Padiri Uwimana Jean Francois, umusaseridoti muri kiliziya gatolika benshi bamenye nk’umuhanzi mu njyana ya hip hop yataramiye urubyiruko rwo mu kigo ngororamuco cya Iwawa. Iki gitaramo kandi yakoze cyabaye nyuma y’uko yari yajyanye n’abandi bapadiri bagiye gutanga amasakaramentu ku bari Iwawa.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 30/01/2019 nibwo Padiri Uwimana Jean Francois umaze igihe gito avuye muri Canada yerekeje Iwawa mu kigo ngororamuco ahakorera igitaramo cyo gusingiza Imana no gukangurira abariyo kwiyegereza Imana. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Nyirigira’ aho yabashishikarizaga gufata icyemezo cyo kwisubiraho.
Mbere yo gutarama habanje misa yanatanzwemo amasakaramentu
Izindi ndirimbo yaririmbye harimo ‘Uhoraho’, iyi yayiririmbye ashishikariza abari Iwawa kwizera Imana aho kwiyica mu bwonko n’ibiyobyabwenge. Yaririmbye ‘Gusenga’ na Twigendere ziri mu njyana ya rap ababwira ko Imana ibakunda kandi ibazi kandi ko nibumva ko bakunzwe bizabafasha kutiheba no gukunda abandi bakanakorera igihugu.
Padiri Uwimana yataramiye ab'Iwawa
Padiri Uwimana yabwiye Inyarwanda ko mu gihe yari yajyanye n’abandi bapadiri mu muhango wo gutanga amasakaramentu, mu gihe ababyifuza bajyaga guhabwa penetensiya we yafashe umwanya wo gutaramira abandi mu ndirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo gukunda Imana no kuyisingiza. Uyu mupadiri asanzwe afite indirimbo zitandukanye zitamenyerewe cyane muri kiliziya gatolika harimo n’iza hip hop.
Reba zimwe mu ndirimbo za padiri Uwimana Jean Francois:
TANGA IGITECYEREZO