Kigali

Mwiseneza Josiane yaje ku isonga mu majwi y’agateganyo y’abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2019 9:06
11


Amajwi y’agateganyo yasohowe n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda yagaragaje ko Mwiseneza Josiane ariwe uri imbere mu majwi y’abatoye bifashishije ubutumwa bugufi (Sms). Igikorwa cyo guha amahirwe umukobwa uguma mu irushanwa cyatangiye saa mbili z’ijoro, birasoza saa kumi n’ebyeri z’umugoroba , kuri iki cyumweru.



Harabura iminsi itandatu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rikagera ku musozo, ahazamenyekana umukobwa usimbura Iradukunda Liliane, Nyampinga w’u Rwanda 2018, mu birori bikomeye bizabera Intare Conference Arena, kuya 26 Mutarama 2019.

Mu ijoro ryakeye tariki 19 Mutarama 2019, ku isaha ya saa mbili z’ijoro nibwo hatangiye igikorwa cyo guha amahirwe umukobwa uguma mu bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019. Bikorwa hifashishijwe telefone ngendanwa, aho utora yandika ijambo ‘Miss’ ahandikirwa ubutumwa bugufi agakurikizaho nimero y’umukobwa aha amahirwe ubundi akohereza kuri 7333. Abari hanze y'u Rwanda bihereza kuri +2507333.

Josiane arayoboye mu majwi y'agateganyo.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa, bashyizeho uko abakobwa barushanyijwe mu majwi y’agateganyo y’abatoye binyuze kuri ‘SMS’. Bagize bati “Twishimiye gutangaza amajwi y’agateganyo yavuye mu batoye binyuze ku butumwa buguti (Sms). Miss Mwiseneza Josiane ni we uri imbere aho afite amajwi arenga 5 000. Gutora birarangira uyu munsi saa kumi n’ebyeri z’umugoroba(18h:00’) kuri iki cyumweru.”

Aya majwi yagaragaje ko Mwiseneza Josiane afite 5283, uwa kabiri ni Bayera Nisha Keza ufite 1,983, uwa Gatatu ni Mutoni Oliver ufite 1,377, uwa Kane ni Tuyishimire Cyiza Vanessa ufite 824, uwa nyuma muri aya majwi y’agateganyo ni Uwihirwe Yassipi Cassmir ufite 17.

Kuva kuri iki Cyumweru, umukobwa umwe aratangira gusezererwa muri iri rushanwa kugeza ku wa kane w’iki cyumweru tugiye gutangira, aho abakobwa 15 aribo bazagera ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa. Biteganyijwe ko mu Ijoro ryo ku wa kane w’icyumweru kiri imbere, hazamenyekana abakobwa batwaye amakamba atandukanye muri iri rushanwa.

AMAFOTO:

Amajwi y'agateganyo.

Mwiseneza uri ku mwanya wa mbere.

Bayera uri ku mwanya wa kabari.

Oliver uri ku mwanya wa Gatatu.

Vanessa ku mwanya wa kane.

Uwihirwe Yassip uri ku mwanya wa nyuma w'irushanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sadiki Kayiranga 6 years ago
    Vanessa
  • Ntivuguruzwa jeand'amour6 years ago
    Imvugo niyo njyiro muze tumuhundagazeho amajwi(mwiseneza josiane)abamusebya bakorwe nisoni
  • turatsinze6 years ago
    Uwa mbere n'uwanyuma barabikwiriye pe!
  • byiringiro olivier6 years ago
    nibyiza guhitamo neza nyampinga uzahagararira urwanda
  • Fahad6 years ago
    Katwizereko kata itazabyangiza kugeza ubu nakirangirika Miss uzatorwa azaba abikwiriye cyane cyane Josiane umwe rukumbi The chosen One
  • Yusuf kadir 6 years ago
    Miss Rwanda 2019 muyiteshe agaciro pe abana bafite ibitekerezo bizima byafasha abanyarwanda mubasize inyuma hanyuma muzana obo mwita miss wanyu ngo nibo bashoboye muzarinda mwipfira mutarahitamo neza #30 r u nigga
  • david6 years ago
    ababakobwa nibabi kbx 2
  • Dusabirema zainab6 years ago
    Turiduza ko hakora ukuri ntibibe amajwi ya JOSIANE mwiseneza ko arise dushaka kuki barimo kumuhuguza nibamuhe amahirwe ye barebe iterambere rihinduke miss JOSIANE uri imbere turagushigikiye no 30 amahirwe masaaaaaa
  • assouman6 years ago
    Mujye munza mushijoze josiane nimwiza peee!!!!!
  • mihigo emmanuel6 years ago
    Josiane mwiseneza,is a gift 4rm heaven, she z ours,vote her,the chosen one,we love her so much
  • Aoron yue6 years ago
    Ntimukoreshe amanyanga Josiane she iz our miss. Aoron yue from Kampala



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND