Kuwa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019 ubwo hasozwaga irushanwa mpuzamahanga rya Tour de l’Espoir 2019, irushanwa ryegukanwe na Jacob Debesay (Erythrea).
Tour du
Rwanda 2019 izaba ikinwa ku rwego rwa 2.1 nk’uko biteganwa n’impuzamashyirahamwe
y’umukino w’amagare ku isi (UCI), izatangira ku Cyumweru tariki ya 24
Gashyantare 2019 kugeza ku Cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2019. Ni irushanwa
ryateguwe mu ntangiriro z’umwaka muri gahunda yo korohereza amakipe akomeye ku
rwego rw’isi kugira ngo yitabire.
Mugisha
Moise umwe mu banyarwanda bari bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahatanaga
muri Tour de l’Espoir 2019, yatwaye agace ka nyuma (5) k’iri siganwa ubwo
yasozaga ari uwa mbere mu ntera ya kilometero 103.4 (103.4 Km) akoresheje 1h57’29”.
Ikipe y’u
Rwanda yari muri Tour de l’Espoir 2019 yari igizwe na Eric Manizabayo, Samuel
Hakiruwizeye, Nkurunziza Yves, Mugisha Moise, Jean Damascene Ruberwa (Kapiteni)
na Nzafashwanayo Jean Claude.
Jean
Damascene Ruberwa kapiteni w’ikipe y’u Rwanda yari muri Cameroun muri Tour de l’Espoir
2019 avuga ko iri siganwa ryari rikomeye ahanini kuko ikipe ya Erythrea yagoye
amakipe cyane bitewe n’uburyo ikinamo. Gusa ngo bakuyemo amasomo.
“Erythrea ni
ikipe yaratugoye muri rusange kuko bari abakinnyi ubona bazi umukino ku buryo
no kugira ngo ube wabacika mu muhanda byabaga bigoye. Gusa twatwaye Etape ya
nyuma kandi twanakuyeyo ubundi bunararibonye buzadufasha”. Ruberwa
Ruberwa Jean Damascene niwe wari kapiteni w'ikipe ikubutse muri Cameroun
Muri aba
bakinnyi batandatu (6) bane muri bo barimo Moise Mugisha, Eric Manizabayo,
Samuel Hakiruwizeye na Jean Damascene Rubwera bagomba gusanga abandi mu
mwiherero mu kigo Nyafurika giteza imbere umukino w’amagare kiri i Musanze.
Aba bakinnyi
bavuye muri Tour de l’Espoir 2019 yaberaga muri Cameroun biteganyijwe ko
bakomezanya imyitozo na Samuel Mugisha,
Joseph Areruya, Valens Ndayisenga, Jean Claude Uwizeye, Didier Munyaneza,
Patrick Byukusenge, Bonaventure Uwizeyimana na Jean Bosco Nsengimana bamaze
iminsi mu mwiherero ndetse kuri uyu wa Gatandatu bari mu mihanda ya
Musanze-Kigali bimenyereza zimwe mu nzira zizanyurwamo na Tour du Rwanda 2019
izaba iri ku rwego rwa 2.1.
Ubwo Tour du Rwanda 2019 yari igeze mu mujyi wa Karongi
Tour du
Rwanda 2019 isigaje iminsi ibarirwa ku ntoki kuko izatangira tariki 24
Gashyantare 2019, rizaba ari isiganwa rikomeye ndetse rinari ku rutonde rw’amasiganwa
akomeye muri Afurika no ku isi muri rusange.
Magnell
Sterling umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, mu kiganiro aheruka
kugirana na The New Times yavuze ko Tour du Rwanda 2019 izaba ikomeye ariko ko
icyo yasabye abakinnyi ari ukwitwara neza kuko ngo nicyo gipimo cy’urwego
umukino w’amagare ugezeho mu Rwanda.
Umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2019 i Kigali
Tour du
Rwanda 2019 (2.1) ije nyuma y’inshuro icumi (2009-2018) za Tour du Rwanda zakinwaga ziri ku rwego rwa
2.2.
Ikipe y’u
Rwanda iri mu mwiherero irimo abakinnyi bakomeye batwaye Tour du Rwanda kuva mu
myaka ine (4) ishize kuko Ndayisenga Valens afite iriaiganwa inshuro ebyiri
(2014, 2016), Nsegimana Jean Bosco yari yaciyemo atwara Tour du Rwanda 2015.
Areruya
Joseph abitse Tour du Rwanda 2017 mu gihe Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda
2018, isiganwa rya nyuma ryari ku rwego rwa 2.2.
Amakipe
amaze kwemera no kumenyakanisha ko azitabira Tour du Rwanda 2019 ni; Astana Pro
Team, Direct Energie, Delko Marseille Provence KTM, Team Novo Nordisk,
Dimension Data for Qhubeka, Pro Touch Team, Nice Ethiopia Pro Team, Bai Sicasal
Petro de Luanda, Interpro Stradalli Cycling, Benediction Continental Team,
Rwanda National Team, Equipe Nationale d’Algerie, Equipe Nationale du Cameroun,
Kenya National Team, Erythrea National Team na Equipe Nationale France U23.
Mugisha Samuel abitse Tour du Rwanda 2018
Dore inzira
za Tour du Rwanda 2019 (2.1):
1. Ku
Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019: Kigali-Kiagli:112,5 Km
2. Kuwa
Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019: Kigali-Huye: 120.3 Km
3. Kuwa
Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019: Huye-Rubavu: 213.1 Km
4.Kuwa
Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019: Rubavu-Karongi: 103 Km
5. Kuwa Kane
tariki 28 Gashyantare 2019: Karongi-Musanze: 138.7 Km
6.Kuwa
Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019: Musanze-Nyamata: 120.5
7.Kuwa
Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2019: Nyamata-Kigali: 84.2 Km
8.Ku
Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019: Kigali-Kigali: Sunday 3 Mars: 66.8 Km
TANGA IGITECYEREZO