RFL
Kigali

Inama y’inteko rusange y’Ijabo Ryawe Rwanda yasize yanzuye ko mu myaka ibiri iri imbere bazakoresha miliyoni 122 FRW

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/01/2019 12:58
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mutarama 2019 muri Kigali Convention Center IJABO RYAWE RWANDA hateraniye inama y’inteko rusange y’uwo muryango ugizwe n’amarerero yigishirizwamo abana gukina umupira w’amaguru.



Mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho muri iyo nama, hari harimo raporo y’ibyakozwe na Komite Nyobozi kuva yatorwa kuwa 31 Werurwe 2017 ndetse n’Amategeko ngengamikorere agomba kugenga Umuryango.

Nyuma yo kumurikirwa ibikorwa bikubiye mu ngingo zisaga 20, Abanyamuryango b’Ijabo Ryawe Rwanda bagaragaje ko banyuzwe n’ibyakozwe mu gihe cy’amezi 21 bamaze bishyiriyeho ubuyobozi, babigaragaza bazamuye ibiganza bose.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo no gukorera ubugororangingo ayo mategeko, abanyamuryango bayemeje ku bwiganze bw’amajwi ayingayinga 100%.

Uretse ibyo kandi abanyamuryango bamurikiwe umushinga w’ingengo y’imari y’igihe cy’imyaka ibiri iri imbere, ugaragaza ko hazibandwa ku bikorwa birimo amarushanwa, kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango no kubaka umuryango uhamye, byose bikazatwara amafaranga y’u Rwanda na miliyoni 122 (122,000,000 FRW).

Akenshi usanga ibikorwa bya siporo bigira imbogamizi by’amikoro ajyanye n’amafaranga. Gusa kuri ubu Ijabo Ryawe Rwanda nta kibazo cy’amikoro bafite kuko amafaranga bateganya gukoresha yose bizeye kuzayabona mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere nk’uko Sheikh Hamdan Habimana yabisobanuriye abanyamakuru.


Abanyamuryango b'Ijabo Ryawe Rwanda bemeza imwe mu myanzuro

Sheikh Hamdan Habimana umuyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda avuga ko aya mafaranga azava mu banyamuryango ndetse ko kandi andi azaba mu bufatanye bagirana na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

“Icyo nabizeza nababwira mu buryo butatu. Uburyo bwa mbere ni abanyamuryango kuko hari imisanzu tuzafatamo. Uburyo bwa kabiri nuki naganiriye n’ubuyobozi bwa FERWAFA, perezida anyizeza ko mu igena migambi Ijabo rizategura tuzafashwa. Ibyo rwose ntabwo ari ibanga yarabinyemereye ku mugaragaro. Ikindi Minisitiri w’umuco na siporo nawe nyuma yo kubona ko ibikorwa by’Ijabo bifatika bizenguruka mu gihugu hose yanyijeje ko nakora igena migambi nkegera MINISPOC bakadufasha”. Sheikh Hamdan


Sheikh Habimana Hamdan umuyobozi w'Ijabo Ryawe Rwanda

Sheikh Hamdan yasoje kuri iyi ngingo avuga ko nyuma ya FERWAFA na MINISPOC bazakorana nk'Ijabo Ryawe Rwanda bafite gahunda yo kwishakira abaterankunga bazabafatanya kugera ku ntego

“Ikindi ni abatera nkunga. Ntabwo wakora ibikorwa nk’ibi udashatse abaterankunga. Ni yo mpamvu twashyizeho komisiyo ishinzwe gushaka abaterankunga no kwamamaza ibikorwa byacu kugira ngo tugere ku igena migambi twiyemeje. Ndumva aho hose ariho hazaba miliyoni 122 twiyemeje”. Sheikh Hamdan

Abanyamuryango bamurikiwe Ingingo z’Amategeko Ngengamikorere yasinywe kuwa 23 Ukuboza 2012, zirimo ishyiraho imiterere y’inzego z’ubuyobozi n’imikorere n’imikoranire yazo, ndetse n’izindi zigaragaza aho umuryango wabo ukura umutungo.

Hemejwe ko Umunyamuryango w’Ijabo Ryawe Rwanda ari irerero ryujuje ibiteganywa n’Amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco No 001/MINISPOC/2017 yo kuwa 16 Gashyantare 2017, ibyo bigahabwa umugisha n’Inteko rusange.


Mu nama y'inteko rusange hari hitabiriye n'abana bakiri bato

Uwo ni we kandi usabwa kwishyura umusanzu w’Umuryango uhwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 24 (24,000 FRW) buri mwaka, mu gihe irerero rishaka kuba Umunyamuryango mushya ryo risabwa kwishyura Umusanzu fatizo uhwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000 FRW).


Mutezinka Prisca umunyamabanga uhoraho mu Ijabo Ryawe Rwanda

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND