RFL
Kigali

Igihozo Darine wasezerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yatahanye umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bw'inyoni-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2019 9:40
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mutarama 2019 ni bwo umukobwa wa kabiri yasezerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bijyanye n'uko irushanwa riremetse. Abakobwa 20 bari mu mwiherero bari gushakwamo 15 bazerekeza ku cyiciro cya nyuma ari naho hazatorerwa Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019.



Kuri iyi nshuro havagamo uwa kabiri Igihozo Darine niwe mukobwa wasezerewe, uyu mukobwa ubwo yasezererwaga yahise anataha ava kuri Hotel aho bacumbikiwe i Nyamata muri Golden Tulip Hotel. 

N'ubwo ariko yasezerewe uyu mukobwa mu minsi ishize yari yaganiriye na Inyarwanda.com atuganiriza ku mushinga afite ndetse ateganya kuba yashyira mu ngiro agize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda.

Miss Rwanda

Yahise ataha...

Uyu mukobwa wari wambaye nimero 26 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yari afite umushinga yihariye wo guteza imbere ubukerarugendo bw'inyoni mu Rwanda,uyu mukobwa yatanagje ko yifuza kuzamura ubukerarugendo bw'inyoni ndetse no gushaka ahantu hashya abakerarugendo bajya bazisurira. abajijwe niba mu Rwanda hahari haba ubukerarugendo bw'inyoni yatangaje ko hahari ariko hadahagije nkuko nyiri ubwite yabitangarije Inyarwanda.com.

Miss Rwanda

Imodoka yatashye...

Igihozo Darine yasezerewe ari uwa kabiri mu gihe hitezwe gusezererwa abakobwa 5 mbere yuko hagaragara abakobwa 15 bazagera ku munsi wa nyuma w'irushanwa hakavamo Nyampinga w'u Rwanda tariki 26 Mutarama 2019. Igihozo Darine icyo gihe yari yatangarije Inyarwanda.com ko aramutse adatsinze yakwiyakiora cyane ko yamaze gusobanukirwa ko ari mu irushanwa kandi habamo gutsinda no gutsindwa.

REBA HANO IKIGANIRO IGIHOZO DARINE YAHAYE INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND