RFL
Kigali

Celine Dion aracyashegeshwa n’urupfu rw’umugabo we René Angélil

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2019 13:58
0


Umunya-Canada w'umuririmbyi Celine Marie Claudette Dion yunamiye umugabo we René Angélil umaze imyaka itatu yitabye Imana. Mu butumwa bwe, yavuze ko umugabo we bafitanye amateka yihariye mu rukundo no mu muziki azahora mu ntekerezo ze.



Yanditse kuri Twitter, agira ati “ Mukunzi wanjye mpoza ku mutima René….Uhorana nanjye..Buri gihe nzahora nkwibuka.” Kuya 19 Gicurasi 2016, hashize amezi ane umugabo we yitabye Imana, Celine Dion yabwiye ABC News ko ‘n’ubwo atakiri kumwe n’umukunzi we mu buryo bw’umubiri ariko ahora amwibuka’. Yongeyeho ko ‘akumbura kumubona’.

Celine yavuze ko buri gihe ahorana n'umugabo we mu ntekerezo.

Celine Dion yagize ibyago by’impurirane, kuko hashize iminsi ibiri umugabo we yitabye Imana, Musaza we [Daniel] nawe yahise ashiramo umwuka.

Rene Angelil ukomoka mu gihugu cya Canada, yapfuye tariki 14 Mutarama 2016, atabaruka afite imyaka 73 y’amavuko. Yazize  kanseri yo mu muhogo, asigira Celine Dion imfubyi eshatu, impanga Nelson na Eddy ndetse n’imfura yabo René-Charles.

 

Rene yahoze ari umuhanzi w’umuririmbyi, ariko aza kubivamo aba umujyanama mu by’abahanzi. Bwa mbere yumva indirimbo za Celine Dion yari afite imyaka 12 y’amavuko, ahita amukunda ubwo kandi yaramurutaga cyane ndetse yari umugabo ufite abana, wari umaze no gutandukana n’abagore babiri.

Batangiye gukunda Celine afite imyaka 12 undi afite 38, bivuga ko yari umukubye inshuro zirenga eshatu mu myaka.  Mu mwaka w’1991, Rene Angelil yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko akimara kumva ijwi rya Celine Dion wari ukuri umwana muto cyane, yahise atwarwa akamukunda ndetse akiyemeza kumushyigikira.

Celine Dion ubwe, yitangarije ko uyu mugabo we yaje gutanga inzu he ho ingwate kugirango abone amafaranga yo gushyigikira ikorwa rya album ya mbere ya Celine Dion, iyi ikaba ari nayo yatumye aba ikirangirire ku isi.

Ubutumwa bwa Celine Dion.

Musaza wa Celine Dion nawe yitabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND