RFL
Kigali

CYCLING: Bonifazio Niccolo yatwaye La Tropicale Amisa Bongo 2019, Munyaneza Didier aba umunyarwanda wasoje hafi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/01/2019 13:39
0


La Tropicale Amisa Bongo irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryabaga kuva kuwa 21-27 Mutarama 2019 ryatwawe na Bonifazio Niccolo umutaliyani ukinira ikipe ya Direct Energie mu Bufaransa.



Ryari irushanwa ryakinwaga abakinnyi bose babizi ko iriheruka rya 2018 ryatwawe n’umunyarwanda Areruya Joseph wahise anahabwa igihembo cy’umukino witwaye neza mu mwaka w’amarushanwa ushize.

Bonifazio Niccolo ni we wari watwaye agace ka mbere ka La Tropicale Amisa Bongo akomeza kugenda aza hafi mu duce tumwe na tumwe muri turindwi (7) twari tugize iri siganwa ahanini acunganwa no kudatakaza amasegonda yari yagiye yizigama yatwaye agace (Etape).

Mu bilometero 845.2(845.2 Km) byakozwe muri iri rushanwa, Bonifazio Niccolo w’imyaka 25 yakoresheje amasaha 20, iminota 39 n’amasegonda 25 (20h20’39”). Uyu musore yahise ajya mu bitabo by’amateka y’Abataliyani ko ari we wa mbere ukomoka muri iki gihugu ubashije gutwara La Tropicale Amisa Bongo, amateka ahuza na Areruya Joseph umunyarwanda wa mbere watwaye iri rushanwa.


Bonifazio Niccolo yahize abandi muri La Tropicale Amisa Bongo 2019

Ku rutonde rusange, abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi barimo nka, Andre Greipel, Umudage ukinira Team Arkea-Samsic yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje (20h39’39”). Greipel ararushwa amasegonda 14” na Bonifazio waje ku mwanya wa mbere arusha Manzin Lorrenzo waje ku mwanya wa kabiri asigwa amasegonda atandatu (6’’).

Eyob Metkel Umunya-Erythrea uheruka muri Tour du Rwanda 2017 yaje ku mwanya wa gatandatu (6)akoresheje amasaha 20h39’53” bivuze ko asigwa amasegonda 28’ na Bonifazio watwaye irushanwa.

Munyaneza Didier umunyarwanda watahanye umwenda w’umukinnyi ukiri muto ndetse unafite uguhatana guhambaye, yaje ku mwanya wa munani (8) ku rutonde rusange rw’irushanwa kuko mu ntera ya 845.2 Km yakoresheje amasaha 20, iminota 39 n’amasegonda 58 (20h39’58”). Ibi biboneka ko Bonifazio amusiga amasegonda 33”.


Munyaneza Didier yasoje ku mwanya wa munani

Mugisha Samuel umunyarwanda ufite Tour du Rwanda 2018 yasoje La Tropicale Amisa Bongo 2019 ari ku mwanya wa 15 akoresheje 20h40’05” asigwa na Bonifazzio amasegonda 40”.

Areruya Joseph yaje ku mwanya 21 akoresheje 20h40’18”akaba asigwa na Bonifazzio amasegonda 53”. Areruya ubitse La Tropicale Amisa Bongo 2018, yahise anahembwa nk’umukinnyi uhagaze neza kurusha abandi muri Afurika, igihembo aheruka kwegukana. Undi Munyarwanda ni Uwizeyimana Bonaventure waje ku mwanya wa 29.


Areruya Joseph yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza wa Afurika

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda igizwe na; Areruya Joseph, Uwizeyimana Bonaventure, Mugisha Samuel, Nkurunziza Yves na Uwizeye Jean Claudde izagera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019 saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’).

Dore abakinnyi batanu ba mbere muri La Tropicale Amisa Bongo 2019:

1.Bonifazzio Niccolo (Italy): 20h39’25”

2.Manzini Lorrenzo (France): 20h39’31”

3.Greipel Andre (Germany):20h39’39”

4.Reguigui Youcef (Algeria):20h39’42”

5.Sirak Tesfom (Erythrea):20h39’51”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND