Mu mpera z'umwaka wa 2018 nibwo Ally Soudy n'umuryango we bageze i Kigali aho bari baje mu kiruhuko cyo gusoza umwaka. Ally Soudy yabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda akaba umuhanzi ndetse n'umuyobozi w'ibitaramo. Nyuma y'igihe yari amaze i Kigali kuri ubu uyu mugabo yamaze gusubira muri Amerika.
Mbere y'uko asubira muri Amerika
Ally Soudy yagaragaje ko agiye atishimiye kuva mu Rwanda maze ku rukuta rwe rwa
Instagram agira ati "Ubuzima budusunika
gusiga u Rwanda dukunda ariko umutima uba wanze pe, Murabeho. Vuba
Inshallah tuzongera dusurane."
Amagambo yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019 mbere gato ko
yerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika we n'umuryango we.
Ally Soudy n'umuryango we bamaze iminsi mu Rwanda...
Mu gihe amaze mu Rwanda, Ally
Soudy yakoze ibikorwa binyuranye birimo gusura ibigo by'amashuri akaganiriza
abanyeshuri ku ngingo zinyuranye zibafitiye akamaro, usibye ibi ariko kandi
Ally Soudy yanayoboye ibirori binyuranye birimo na Miss Rwanda ndetse anakorana
indirimbo na Amalon.
TANGA IGITECYEREZO