RFL
Kigali

Dore ibibazo 8 bigoye mu buzima, nyamara umuneke ushobora kuba igisubizo kuruta imiti

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/01/2019 13:35
1


Bitewe n’uko umuneke ukungahaye ku moko 3 akomeye y’isukari ariyo glucose, fructose na saccharose ndetse ukaba ukungahaye kuri fibres, kandi n’ubwo ari isoko ikomeye y’ingufu, abantu benshi ntibazi ko umuneke ushobora kuba umuti mwiza ku ndwara nyinshi.



Intungamubiri ziri mu muneke:

Imineke ikungahaye cyane kuri Potassium, Vitamine B6, Fibre, isukari ndetse na Vitamine C, Ubusanzwe umuneke ugira amazi make ugereranyije n’izindi mbuto akaba ari nayo mpamvu uryohera cyane. Ikimanyu cy’umuneke gipima 100g kiba gifite 89 calories, 23 za glucide na 2,6g za fibre.

Burya igitoki kibisi kiba kigizwe ahanini n’ibinyabutabire bya Amido, uko kigenda gishya niko ya Amido igenda ihinduka isukari ari nabyo bitera umuneke kuzaryohera. Ibere ry’igitoki riba ryifitemo ikinyabutabire cyitwa pectine, iki kikaba ikinyabutabire kiboneka mu mbuto gituma umuneke ugumana ishusho yawo, gusa iyo umuneke umaze gushya gishiramo ni cyo gituma imineke ihiye ifobagana. Kubera intungamubiri zitandukanye ziwugize, umuneke ushobora kuvura indwara nyinshi zirimo:

Impatwe: Kubera ubwinshi bw’ikinyabutabire cya pectine, imineke woroshya igogora kandi igafasha mu gusohora uburozi mu mubiri hamwe n’ibindi binyabutabire bikomeye. Muri rusange isukura amara.

Umuhangayiko (Stress): Stress kuri ubu yabaye imwe mu ndwara z’iterambere kandi ibangamiye abatuye isi mu buzima bwabo bwa buri munsi. Stress inaniza umubiri igatera kugabanuka ku buryo bukabije kw’igipimo cya Potasium mu mubiri. Uburyo bwiza bwo kuringaniza igipimo cya potassium bundi bushya ni ukurya imineke kuko ikungahaye kuri yo ndetse bifasha umutima kongera gukora neza, bifasha ubwonko kongera kubona ku mwuka mwiza ndetse ifasha mu kuringaniza ibipimo byiza by’amazi mu mburi.

Umuvuduko w’amaraso: Akenshi umuvuduko w’amaraso uterwa no kwiyongera cyane kw’igipimo cya Sodium mu maraso ari nabyo bitera kugabanuka gukaje kwa potassium,nk’uko twabibonye rero umuneke ni isoko nziza ya potassium. Akaba ariyo mpamvu abahanga batanga inama yo gufata nibura umuneke umwe mu gitondo kuko bigufasha kuringaniza ibipimo byawe.

Gucika intege n’Amavunane:Imineke ikize cyane kuri Vitamine B6 izwiho kugira uruhare rugaragara ku kuringaniza amasukari, ndetse ibi nabyo bikaba bifasha cyane umubiri mu kongera gutora agatege. Kurya umuneke bigabanya ububabare bwo mu gatuza no mu nda, birinda cyane umunabi ndetse no gutakaza amazi mu mubiri.

Ikinyabutabire cya Tryptophane, ni ubwoko bumwe bwa Proteine itanga ubuzima mu mubiri kandi iboneka cyane mu mineke. Ifasha cyane mu ikorwa ry’umusemburo wa sérotonine. Umuneke umwe urahagije rwose kugira ngo wongere sérotonine kandi wumve utuje kandi uruhutse.

Kubura amaraso: Kubera ukuntu ukize ku munyungugu wa Fer,umuneke ni ingenzi cyane ku muntu ukunda kugira ikibazo cy’amaraso make. Ubusanzwe iki kibazo giterwa no kugabanuka kudasanzwe kw’imvubura zitukura (globules rouges) mu maraso ari byo bitera umunaniro ukabije no guhera umwuka.

Asthme: Mu nyigo yakozwe na Imperial College of London muri 2007, yagaragaje ko abana batarya nibura umuneke umwe ku munsi baba bafite ibyago bingana 34% byo kurwara indwara ya asthme.

Guta ibiro :Imineke ikungahaye kuri Fibre kandi nizo zituma umuntu adasonza. Umuneke umwe uba ufite 10% by’ibipimo bya Fibre ukeneye ku munsi.Vitamine B6 ifasha mu kurinda Diabete yo mu bwoko bwa 2 no gutakaza ibiro. Umuneke ni umuti karemano udashobora kuvura indwara igihe yakaze, bityo ni byiza kugana abaganga ku gihe ubona ntagihinduka.

Src:santeplusmag.com


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NDAYISHIMIYE Fidele5 years ago
    Murakoze Kutugira Inama Nziza.Kukonatwe Tuzajya Twivura Dukoresheje Imiti Mutubwira,murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND