Kigali

APR FC bishimiye igikombe cy’Intwari 2019, Gen.Mubaraka avuga ko abakinnyi bavuye muri APR FC bajya mu makipe yo mu Rwanda ari uguhunahuna

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/02/2019 0:12
14


Abayobozi n’abakinnyi ba APR FC bahuriye mu gikorwa cyo kwishimira igikombe cy’Intwari 2019 baheruka gutwara batsinze Rayon Sports tariki ya 1 Gashyantare 2019. Muri iyi gahunda, Gen.Mubaraka Muganga visi perezida wa APR FC yakuriye inzira ku murima abakinnyi bavuye muri iyi kipe bakaba bifuza kuyigarukamo.



Ni gahunda yabereye mu mahumbezi ya Tennis Club-Nyarutarama guhera mu gica munsi cy’iki Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2019.


Igikombe cy'Intwari 2019 APR FC iheruka gutwara itsinze Rayon Sports

Gen.Mubaraka Muganga visi perezida wa APR FC akaba n’umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali n’intara y’iburasirazuba yashimye abakinnyi ikipe ya APR FC ifite muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019.


Issa Bigirimana umukinnyi ukunze kuba imbogamizi kuri Rayon Sports yijeje abafana ba APR FC ko azabatsindira ikindi gitego mu mikino yo kwishyura nibahura na Rayon Sports

Gusa mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Gen.Mubaraka yavuze ko muri iyi minsi hari amakuru yumva havugwa ko hari abakinnyi bavuye muri APR FC bakajya mu makipe atandukanye yo mu Rwanda bakaba benda kugaruka. Yavuze ko ari ibintu bidashoboka kuko ngo kuva muri APR FC ukajya mu yindi kipe yo mu Rwanda abifata nko guhunahuna.

“Umukinnyi mwiza wese mu Rwanda ari umunyarwanda nta kizamubuza kuza muri APR FC kuko dutanga ayo mahirwe, umwiza wese ushoboka muzamubona muri APR FC. Abagiye bakajya batubeshya ngo babibye barabatwara, bazagende bagiye bagume iyo muri izo kipe zindi. Duha amahirwe umukinnyi yo kujya hanze, agiye hanze yagaruka ariko avuye muri APR FC akajya ahandi mu Rwanda njyewe mbifata nko guhunahuna kandi hahunahuna inyamaswa”. Gen.Mubaraka


Gen.Mubaraka Muganga visi perezida wa APR FC

Gen.Mubaraka yavuze ko hari abakinnyi bavuye muri APR FC bakajya mu yandi makipe yo mu Rwanda kuri ubu bakaba bari gukomanga bifuza kuyigarukamo. Gusa ngo usibye kubafasha bisanzwe nk’uko bafasha undi wese, naho ubundi ngo ntishoboka ko bagarurwa muri APR FC nk’abakinnyi.

“Iyo agiye aba agiye ntabwo aba akiri mu muryango. Twabafasha nk’uko twafasha n’undi kuko nta kibazo tugirana nabo ariko nk’abamaze iminsi bakomanga ntawe tuzemerera. Ndavuga mu ikipe zo mu Rwanda simvuga hanze. Hanze kuko baba baragiye kudusakira amaboko turabemera”. Gen.Mubaraka


Gen.Mubaraka Muganga ahamya ko abakinnyi b'abanyarwanda bajya hanze bakagaruka bashobora kwakirwa muri APR FC

Gen.Mubaraka Muganga yavuze ko mbere y'uko imikino yo kwishyura ya shampiyona yenda gutangira ashima abakinnyi APR FC yitabaje mu mikino ibanza kandi akaba yijeje abafana ko mbere y'uko imikino itangira bazongeramo abakinnyi babiri beza bazazana izindi mbaraga mu ikipe ishaka igikombe icyo ari cyo cyose gicaracara.



Umwanya wo kwiyakira ku bantu bose bitabiriye ibirori

Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cy’Intwari 2019 itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 28’ w’umukino wakinirwaga kuri sitade Amahoro i Remera.


Abakozi ba Tennis Club-Nyarutarama bashimye ikipe ya APR FC bayiha umutsima w'ibyishimo banashima Nshuti Dominique Savio watsinze igitego

Muri ibi birori kandi, Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yashimye abayobozi ba APR FC, abafana n’abakinnyi bose uburyo bakomeje kwitwara ndetse no kwihangana mu gihe amanota aba yabuze. Mulisa yavuze ko iyo APR FC yatsinzwe cyangwa ikabura amanota atatu imbumbe bigera aho abura ibitotsi. Gusa ngo kuba yaragiye aca mu bihugu bitandukanye ku isi ahura n’ibibazo bitandukanye, bimufasha kumenya uko yihanganira ibibazo yahura nabyo mu kazi.


JImmy Mulisa umutoza wa APR FC amaze gutsinda Rayon Sports inshuro esheshatu (6) muri zirindwi (7) bahuye

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yafashe umwanya ashima cyane abayobozi b’ikipe ya APR FC, abafana n’abakinnyi muri rusange aba ayoboye mu kibuga. Mugiraneza yavuze ko ubu muri APR FC ari amahoro ariko ko ajya ababazwa n’abafana bakunze kuvuga ko Jimmy Mulisa atari ku rwego rwo gutoza ikipe ya APR FC mu gihe nk’abakinnyi babona nta kibazo bafite.


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Ibumoso) n'umufasha we Gisa Fausta Mugiraneza (Iburyo)



Abafana ba APR FC bagiye bahabwa umwanya bashimye cyane uburyo abakinnyi bakoze ibishoboka bagatwara igikombe


Itangishaka Blaise (Ibumoso) na Ntaribi Steven (Iburyo) bica isari



Abakinnyi bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga


Ngabo Albert umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye muri APR FC


Tonny Kabanda umuhuza w'amagambo akaba n'umunyamakuru wa APR FC


Hakizimana Muhadjili umukinnyi ukomeye wa APR FC n'Amavubi


Rusheshangoga Michel (Ibumoso) na Hakizimana Muhadjili (Iburyo)


Ntwari Fiacre umunyezamu wa APR FC wavuye mur FA Intare

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isinimbi5 years ago
    Iyo dutekereza dutya rero ni kimwe mu bituma nyine tutarenga umupaka!!!!
  • Jimmy 5 years ago
    mwishimye ariko ndagaya, ntago umuntu wumugabo wagakwiye kuvuga gutyo,ubwose niba bahunahuna konziko hahunahuna inbwa, ahobagiye gukina kwatari kure, umunsi mwahuye mukina izobwa zizaba zikina niki,niyompamvu sports yomurwanda idatera imbere, umwanya mwakayiteje imbere mubamuvuga ubusa namafuti gusa,ntago umuntu wumuyobozi nkawe wagakwiye kuvuga ijambo nkiryo.
  • Isinimbi5 years ago
    Ngo guhunahuna!!!! Iryo jambo ra?? Biratangaje!!!!
  • Fredo 5 years ago
    Kwishima nibyiza ariko nenze uwavuze ko kuva muri APL ukajya mu makipe yo mu Rwanda ari uguhunahuna nizere ko abakinnyi batamushimye kuko niba ari uguhunahuna bazahunahuna kugeza igihe isi izarangirira kuko umupira wacu uracyari hasi kandi siniyumvisha ko abakinnyi bose bazakina mu equipe imwe kandi nayo idafite ubushobozi naho gutsinda Rayon nibisanzwe ntagitangaza kirimo kuko nayo ijya iyitsinda kandi nubundi izayitsinda bitari rimwe cg kabiri
  • Abraham Nshimiyimana5 years ago
    turashima imyitwarire yikipe yacu APR fc idacyemagwa turashima uko bitwaye neza bagatwara igikombe kinwari ariko hari ikibazo kibona muri ekipe yacu iyo nkoze isesengura nsanga baribakwiye kutuzanira umutoza jimmy murisa akaba umutoza wungirije murebe ibihe twarimo turikumwe numutoza uko byari bimeze urebe ukuntu byagenze murisa ubwo yaratagiye gutoza murakoze
  • Ivubi5 years ago
    Ngo "guhunahuna"...ubwo se uhunahuna si imbwa? Iyo mbwa iba ivuye muyihe kipe??? Ubwo iyo mbwa iba ivuye munki?! Nk'umuyobozi namugira inama asabe imbabazi abanyarwanda bose ku mugaragaro nk'uko yabivuze ku mugaragaro.
  • Mutesi5 years ago
    Yaaaaa murabo kwishimirako mutsinda rayon koko hanyuma ninaho mugarukiriza ibitekerezo byanyu nkaho wahize NGO nimusohoka uzatsinda igitego NGO ubutaha nimpura na rayon nzonjyera nyitsinde naho guhunahuna iyo ukina nimbwa uburiki mwokabyaramwe ubwose iyo avuye aho atangiye guhunahuna ntaba nubundi ariyo nzaba mbarirwa
  • Bob5 years ago
    Olala, binteye agahinda kabisa ntago narinziko tugifite abayobozi bakoresha imvUgo nk'izi, uku ni ugusuzugura abana baba nyarwanda,n'amakipe yo mu Rwanda Kandi rwose sibyiza kwishima nibyiza ariko bitabuza kwishyira ukizana Kwa muntu, nk'umunyarwanda Kandi ufite uburenganzira sinumva ukuntu yasuzugurwa aka kageni bitewe naho yifuje gukina, nkuko uwuvuye muburasirazuba ntacyamubuza gutura aho rirengera cg uwo mu majyepfo atabuzwa kwimukira mu majyarugu yashaka akagaruka ninako, umukinnyi atakangishwa gukina aho ashaka, niba aruko bimeze isi izarinda irangira umupira wacu ntaho urenze, Kandi rwose iyi APR yacu iyo isohotse ibyayo turabizi, ni ukuri habeho kubahana, Kandi umufana afatira urugero kumuyobozi, ibi bikomeje nabayobozi bandi makipe bakabikora mwazaba mureba, sibyiza pe.
  • Imvugo mbi5 years ago
    Iyo nyito ukoresheje ninyandagazi pe! Ubu ko Sugira yaje muri Apeur bikanga akajya muri AS kgli akazamura urwego ntiyagarutse ntabakinira? Nakubwira nabandi bagiye bakagaruka ariko ubundi nta muntu uhunahuna
  • Olivier 5 years ago
    Birakaze😁
  • birakabije5 years ago
    Yewe ndumiwe pe ndetse ndananenze. General Muganga ndamukunda mu bya gisirikare ariko conflict of interests iramugaragaje. Ayo yayavugishije imbaraga za gisirikare. Ahubwo muzehe wacu yagomye guhita abona aho football yacu mu Rwanda yapfiriye pe. Byose bisobanuye neza amarira Rayon Sport hora irira kubera akarengane ikorerwa mu kibuga. Uhita wumva ko ibihakorerwa byose ari yo yakinnye nta wigenga uba uhari. Kandi rero hari ibintu yirengagije bikurikira: 1. Iyo ikipe zo mu Rwanda zagandaye nta gashyuhe kaba muri football namba, ubwo se APR yakina n'iz'amahanga itajya inabasha gutsinda zonyine koko? 2. buriya zose zihagaze gukina nayo nta competition yamenya ko ibaho, icyo gihe bivuze ko noneho niryari ryarahumimye ari rimwe, n'irisigaye ryarangirirako kuko iyo APR yarase ntiyajya ibasha no gutsinda n'ikipe n'imwe yo hanze. Ibi mbivugiye ko APR nayo izi neza urwego ihagazeho mu ruhando mpuzamahanga. 3. Imvugo nyandagazi nk'iyo y'urucantege ntikwiye ku muntu wubashywe nkawe. 4. Ibyo yavuze nta patriotisme irimo kuko azirikane neza ko igihugu kitazakinisha abakinnyi ba APR gusa ngo kigire n'aho kigeza. 5. Araca intege urubyiruko rw'u Rwanda rwifuza kuzampura impano ya football kuko habayeho APR gusa ntibazigera bakina bose. 6. Azirikane neza ko urwego iriho n'uyu munsi ku rwego mpuzamahanga ari rwo rwigaragaza mu ikipe y'igihugu amavubi. Ubwishongore rwose ntibwari bukwiye kuko ibintu ni magirirane. Gusa ntihagire abanyarwanda bagwa mu mutego babitewe n'amagambo y'ubuswa y'umuntu umwe rukumbi. Harakabo u Rwanda, harakabaho iterambere rya football mu Rwanda ryubakiye ku makipe yose.
  • Malembe Malembe5 years ago
    Ariko umupira wacu urasekeje kabisa!!!! Uyu ni umuyobozi ukomeye cyane mu gihugu, uyobora ikipe ikomeye , none wumve imyumvire ye Ku mupira!!! Niturangiza ngo turashaka ko umupira utera imbere!!!! Biracyagoranye pe. None se ko hahunahuna imbwa, ayo makipe abo bakinnyi baba bagiyemo akaba ahurira n'iyo APR mu kibuga, wakina n'imbwa uri umuntu se?
  • Ndumiwe5 years ago
    Yewe ndumiwe pe ndetse ndananenze. General Muganga ndamukunda mu bya gisirikare ariko conflict of interests iramugaragaje. Ayo yayavugishije imbaraga za gisirikare. Ahubwo muzehe wacu yagomye guhita abona aho football yacu mu Rwanda yapfiriye pe. Byose bisobanuye neza amarira Rayon Sport hora irira kubera akarengane ikorerwa mu kibuga. Uhita wumva ko ibihakorerwa byose ari yo yakinnye nta wigenga uba uhari. Kandi rero hari ibintu yirengagije bikurikira: 1. Iyo ikipe zo mu Rwanda zagandaye nta gashyuhe kaba muri football namba, ubwo se APR yakina n'iz'amahanga itajya inabasha gutsinda zonyine koko? 2. buriya zose zihagaze gukina nayo nta competition yamenya ko ibaho, icyo gihe bivuze ko noneho niryari ryarahumimye ari rimwe, n'irisigaye ryarangirirako kuko iyo APR yarase ntiyajya ibasha no gutsinda n'ikipe n'imwe yo hanze. Ibi mbivugiye ko APR nayo izi neza urwego ihagazeho mu ruhando mpuzamahanga. 3. Imvugo nyandagazi nk'iyo y'urucantege ntikwiye ku muntu wubashywe nkawe. 4. Ibyo yavuze nta patriotisme irimo kuko azirikane neza ko igihugu kitazakinisha abakinnyi ba APR gusa ngo kigire n'aho kigeza. 5. Araca intege urubyiruko rw'u Rwanda rwifuza kuzampura impano ya football kuko habayeho APR gusa ntibazigera bakina bose. 6. Azirikane neza ko urwego iriho n'uyu munsi ku rwego mpuzamahanga ari rwo rwigaragaza mu ikipe y'igihugu amavubi. Ubwishongore rwose ntibwari bukwiye kuko ibintu ni magirirane. Gusa ntihagire abanyarwanda bagwa mu mutego babitewe n'amagambo y'ubuswa y'umuntu umwe rukumbi. Harakabo u Rwanda, harakabaho iterambere rya football mu Rwanda ryubakiye ku makipe yose.
  • Sasa5 years ago
    Hahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND