RFL
Kigali

Ubusobanuro bw’impeta abantu bambara ku ntoki zitandukanye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/02/2019 18:50
5


Mu muco wa benshi ku isi hari umuco wo kwambara impeta no kuzambikana ku ntoki by’umwihariko mu gihe cy’ubukwe. Hari abantu bapfa kwiyambarira impeta uko biboneye ariko mu by’ukuri ni umuco ufite icyo usobanura kuri buri mpeta bitewe n’urutoki ndetse n’ikiganza wayambayeho.



Ni byiza rero niba wiyemeje kugendana n’uwo muco ko ubikora uzi n’icyo bisobanura, kuko impeta igaragaza aho umuntu ahagaze mu rukundo. Dore muri make ibisobanuro by’impeta bijyanye n’aho umuntu ahagaze mu rukundo:

1.Kuri Nyangufi nyirazo (Ku gikumwe): Bisobanura 'ndigenga’ uyu aba ashaka kwibera wenyine adakeneye kurongora/kurongorwa.

2.Kuri Mukubitarukoko: Bisobanura 'ndategereje cyangwa ndacyashakisha’, uyu aba agishakisha inshuti (fiancé) atarayibona.

3.Kuri Musumbazose: Bisobanura 'narafashwe’ uyu aba afite inshuti (fiancé) akenshi akaba ari nawe wamwambitse iyo mpeta.

4.Kuri Mukuru wa Meme: Bisobanura 'Narashyingiwe’, uyu aba afite umugore cyangwa umugabo.

5.Kuri Meme (agahera): Bisobanura 'sindakura’, uyu aba ataragera igihe cyo gushaka umugabo cyangwa umugore.

Icyitonderwa: Kwambara impeta ku kiganza cy’iburyo cyangwa icy’ibumoso nabyo bifite icyo bisobanura. Ikiganza cy’iburyo gisobanura gutanga naho ikiganza cy’ibumoso kigasobanura kwakira, ni muri urwo rwego impeta z’urukundo zikunda kwambarwa ku kiganza cy’ibumoso, bisobanura ko buri wese aba akeneye urukundo rw’undi.

Src: Realmenrealstyle






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutoni11 months ago
    Amabwiriza agomba kubahirizwa
  • Kintu Jean claude8 months ago
    Harigihe umuntu yakwambara impeta murutoki urwariwo rwose Kandi atazi igisobanuro cyayo .Kandi wowe wamubona ukagirango nikobimeze Kandi arimubujiji bwe.banza umubaze niba bishoboka ko aho ayambaye azi icyo hategeza.
  • Nduwayesu Andre 3 months ago
    Abavuga ko habaho impeta y'umiphakazi cg uwaphakaye babikutahe?
  • Niwemungeri Albert2 months ago
    Sinarinzi ubusobanuro bwuko wakwambara impeta ariko ndabimenye ariko kugirano murino minsi ubone umuntu wambaye impeta kugahera biragoye bose byumvikane ko bakuze
  • Christian muhirwa1 month ago
    Ok nibyizakubyigishomutanga





Inyarwanda BACKGROUND