Tim Cook umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Apple asanga abana bato badakwiye kwemererwa n’ababyeyi babo gukoresha imbuga nkoranyambaga.
N'ubwo ayoboye ikompanyi iri mu zikomeye mu ikoranabuhanga Tim Cook uyobora uruganda rwa Apple ahamya ko gukoresha imbuga nkoranyambaga ku bana bakiri bato byangiza byinshi. Icyakora uyu muherwe ntasobanura ingaruka zishobora kugera ku bana bato bakoresha imbuga nokranyambaga ndetse n’ikigero cy’imyaka abana bakwiye gutangirira gukoresha izi mbuga nkoranyambaga.
Aganira n’ikinyamakuru cy’abongereza The Guardian Cook yagize ati “Simfite abana ariko mfite mwisengeneza nshyiriraho imbibi ntarengwa, simushaka ku mbuga nkoranyambaga” Si ubwa mbere Cook uyobora uruganda rwa Apple yumvikanye aburira ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.
Mu mwaka wa 2017 ubwo yagezaga ijambo ku banyeshuri barangije muri kaminuza ya Massachussets institute of Technology yagize ati “Interineti yadufashishe kyinshi ndetse inaha imbaraga n’ububasha benshi ariko ishobora no kuba ahantu imigenzereze y’ibanze ishobora kwibagirana ,hakimikwa ubuhezanguni n’ubuhakanyi bushingiye ku bitekereoz bibi bihanyuzwa.
Ibi byatumye Cook umuyobozi mukuru w’uruganda
rw’abanyamerika Apple agira inama abatuye isi muri rusange agira ati “ntupimire icyo wafashije mu nshuro ibyo washyizeho
babikunze, ahubwo upimire ku buzima bw’abantu wakozeho ,kandi ntupimire ku buryo ukunzwe ahubwo upikire ku buryo
ubafasha mu buzima bwawe bwa buri munsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga zawe”.
Uruganda rwa Apple Cook abereye umuyobozi rufite akayabo ka miliyari nk’imari shingiro rukomora mu ikorwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa, za telephone ngendanwa n’ibindi bitandukanye.
Src: CNBC.com
TANGA IGITECYEREZO