Abazi iby'ubuzima baravuga ngo ni bugufi, ab'ubu nabo bakavuga ngo uwiyimye apfa nk'uwiyahuye! ibi bisa nk'ibyumvwa cyane na bamwe mu banyarwandakazi bakunze gutembera mu bihugu bitandukanye mu mijyi ikomeye, bagasangiza ibihe byiza bahagirira ababakurikirana kuri interineti. Tugiye kugaruka ku mijyi benshi baharaye gutembereramo.
Burya ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze, kugenda mu bihugu bitandukanye ni bimwe mu bizwiho gufungura imitekerereze ya muntu. Hari ukujya mu bihugu bitandukanye mu bucuruzi, gutembera n'ibindi, abanyarwandakazi b'abanyamugi kandi bakunze gutembera bakunze gusangiza abandi banyarwanda iby'izi ngendo zabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ari naho twahereye twegeranya imwe mu mijyi benshi muri bo bakunze gutemberamo bakanasangiza interineti ubuzima buryoshye baba barimo muri iyo mijyi.
1. Mombasa - Kenya
Umucanga uri ku nkombe
z'inyanja y'abahinde iri mu gace ka Mombasa, umwe mu mijyi iri mu gihugu cya
Kenya. ni kimwe mu bikunze gutuma benshi mu banyarwandakazi muri iyi myaka ya
vuba baharaye kuhasohokera ndetse no
kuhatemberera. ibimoto byo mu mazi, amafoto ateye amabengeza n'ibindi bitandukanye biri mu rwibutso bamwe mu banyarwandakazi bakura i Mombasa.
2. Lagos -Nigeria
Nigeria igihugu kinini, gikize kandi gifite imijyi myinshi, umwe mu yamamaye cyane hano mu Rwanda ni
Lagos. Uyu ni wo mujyi wa mbere munini uba mu gihugu cya Nigeria,ukanabamo ubucuruzi bwinshi. Uzwiho kugira ubuzima buryoshye cyane ko unarangwa
n'imyidagaduro cyane, abamiliyoneri n'ibindi byiza bitandukanye. Ibi ni bimwe mu bikurura cyane ba mukerarugendo barimo n'abanyarwandakazi.
3. Dubai -United Arab
Emirates
Uyu ni umujyi ukunzwe
cyane n'abanyarwandakazi benshi bakunda gutembera no kurya ubuzima, hari na benshi barota kuhajya n'ubwo usanga abatarahagera mu bitwa abanyamujyi ari mbarwa. Benshi bahakundira ubwiza bw'umujyi
n'iterambere rihanitse ufite, dore ko ibizu by'imiturirwa biharangwa, inkombe z'inyanja ziryoheye ijisho, ubutayu bukundwa na ba mukerarugendo byose bikurura benshi ku isi.
4. Paris - France
Paris, umurwa mukuru w'abafaransa, ni umwe mu yo benshi mu banyarwandakazi b'abanyamujyi bari gusura cyane. Uyu mujyi sibo bawukudna gusa, dore ko uyu mujyi ufatwa na benshi ku isi nk'iwabo w'abasirimu kubera amateka iki gihugu gifite mu kwenga za wino zihenze, imitekere yo ku rwego rwo hejuru n'ibindi bitandukanye. Umunara wa "Eiffel Tower" uri mu bizakubwira ko umunyarwandakazi yageze i Paris kuko ari bacye cyane bavayo batawifotorejeho.
5. Rio de Janeiro -Brazil
Rio de Janeiro ni umwe mu mijyi ituwe cyane mu gihugu cya Brazil ndetse no muri Amerika y'Amajyepfo, ikanaba umurwa mukuru w'iki gihugu. Uyu mujyi uzwiho cyane inkombe z'inyanja z'ubwiza bwihariye n'umucanga ukurura abatari bake. Cyakora bitewe n'uburyo kujyayo bidahendutse na mba, si benshi bigondera ubushobozi bwo kuwutembereramo, gusa hari abanyamujyikazi bo mu Rwanda bamaze kuhatemberera.
N'ubwo nta wakwihandagaza ngo avuge ko abanyarwandakazi ari bo batembera gusa cyangwa bajya mu bikorwa bitandukanye hanze y'u Rwanda, nibo ahanini bagaragaza kuri interineti ibihe byiza baba bagiriye muri ubwo butembere, bagasangiza abataragerayo uko byari byifashe.
TANGA IGITECYEREZO