Ibyumweru bibiri bigihe kwirenga Bivigou Moundanga Yoan Hans umunya-Gabon akorera imyitozo muri AS Kigali muri gahunda yo kureba ko yazagira icyo abafasha mu busatirizi bw’iyi kipe itozwa na Masud Djuma Irambona.
Nyuma yo kuba isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi bava hanze y’u Rwanda rifunze, ikipe ya AS Kigali yanaje gusanga Bivigou Moundanga Yoan Hans atari ku rwego rwiza rwo kuba yagira umusanzu agenera AS Kigali mu gice cy’ubusatirizi.
Komezusenge Daniel umunyamabanga mukuru w’ikipe ya AS Kigali yemereye INYARWANDA ko uyu mukinnyi biteganyijwe ko asubira iwabo cyangwa ahandi ashaka kuko ngo atari ku rwego rwiza rwafasha AS Kigali nk’uko umutoza mukuru yamugerageje agasanga ahagaze.
“Yaraje akora imyitozo kugira ngo nibura umutoza abanze amusuzume kandi isoko ry’abakinnyi bava hanze ryafunze tariki 17 Ukuboza 2018, ntabwo byari gukunda ko adukinira. Byabaye ngombwa ko tubanza kureba ubushobozi bwe gusa kugeza ubu nta n’ubwo umutoza yamushimye, agiye no gusubira iwabo”. Komezusenge
Komezusenge Daniel umunyamabanga mukuru wa AS Kigali
Aganira na INYARWANDA Bivigou Moundanga Yoan Hans yavuze ko yageze mu Rwanda agatangira imyitozo n’abandi bakinnyi ariko ko ategereje umwanzuro w’abayobozi bakuru b’ikipe ya AS Kigali. Ngo mu gihe byaba bikunze yaguma mu Rwanda cyangwa akaba yataha akajya gushakira ahandi.
“Nageze mu Rwanda nsanga ni igihugu cyiza abantu baho barubaha nta kibazo wahagirira cy’ubuzima. Nakoze imyitozo umutoza arandeba ariko ntegereje igisubizo bazampa wenda mu minsi iri imbere nzamenya uko byifashe”. Yoan Hans
Bivigou Moundanga Yoan akomeza avuga ko mu gihe kuguma mu Rwanda byaba byanze yajya gushakira mu bihugu nka Afurika y’Epfo na Botswana kuko ngo uwushinzwe kumushakira akazi aba ashakisha hirya no hino.
“Mu Rwanda bidakunze ntabwo nzahita nsubira muri Gabon byihuse ahubwo hari amahirwe yo kuba najya gushakira muri Botswana na Afurika y’Epfo naho nkareba ko nabona amahirwe”. Hans
Bivigou Moundanga Yoan Hans umunya-Gabon utarashimwa na AS Kigali
AS Kigali iri kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona yongereyemo abakinnyi batatu barimo Nova Bayama wavuye mui Rayon Sports, Twizeyimana Martin Fabrice na Hategekimana Bonheur utari ufite amasezerano akaba yahawe imyaka ibiri ari mu izamu ry’iyi kipe y’umujyi.
TANGA IGITECYEREZO