Kigali

MU MAFOTO: Police FC yujuje imikino itatu itabona amanota atatu imbumbe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/01/2019 13:32
1


Ikipe ya Police FC na AS Kigali banganyije ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2018. Ndayishimiye Antoine Dominique yatsinze ibitego byose bya Police FC mu gihe Ndarusanze Jean Claude na Kevin Ishimwe bagobotse AS Kigali.



Police FC yahise yuzuza imikino itatu muri shampiyona itabona amanota atatu imbumbe kuko yatangiye itsindwa na Bugesera FC ibitego 3-1 mbere yo gutsindwa na SC Kiyovu ibitego 2-0 ku kibuga cya Mumena. Kuri uyu wa Gatanu yanganyije na AS Kigali FC ibitego 2-2 kuri sitade ya Kigali aho Police FC yakiriye uyu mukino bitewe n'uko itacyemerewe gukina kuri sitade ya Kicukiro mu minsi y’imibyizi bitewe n'uko abayobora IPRC Kigali baje gusanga birangaza abanyeshuli ntibige neza.


Ndayishimiye Antoine Dominique (14) yari ahagaze neza

Ikipe ya AS Kigali yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 57’ ku gitego cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ku mutwe. Ndayishimiye Antoine Dominique nawe yaje kwishyuza undi mutwe yateye umupira wari uturutse iburyo uzamuwe na Osee Iyabivuze ku munota wa 64’ w’umukino.

Ishimwe Kevin wari wabanje muri 11 ba AS Kigali ndetse akanigaragaza muri uyu mukino, yaje kubona igitego ku munota wa 69’ w’umukino nyuma y'uko abugarira ba Police FC bataye imyanya izamu rikarangara agahita abonezamo neza umupira yari ahawe na Rurangwa Moss. Igitego cya kabiri cya Police FC cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 84’ w’umukino.


Ndarusanze Jean Claude yafunguye amazamu mu nyungu za AS Kigali



Ndayishimiye Antoine Dominique (14) na Iyabivuze Osee (22) wamufashije gutsinda igitego cya mbere



Umupira Muvandimwe Jean Marie Vianney yavanye ibumoso ni wo Ndayishimye Antoine Dominique yabyaje umusaruro ku munota wa 84'

Mu mitegurire y’umukino wabonaga Albert Joel Mphande umutoza mukuru wa Police FC yari yashatse ko ikipe ye ibanza igakomera hagati kuko yaburagamo Ngendahimana Eric bityo biha umwanya Nzabanita David kuba yaza agafatanya na Mushimiyimana Mohammed ndetse na Peter Otema wari kapiteni muri uyu mukino yanaboneyemo ikarita y’umuhondo.

Irambona Masud Djuma wa AS Kigali nawe ikipe ye yari idanangiye hagati kuko yari afitemo abakinnyi batatu barimo Murengezi Rodrigue, Ntamuhanga Thumaine Tity na Ndayisenga Fuad waje kugira ikibazo akava mu mukino ku munota wa 18 agasimburwa na Ntate Djumaine Iddy umukinnyi nawe ufite umusanzu ukomeye hagati mu kibuga.


Murengezi Rodrigue kapiteni wa AS Kigali ashaka umupira

Ikipe ya Police FC niyo yatangiye umukino ubona igera hafi y’izamu rya AS Kigali ariko ugasanga Songa Isaie watahaga izamu ntabwo ari kubasha kubona izamu no gukorana neza na Ndayishimiye Antoine Dominique waje gutsinda ibitego byose bya Police FC.

Nyuma gato ni bwo AS Kigali baje gusa naho batangira guhuza neza bityo bagira uburyo buhoraho bwo gufata imipira iva hagati bayigira micye ahubwo iyo babonye bakayiha Rurangwa Moss akayishyira Ishimwe Kevin wari umeze neza muri uyu mukino. Indi mipira babonaga yihutaga ijya kwa Farouk Ruhinda Saifi aho yabaga ijyanywe na Ntate Djumaine na Ntamuhanga Thumaine Tity utari worohewe na Mushimiyimana Mohammed wanakiniye AS Kigali mbere yo kujya muri Police FC mu myaka itanu ishize.

Muri uyu mukino wari mwiza mu bya tekinike ariko udafite abafana bahagije, Peter Otema wari kapiteni wa Police FC yahawe ikarita y’umuhondo cyo kimwe na Murengezi Rodrigue wari kapiteni wa AS Kigali. Manzi Huberto Sinceres myugariro wa Police FC nawe yahawe ikarita y’umuhondo azira gutega Ishimwe Kevin.


Peter Otema yari kapiteni wa Police FC


Hakizimana Issa Vidic (15) afashe Ishimwe Kevin (17) wa AS Kigali


Kuruhuka ni ngombwa mu kazi

Mu gusimbuza, Albert Mphande umutoza wa Police FC yakuyemo Nzabanita David wasaga naho ananiwe ashyiramo Ndayisaba Hamidou waciye muri AS Kigali, Songa Isaie aha umwanya Uwimbabazi Jean Paul mu gihe Cyubahiro Janvier Savio yasimbuye Iyabivuze Osee.


Cyubahiro Janvier (13) yasimbuye Songa Isaie


Ndayisaba Hamodou (20) agenzura umupira nyuma yo kwinjira asimbuye Nzabanita David


Uwimbabazi Jean Paul (7) yinjiye asimbye Iyabivuze Osee

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu i Rusizi itsinda Espoir FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Amran ku munota wa 18’ w’umukino. APR FC irakomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 32 mu mikino 13 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 21 mu mikino 13 mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 18.






Abatoza b'amakipe yombi mu kazi


Ntate Djumaine ku mupira akurikiwe na Uwimbabazi Jean Paul



Ngamndou Omar myugariro wa AS Kigali

Abakinnyi babanje mu kibuga:


Police FC XI: Nduwayo Danny Barthez (GK,1), Mpozembizi Mohammed 21, Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Manzi Sinceres 16, Hakizimana Issa 15, Mushimiyimana Mohammed 10, Peter Otema 17, Iyabivuze Osee 22, Nzabanita David 8, Songa Isaie 9 na Ndayishimiye Antoine Dominique 14.


AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,1), Harerimana Rachid Leon 13, Rurangwa Moss 18, Ngandou Omar 2, Bishira Latif 5, Ntamuhanga Thumaine 12, Mugenzi Rodrigue (C,7), Farouk Ruhinda Saifi 9, Ishimwe Kevin 12, Ndayisenga Fuad 10, Ndarusanze Jean Claude 11.















AS Kigali bamaze kwinjiza igitego










































PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmanuel koradusenge5 years ago
    Ndifuza ko igipe ya apr yadushakira undi mutoza uriya nitumwemera kbs



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND