RFL
Kigali

Umunsi w’intwari: Urubyiruko guhera mu myaka mito nabo bashobora gutanga urugero rwiza mu kubaka igihugu–Kizito MIHIGO

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:1/02/2019 20:58
0


Umuhanzi Kizito Mihogo yahaye abakunzi be by’umwihariko urubyiruko ubutumwa mu kwizihiza umunsi w’intwari, abibutsa ko kubaka igihugu bitava ku myaka.



Aganira na Inyarwanda.com  Kizito MIHIGO yemeje ko burya ubutwari budakwiye gufatwa nk’ubw’abantu bamwe. By’umwihariko Kizito yemeza ko nk’urubyiruko rukwiye gufatira urugero ku bana b’abanyeshuri b’i Nyange (mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye) kuko babaye intwari, kuri ubu bari mu cyiciro cy’IMENA cy’intwari zitangiye u Rwanda. Kizito yemeza ko urubyiruko rukwiye kumva ko ibyo rukora buri munsi babikoze neza byabagira intwari.

Yagize ati “Urubyiruko rwibuke ko bamwe mu rubyiruko rwigaga mu ishuri ry’i Nyanjye babaye intwari ubu bari mu gice cy’imena. Nabo ubutwari burabareba. Urubyiruko guhera mu myaka mitoya nabo bashobora gutanga urugero rwiza mu kubaka igihugu, ntitukumve ko niba tuvuze ubutwari tugomba kumva umusirikare ufite imbunda, umupolisi cyangwa umunyapolitiki gusa. N’umunyeshuri aho ari abyitwayemo neza ashobora guhesha igihugu agaciro n’ ishema. Nagira ngo rero urubyiruko buri wese amenye ko mu byo akora, mu myitwarire ye mu buryo abihiuza n’ubunyarwanda bwe ashobora kuba intangarugero ntavwo bijyana n’imyaka ahubwo bijyana n’urukundo rw’igihugu n’umuburyo umuntu yabishyize mu bikorwa”.

U Rwanda rwizihije umunsi w’intwari kuri uyu wa gatanu taliki ya mbere Gashyantare 2019 ku nshuro ya 25. Insanganyamatsiko iragira iti “Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND