Nizeyimana Mirafa umukinnyi wo hagati muri APR FC kuri ubu afite ikibazo cy’imvune mu rutugu, imvune yakuye mu mukino APR FC yanyagiyemo Etincelles FC ibitego 4-0 kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019 kuri sitade ya Kigali.
Nizeyimana
Mirafa wageze muri APR FC mbere y'uko hatangira umwaka w’imikino 2018-2019, kuri
ubu afite ikibazo ku rutugu rw’ibumoso nyuma y’ibyigana yahuriyemo n’abakinnyi
ba Etincelles FC, ikipe yaciyemo mbere yo kugana muri Police FC.
“Navunitse
mu rutugu mpita mvamo. Abaganga bambwiye ko nzamara ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga”.
Nizeyimana
Nizeyimana Mirafa afite ikibazo ku rutugu rw'ibumoso
Nyuma yo
kuba yaravuye mu kibuga umukino utarangiye ndetse agataha ahambiriye,
Nizeyimana yabwiye INYARWANDA ko abaganga bamuhaye ibyumweru bibiri (2) byo
kuba avurwa akazagaruka mu myitozo y’ikipe ubwo bazaba begereje itangira ry’imikino
yo kwishyura.
Nizeyimana Mirafa akurikiye umupira ubwo APR FC yatsindwaga na AS Kigali mu irushanwa ry'Intwari 2019
Nizeyimana
Mirafa wageze muri Police FC mbere y'uko hakinwa umwaka w’imikino 2016-2017, mu
mwaka wa mbere yafatanyije na Police FC kurangiza ku mwanya wa kabiri muri
shampiyona ndetse banagera mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro
2017 ari umukinnyi ubanza mu kibuga kuko yakinnye imikino 28 muri 30 igize
shampiyona.
Mu mwaka we
wa kabiri, Nizeyimana Mirafa yafatanyije na Police FC kurangiza ku mwanya wa
gatandatu muri shampiyona kuri ubu bakaba n’ubundi barageze mu mikino ya ¼
cy’igikombe cy’Amahoro 2018.
Nyuma y’uwo
musaruro, Nizeyimana Mirafa yahise abengukwa na APR FC ayisinyira imyaka ibiri
izamugeza mu mpera z’umwaka w’imikino 2019-2020.
Nizeyimana
Mirafa kandi uretse kuba yarakinnye muri Police FC, yabaye kapiteni wa
Etincelles FC ndetse anakinira ikipe ya FC Marines.
TANGA IGITECYEREZO