RFL
Kigali

Rubavu: Riderman yagaragarijwe urukundo mu gitaramo, ashimangira ko Rubavu ikurikira Nyarugenge mu gukunda Hip Hop-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2019 5:12
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 25/01/2019 mu Karere ka Rubavu ahazwi nka Little Paris habereye igitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Riderman wishimiwe cyane n’abafana, mu buryo bwo kubereka ko nawe yanyuzwe n’urukundo rwabo ababwira ko azasaba guhindurirwa akarere yavukiyemo akaza gutura mu karere ka Rubavu kuko ahakunda cyane




Saa tanu zuzuye (23:00 PM) nibwo Riderman yageze kurubyiniro asa n’uwishimiwe cyane ndetse anategerejwe. Uyu muhanzi akigera ku rubyiniro yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zavuba yafatanije n’abandi bahanzi batandukanye ndetse n’izi kugiti cye zambere.  

Zimwe mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Wancitse vuba , Ikirori , Nyicugusa nka shapanye ,… ndetse n’izindi yakunzwemo. Yaririmbye igihe kingana n’isaha ashimisha Abanyarubavu kugeza ubwo yavuye ku rubyiniro rwari rwubatse hagati mu mazi benshi batabishaka.  

Nyuma y’igitaramo, Riderman, yabwiye INYARWANDA, ko yishimye cyane ndetse anavuga ko arigutegurira abakunzi be ibintu byinshi na cyane ko i Rubavu ahafata nk’aha kabiri kuri we mu isi ya Hip Hop mu Rwanda.

Yagize ati” Nishimye byahatari kandi bihora ari byishimo gutaramana n’abanyarubavu. Kandi nawe wabibonye. Eeeeeh twese turabizi Hip Hop muri Nyarugenge irakunzwe cyane ariko noneho i Rubavu irakunzwe cyane niyo mpamvu njye mpafata nk’aha kabiri nyuma ya Nyarugenge.

Kuba iwabo w’injyana ya Hip Hop, iki nicyo gitaramo cya mbere nkoreye mu karere ka Rubavu ariko n’ibindi biri bugufi mbese abakunzi banjye b’i Rubavu bumve ko mbakunda  cyane”.

Umwe mu bateguwe iki gitaramo Mc Bob yatangaje ko yishimiye cyane imigendekere y’igitaramo ndetse avuga ko batazana Davido ngo aze aririmbire i Rubavu batarazana abahanzi bo mu gihugu ndetse asaba abahanzi b’I Rubavu kukendera kure ibiyobyabwengekuko bibangiriza ubuzima.

 Yagize ati” Turashaka guteza imbere umuziki wacu , abahanzi binaha i Rubavu tubaha umwanya uhagije bagatarama bakigaragaza na cyane ko aricyo twe tubatugendereye.

Ntago tuzajya gutumira Davido tutaratumira n’abahanzi bacu batwaye ibihembo nka Guma Guma n’ibindi. Natwe dufite impano niyo mpamvu iki gitaramo kiriho ngo twereke Abanyarubavu ko nabo bashoboye kandi bashobora  kugera nkaho Riderman ageze kuko nawe yatangiye kera kandi atangira ari muto none dore aho yageze, ngira ngo ni nayo mpamvu twamutumiye hano”.

Uretse ibyishimo byaturutse ku muhanzi Riderman kandi muri iki gitaramo harimo n’umugabo umaze kumenyerwa mu kwigana amajwi y’ibyamamare Gatete Jean Claude.

Uyu mugabo yiganye bamwe mu banyamakuru ba Radiyo   BBC ndetse na Perezida Paul Kagame, byatumye benshi batekereza ko impano ishobora ku kugeza kure kurusha uko wabitekereza.

Iki gitaramo cya Riderman cyabereye mu karere ka Rubavu cyateguwe na Little Paris ku bufatanye na MTN Rwanda ndetse na Heinikeni mu buryo bwo gushimisha no gushyigikira impano z’Abanyarubavu.

AMAFOTO:

Riderman mu gitaramo yakoreye i Rubavu.

Benshi bajyaga kota umuriro wari wacanywe.

Yareberaga kure Rideraman kuko yaririmbiye mu kiyaga cya Kivu.

Abafana bishimiye Riderman.

Inkuru n'amafoto: Kwizera Jean de Dieu-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND