RFL
Kigali

Abakobwa biyerekanye mu mbyino gakondo no mu mwambaro wa kinyafurika bitwikiriye imitaka-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2019 22:38
0


Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 biyerekanye mu mbyino gakondo z’umuco Nyarwanda; baniyerekanye kandi mu mwambaro wa kinyafurika aho bigaragaje banitwaje imitaka.



Ni mu birori bikomeye byabaye mu Ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 muri Intare Conference Arena aho abakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Abakobwa bose uko ari 15 biyerekanye mu mbyino gakondo aho baririmbaga buri umwe yikoreye agaseke ndetse hari n'aho bari bitwikiriye imitaka.

Bakomeje kwiyerekana, babyina amaraba, abantu benshi barizihirwa cyane. Wabonaga baberewe cyane ndetse mu bigaragara ni uko bafashe umwanya uhagije rwose wo kwitegura no kwiga kubyina mu njyana Gakondo.

Mwiseneza Josiane waryubatse mu irushanwa niwe uri imbere.

Mu minsi ishize ni bwo hatanzwe amakamba atatu aho Tuyishimire Cyiza Vanessa yagizwe Miss Congeniality, Kabahenda Ricca Michaella agirwa Miss Heritage ndetse na Muyango Uwase Claudine wambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic].

AMAFOTO:

Abakobwa biyerekanye mu mwambaro wa Made in Rwanda.


REBA HANO UKO ABAKOBWA BIYEREKANYE:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA ndetse na FUCiSON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND