Yvan Buravan, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda icyakora unazamutse cyane mu gihe gito, muri iki gihe ari mu bakomeye by'umwihariko mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa cyane ko yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes kimwe mu bihembo byubashywe muri ibi bihugu.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo gitegurwa na RFI, Radiyo mpuzamahanga y'Abafaransa, Yvan Buravan izina rye ryarazamutse cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa. Uku kuzamura izina kwe byatumye atumirwa mu iserukiramuco rikomeye mu karere rinamaze kubaka izina rya Amani Festival 2019 aho azahurira n'abahanzi b'ibyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo na Fally Ipupa ukunzwe n'abatari bake.
Umwaka ushize itsinda rya Yemba Voice niryo ryitabiriye iki gitaramo
Iri serukiramuco riteganyijwe tariki 15-17 Gashyantare 2019 mu mujyi wa Goma. Usibye Yvan Buravan umunyarwanda watumiwe, hari n'abandi bahanzi barimo abaturuka i Burundi, Uganda, Congo Brazaville ndetse na RDC ahamaze kumenyekana abahanzi bazitabira barimo; Fally Ipupa, Youssoupha nabandi benshi bazaba bifatanya na Yvan Buravan wamaze kwemerera Inyarwanda.com ko azitabira iri serukiramuco.
TANGA IGITECYEREZO