RFL
Kigali

TAB-2019: Team Rwanda izahatana muri La Tropicale Amisa Bongo yageze muri Gabon

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/01/2019 12:18
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare (Team Rwanda) yageze i Libreville muri Gabon aho igomba gutangira guhatana mu irushanwa ngaruka mwaka rya La Tropicale Amisa Bongo 2019 guhera kuri uyu wa Mbere tariki 21-26 Mutarama 2019. Abakinnyi batandatu n’ababaherecyeje bose bagezeyo amahoro.



Areruya Joseph umunyarwanda w’imyaka 22 uheruka gutwara irushanwa mpuzamahanga rya La Tropicale Amisa Bongo (TAB) 2018, kuri ubu ari mu bakinnyi batandatu bazahagararira u Rwanda mu iri rushanwa rizaba kuva taraki 21-26 Mutarama 2019 muri Gabon.

Ikipe y’u Rwanda iyobowe na Areruya Joseph nka kapiteni, yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019 bagana i Libreville muri Gabon aho bagiye guhatana ngo barebe ko iki gikombe cyakongera kusesekazwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe ubwo irushanwa rizaba rihumuje.


Uva Ibumoso: Nkurunziza Yves, Uwizeye Jean Claude, Uwizeyimana Bonaventure,Mugisha Samuel, Munyaneza Didier na Areruya Joseph ubwo bar bageze muri Gabon.

Areruya Joseph kuri ubu ukinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa, azaba ayoboye bagenzi be barimo Munyaneza Didier, Samuel Mugisha, Uwizeyimana Bonaventure, Nkurunziza Yves na Jean Claude Uwizeye.

Abakinnyi bose bazaba barena Areruya Joseph kuko ariwe watwaye iya 2018

Muri aba bakinnyi batandatu (6) bazaba batozwa na Sempoma Felix, bane muri bo bitabiriye Tour du Rwanda 2018 barimo Mugisha Samuel, Uwizeye Jean Claude, Uwizeyimana Bonaventure na Didier Munyaneza.

Muri aba bakinnyi, Nkurunziza Yves wa Benediction Continental Team ni we mukinnyi urimo ugiye gukina bwa mbere ku rwego mpuzamahanga akina mu ikipe nkuru y’igihugu.

Areruya Joseph wamaze gutorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri Afurika, azaba ari umuyobozi wa bagenzi be nabo batoroshye dore ko basanzwe bakina amarushanwa y’imbere mu Rwanda no hanze yarwo, aba bose bazaba bahatana bashaka ko Team Rwanda yakongera kwisubiza La Tropicale Amisa Bongo 2019.


Areruya Joseph niwe munyafurika wa mbere uheruka gutorwa

Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, Areruya Joseph yavuze ko afite icyizere cyo kuzitwara neza bitewe n'uko ikipe bari kumwe ikomeye cyane kandi ko nibafatanya bazagira icyo bazana mu gihugu.

"Biroroshye kuko ikipe tujyanye irakomeye, icya mbere ni ugufatanya niyo mpamvu mvuga ko byoroshye. Byaba bikomeye ngiye ndi umwe ariko ndi kumwe na Mugisha, Bonaventure n'abandi bose ni abakinnyi bakomeye. Tuzasenyera umugozi umwe turebe ko twagera kure". Areruya

Areruya Joseph watwaye igihembo cy'umukinnyi wa mbere muri Afurika avuga ko icya mbere ikipe y'u Rwanda kuba izi ko amakipe bazaba bahanganye akomeye ari ingenzi kandi ko bazi uburyo bazitwara.

"Turabizi ko haje amakipe akomeye afite abakinnyi bakomeye bakina nk'ababigize umwuga. Ntabwo byoroshye, icyiza ni uko twe tubizi. Buri wese aba ashaka gutsinda". Areruya


Areruya Josepharabizi ko irushanwa rizaba rikomeye

La Tropicale Amisa Bongo 2019 igizwe n’uduce turindwi (7 Stages) twose hamwe tuzaba tugizwe n’intera ya kilometero 998 (998 Km).

La Tropicale Amisa Bongo 2019 izaca mu ntara enye (4) zo muri Gabon. Iri siganwa kandi rizaca mu bihugu bitatu (3) birimo; Gabon nyirizina, Cameroun na Equatorial Guinea.

Abakinnyi 6 bagize Team Rwanda izakina La TAB 2019:

1.Joseph Areruya

2. Samuel Mugisha

3. Bonaventure Uwizeyimana

4. Didier Munyaneza

5. Nkurunziza Yves

6. Jean Claude Uwizeye

Dore uduce tugize La Tropicale Amisa Bongo 2019:

Etape 1: Tariki 21 Mutarama 2019: Bongoville – Moanda: 100 Km

Etape 2: Tariki 22 Mutarama 2019: Franceville – Okondja: 170 Km

Etape 3: Tariki 23 Mutarama 2019: Léconi – Franceville: 100 Km

Etape 4: Tariki 24 Mutarama 2019: Mitzic – Oyem:120 Km

Etape 5: Tariki 25 Mutarama 2019: Bitam – Mongomo (Equatorial Guinea): 100 Km

Etape 6: Tariki 26 Mutarama 2019: Bitam – Oyem: 110 Km

Etape 7: Tariki 27 Mutarama 2019: ZES de Nkok – Libreville: 140 Km


Ubutumwa bwa FERWACy bugaragaza ko ikipe y'u Rwanda yageze muri Gabon

Dore abatwaye La Tropicale Amisa Bongo kuva mu 2006:

2006: Jussi Veikkanen (FIN)

2007: Frédéric Guesdon (FRA)

2008: Lilian Jégou (FRA)

2009: Matthieu Ladagnous (FRA)

2010: Anthony Charteau (FRA)

2011: Anthony Charteau (FRA)

2012: Anthony Charteau (FRA)

2013: Yohann Gène (FRA)

2014: Natnael Berhane (ERI)

2015: Rafaâ Chtioui (TUN)

2016: Adrien Petit (FRA)

2017: Yohann Gène (FRA)

2018: Joseph Areruya (RWA)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND