RFL
Kigali

Donado arashimira Green P ukomeje kumufasha nyuma yo gukorana indirimbo ‘IN LIFE’

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:20/01/2019 16:27
0


Umuraperi Donado umwaka wa 2019 yawutangiranye ingamba nshya, iyi gahunda nshya akaba ayikomora kuri bicye umuraperi Green P yamweretse abinyujije mu bufasha yagiye amuha nyuma yo gukorana indirimbo ‘IN LIFE’.



Irarora Donatien ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Donado aheruka gushyira hanzi indirimbo ‘IN LIFE’ yakoranye n’umuraperi Green P na Ally G. Ni indirimbo ya mbere uyu muraperi afatanyije n’undi muraperi ufite izina rikomeye mu Rwanda. 

Mu kiganiro Donado yahaye INYARWANDA yaduhishuriye ko nyuma yo gukorana iyi ndirimbo, ibitaramo byose umuraperi Green P yagiye atumirwamo yitwazaga Donado, akamuhesha umwanya wo kwigaragaza ku ryubyiniro yatumiweho. Ibi byagiye bikora cyane ku mutima w’uyu muraperi ukizamuka nk'uko yabitubwiye. 

“Mfite indirimbo nshya ari nayo mperutse gushyira hanze, nayikoranye na Green P umuraperi nshimira unakomeje kumfasha mu bikorwa byo kuzamura urwego rwange muri Hip-Hop. Iyi ndirimbo ivuga ku buzima tubamo dushakisha nerekana ko tugomba gukura amaboko mu mifuka tugashaka ipinda [Ifaranga] ari kimwe mu biba bikenewe mu buzima.”-Donado


Donado umuraperi ufite ingamba nshya muri 2019 

Donado yakomeje yizeza abakunzi be ko muri uyu mwaka wa 2019 azabagezaho byinshi harimo n'ibikorwa azafatanya n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda. Mu bo ateganya kandi yifuza kuzakorana nabo indirimbo harimo Bulldog, Khalifani na SINTEX. 

Donado amaze imyaka irenga 5 yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Yamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye harimo “Muze tuwuceke” na “Party to night” zagiye zimwagurira inshuti n’abakunzi hirya no hino.

Kanda hano wumve indirimbo ya Donado 'In Life'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND