RFL
Kigali

Nizeyimana Mirafa yahawe ibyumweru bibiri ari hanze y’ikibuga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/01/2019 20:49
0


Nizeyimana Mirafa umukinnyi wo hagati muri APR FC kuri ubu afite ikibazo cy’imvune mu rutugu, imvune yakuye mu mukino APR FC yanyagiyemo Etincelles FC ibitego 4-0 kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019 kuri sitade ya Kigali.



Nizeyimana Mirafa wageze muri APR FC mbere y'uko hatangira umwaka w’imikino 2018-2019, kuri ubu afite ikibazo ku rutugu rw’ibumoso nyuma y’ibyigana yahuriyemo n’abakinnyi ba Etincelles FC, ikipe yaciyemo mbere yo kugana muri Police FC.

“Navunitse mu rutugu mpita mvamo. Abaganga bambwiye ko nzamara ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga”. Nizeyimana  


Nizeyimana Mirafa afite ikibazo ku rutugu rw'ibumoso

Nyuma yo kuba yaravuye mu kibuga umukino utarangiye ndetse agataha ahambiriye, Nizeyimana yabwiye INYARWANDA ko abaganga bamuhaye ibyumweru bibiri (2) byo kuba avurwa akazagaruka mu myitozo y’ikipe ubwo bazaba begereje itangira ry’imikino yo kwishyura.


Nizeyimana Mirafa akurikiye umupira ubwo APR FC yatsindwaga na AS Kigali mu irushanwa ry'Intwari 2019

Kuba uyu mugabo atazaboneka mu mukino w'umunsi wa nyuma w'irushanwa ry'Intwari 2019, aje yiyongera kuri Sugira Ernest na Mugiraneza Jean Baptiste nabo bafite ibyumweru bibiri hanze.

Nizeyimana Mirafa wageze muri Police FC mbere y'uko hakinwa umwaka w’imikino 2016-2017, mu mwaka wa mbere yafatanyije na Police FC kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ndetse banagera mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2017 ari umukinnyi ubanza mu kibuga kuko yakinnye imikino 28 muri 30 igize shampiyona.

Mu mwaka we wa kabiri, Nizeyimana Mirafa yafatanyije na Police FC kurangiza ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona kuri ubu bakaba n’ubundi barageze mu mikino ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro 2018.

Nyuma y’uwo musaruro, Nizeyimana Mirafa yahise abengukwa na APR FC ayisinyira imyaka ibiri izamugeza mu mpera z’umwaka w’imikino 2019-2020.

Nizeyimana Mirafa kandi uretse kuba yarakinnye muri Police FC, yabaye kapiteni wa Etincelles FC ndetse anakinira ikipe ya FC Marines.


Nizeyimana Mirafa azagaruka mu mikino ya APR FC nyuma y'ibyumweru bibrii    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND