kabari kitwa Little Paris aha hakaba hari hakoraniye abakunzi ba muzika ya Charly na Nina cyane ko bari bitabiriye ku bwinshi.

Charly na Nina ni itsinda rikomeye hano mu Rwanda riri mu yubashywe kubera ibihangano binyuranye bagiye bakora bigakundwa bikomeye, kuri ubu aba bahanzikazi bakaba bafite indirimbo iri mu zigezweho mu Rwanda bise 'Komeza unyirebere 'arinayo baheruka gushyira hanze.

Charly na Nina

Urubyiniro ruri mu mazi abafana baba bari ku mucanga, uwambaye inkweto zifunguye niwe wegera abahanzi kuko bimusaba gukandagira mu mazi...

Charly na NinaCharly na Nina

Charly na Nina bari bafite abafana batari bake...

Charly na Nina

Dj Kelly niwe usigaye acuranga muri aka kabari gakunzwe cyane i RubavuCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaTizzo wo muri Active nawe yari yaje kwihera ijisho...aha yari ari kumwe na DJ Kelly ucuranga muri aka kabari kari mu bukunzwe i Rubavu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND